Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 43 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Uhoraho azagarura umuryango we

1 Ariko noneho — uwo ni Uhoraho ubivuze — uwakuremye wowe Yakobo, uwaguhanze Israheli agize ati «Witinya kuko nakwicunguriye, uri uwanjye, nakwihamagariye mu izina ryawe.

2 Nuramuka unyuze mu mazi, nzaba ndi kumwe nawe, ukanyura mu nzuzi, ntuzarohama. Nunyura rwagati mu muriro, nta bwo uzashya, n’indimi zawo nta cyo zizagutwara,

3 kuko jye, Uhoraho, ndi Imana yawe, nkaba Nyir’ubutagatifu wa Israheli, Umukiza wawe. Natanze Misiri ho incungu yawe, Kushi na Seba ho ingurane yawe,

4 bitewe n’agaciro gakomeye ufite mu maso yanjye; uri uwo kubahwa, kandi nanjye nkaba ngukunda. Natanze rero abantu ho incungu yawe, n’amahanga ho ingurane yawe.

5 Witinya kuko ndi kumwe nawe, nzagarura urubyaro rwawe kuva iyo izuba rirasira, nzakwegeranye kugeza iyo rirengera.

6 Nzabwira abo mu majyaruguru nti ’Bampe’, n’abo mu majyepfo nti ’Wibanyima!’ Ngarurira abahungu banjye bari mu gihugu cya kure, n’abakobwa banjye bari ku mpera z’isi,

7 abo bose bitiriwe izina ryanjye, nabaremeye kumpa ikuzo, nkaba narababumbye, ndabahanga.»


Nta wundi Mukiza utari Imana y’ukuri

8 Nimushyire ahagaragara uwo muryango, w’impumyi ariko kandi ufite amaso; w’ibipfamatwi, kandi ufite amatwi yo kumva.

9 Imiryango yose uko ingana niyibumbire hamwe, amahanga yose akorakorane! Ni nde muri yo wari wamenyekanyije ibi bikorwa, agatuma twumva ibyabayeho mbere? Nibatange abagabo, ngaho nibiregure, babumve, maze bavuge bati «Ibyo ni ukuri!»

10 Abahamya banjye ni mwebwe, uwo ni Uhoraho ubivuze, umugaragu wanjye, ni mwebwe natoranyije, kugira ngo mubashe kumva, munyemere, kandi mumenye uko meze: mbere yanjye nta yindi mana yigeze kubaho, kandi nta n’izabaho nyuma yanjye.

11 Ndi Uhoraho, jye ubwanjye, nta wundi Mukiza, utari jyewe.

12 Ni jye ubwanjye wabatangarije umukiro, kandi nywubagezaho; nta bwo ari imana y’inyamahanga iba iwanyu. Bityo rero, muri abahamya banjye, naho jye ndi Imana — uwo ni Uhoraho ubivuze —

13 Kuva kera kose, ni ko meze: nta wabasha kunyambura icyo nafashe, kandi icyo nakoze, ni nde wagihungabanya?


Babiloni izasenywa

14 Nyir’ubutagatifu wa Israheli, ubacungura avuze atya : Kubera mwe, nohereje umuntu i Babiloni, kugira ngo asenyagure ibihindizo byose bibafungiranye, maze urwamo rw’ibyishimo by’Abakalideya ruzahinduke imiborogo.

15 Ndi Uhoraho, Nyir’ubutagatifu wanyu, uwaremye Israheli, nkaba n’umwami wanyu.


Inzira ya Israheli mu butayu

16 Avuze atya Uhoraho, we washatse inzira mu nyanja rwagati, agatanga akayira mu mazi magari,

17 we wahagaritse amagare n’amafarasi, ingabo n’abantu b’intwari bose hamwe, bikagwa ubutazegura umutwe, bigahwekera nk’agatara, hanyuma bikazima.

18 Mwikwibuka ibyabayeho mbere, ngo mukurwe umutima n’ibya kera,

19 dore ngiye gukora ikintu gishya, ndetse cyatangiye no kugaragara; ntimukiruzi se ? Ni ukuri rwose, ndahanga inzira rwagati mu butayu, inzuzi zitembe ahantu h’amayaga.

20 Inyamaswa z’inkazi zizampe ikuzo, kimwe n’imbwebwe na za mbuni, kuko navubuye amazi rwagati mu butayu, n’inzuzi zigatemba ahantu h’amayaga, kugira ngo nuhire umuryango wanjye nihitiyemo,

21 umuryango nihangiye, kandi uzahora uvuga ibisingizo byanjye.


Urubanza rw’Uhoraho n’umuryango we

22 Yakobo, uwo watakambiye si jyewe, kuko umaze igihe waranyibagiwe, Israheli we !

23 Ntiwanzaniye intama kugira ngo uzintwikire, kandi ntiwanyubahirije untura ibitambo byawe. Sinigeze nguhatira kunzanira amaturo atabarika, cyangwa ngo nkunanize nkwaka ububani.

24 Nta bwo wigeze ungurira imibavu utanze ku byawe, cyangwa ngo mpage ibinure by’intama zawe ! Ahubwo wangeretseho ibyaha byawe, urananiza kubera amafuti yawe.

25 Nyamara jye ni ko meze; ku bw’izina ryanjye, nkubabariye ibyaha byawe, sinzibuka amakosa yawe.

26 Ibuka umbwire ibyo unshinja maze tuburane. Ni byo rwose, ngaho garagaza ingingo ushingiraho.

27 Umukurambere wawe, na we ni ko yancumuyeho, abavugizi bawe barangomera,

28 nuko nsuzuguza ab’ingenzi mu batware bawe, Yakobo ndamutanga ngo arimburwe, Israheli nyegurira abashinyaguzi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan