Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 42 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Indirimbo ya mbere y’Umugaragu w’Imana

1 Dore umugaragu wanjye nshyigikiye, intore yanjye inyizihira. Namushyizeho umwuka wanjye; azagaragariza amahanga ubutabera,

2 ntazasakuza kandi ntazatera ijwi hejuru, ntazumvikanisha ijwi rye mu mayira.

3 Ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba igicumbeka, kandi nta kabuza, azagaragaza ubutabera.

4 We ntazigera acogora, cyangwa ngo acike intege, kugeza ubwo azaba yamaze gukwiza ubutabera ku isi, n’ibirwa bitegereje amategeko ye.

5 Nguko uko avuze Uhoraho, Imana, we waremye ijuru akaribambika, akarambura isi n’ibiyiriho byose, ibiyimeraho akabiha guhumeka, agaha n’umwuka abayigendaho bose.

6 Ni jye Uhoraho, wakwihamagariye, nkurikije umugambi wanjye, ngufata ikiganza, ndakwizigamira, nkugenera kwemararira isezerano ry’imbaga, no kuba urumuri rw’amahanga,

7 kugira ngo uhumure amaso y’impumyi, uvane imfungwa mu nzu y’imbohe, kandi ukure mu munyururu abari mu mwijima.


Uhoraho agiye kurangiza imigambi ye

8 Ni jye, Uhoraho, iryo ni ryo zina ryanjye, ikuzo ryanjye nkaba ntazagira undi ndiha, cyangwa ibigirwamana ngo mbihe ibisingizo bingenewe.

9 Dore ibyabaye mbere byarahise, jye kandi mbamenyesheje ibishya, ndabiberetse ngo mubimenye mbere y’uko biba.

10 Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, kuva ku mpera z’isi, muririmbe ibisingizo bye, mwebwe bantu bo ku nyanja n’ibiyirimo byose, namwe birwa kimwe n’ababituye.

11 Ubutayu buhanike amajwi, kimwe n’imigi yabwo, hamwe n’imidugudu Kedari atuyemo; abaturage b’i Sela bamusingize, abo mu tununga tw’imisozi basabagizwe n’ibyishimo.

12 Nibakuze Uhoraho, bamamarize mu birwa ibisingizo bye !

13 Uhoraho agiye gusohoka nk’intwari, azinze umunya nk’ingabo iri ku rugamba, avugije akamo k’impuruza, aratontomye, kandi ateye abanzi be nk’umurwanyi w’intwari.

14 «Namaze igihe kirekire nicecekeye, ndiyumanganya sinagira icyo mvuga; narashinyirije ndetse umwuka urahera, boshye umugore uri ku nda.

15 Noneho ngiye kurimbura imisozi n’udusozi, ibyayimezeho byose mbyumishe; inzuzi nzazihindura ibirwa, ibizenga by’amazi mbyumutse.

16 Nzayobora impumyi mu nzira zitamenyereye, nzinyuze mu tuyira zitazi. Nzahindura umwijima mo urumuri imbere yabo, n’inzira ziyobaguritse, zigororwe. Iyo migambi ngiye kuyirangiza, kandi sinteze kuyireka na rimwe.»

17 Ngabo basubiranye inyuma ikimwaro, abashyira amiringiro yabo mu bigirwamana, bakabwira ubutare bushongeshejwe bati «Imana zacu ni mwebwe !»


Umuryango udashaka kumva

18 Mwe bipfamatwi, nimwumve, impumyi namwe nimwitegereze, mubone!

19 Ni nde mpumyi, uretse umugaragu wanjye ? Ni nde gipfamatwi atari intumwa ngiye kohereza ? Ni nde mpumyi atari icyegera cyanjye ? Ni nde gipfamatwi atari umugaragu w’Uhoraho ?

20 Wabonye byinshi, ariko nta cyo wafashe; ufite amatwi azibutse, ariko ntiwumva!

21 Kubera ukudahemuka k’umugambi we, Uhoraho yashatse ko amategeko ye akomera, akaba akataraboneka.

22 Ariko dore imbaga yanyazwe ibyayo, irasenyerwa, bose babaroshye mu myobo, babahisha no mu mazu y’imbohe; babaye abo kujyanwa bunyago, babuze n’umwe wabarengera, barashimutwa, habura n’uwagira ati «Bangarurire !»

23 Ni nde muri mwe uri butege amatwi aya magambo, akitondera kumva icyo asobanura?

24 Ni nde watanze Yakobo ngo anyagwe ibye, Israheli ngo ijyanwe bunyago? Aho ntiyaba ari Uhoraho twacumuyeho, ntidushake gukurikira inzira ye, kandi ntitwite ku mategeko ye ?

25 Ni yo mpamvu yaroshye kuri Israheli umujinya w’uburakari bwe, ayiteza n’intambara ikomeye, iyokera impande zose, ariko yo ntiyabyumva, igeza n’aho ishya irakongoka, ariko ntiyagira icyo yitaho.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan