Yesaya 41 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho yihitiyemo uzarokora umuryango we 1 Nimuceceke imbere yanjye, mwa birwa mwe, amahanga niyiyongeremo imbaraga, yigire hino maze avuge. Nimuze dukoranire hamwe, tuburane! 2 Ni nde wahagurukije umutabazi iburasirazuba, akamuhamagara ngo amube hafi, agatsinda amahanga imbere ye, abami akabacisha bugufi? Inkota ye ibahindura ivu, imyambi ye ikabakwiza hose, nk’ibyatsi bitwawe n’umuyaga, 3 ku buryo abakurikirana bose, akabanyuramo nta cyo yikanga, adakoza ibirenge hasi. 4 Ni nde wabigennye, akanabikora, akanakurikiranya ibisekuruza kuva mu ntangiriro? — Ni jyewe Uhoraho, nkaba n’Uwa mbere, kandi nzaba nkiri Jyewe no mu bihe by’abo hanyuma. 5 Ibirwa byarabirebye bigira ubwoba, abo mu mpera z’isi bahinda umushyitsi, batangiye guhaguruka ngo babikurikirire hafi. 6 Buri muntu arafasha mugenzi we, arabwira incuti ye ati «Komera!» 7 Umubaji arakomeza ushongesha, usena agakomeza umucuzi, agira ati «Ni byiza rwose», ikigirwamana akagikomeresha imisimari, kugira ngo kitanyeganyega. «Witinya, Israheli; ni jye ugutabara!» 8 Ariko wowe Israheli, mugaragu wanjye, Yakobo nihitiyemo, inkomoko ya Abrahamu, incuti yanjye, 9 wowe nikomereje kuva ku mpera z’isi, nkaguhamagara kuva ku mipaka yayo, narakubwiye nti «Uri umugaragu wanjye; naragutoranyije, aho kugutererana.» 10 Witinya, kuko ndi kumwe nawe, wikwiheba, kuko ndi Imana yawe. Ni byo rwose, ndagukomeje, ndagutabaye, nkuramize ukuboko kwanjye kurenganura. 11 Dore ngo barakorwa n’isoni, bakamwara, abari baguhagurukiye bose; bazahinduka amanjwe, barimbuke, abantu bakurakariye. 12 Abaguhigira uzabashakashaka, ariko ntuzongera kubabona ukundi, abakurwanya bazahinduka ubusabusa, bashire. 13 Kuko jye, Uhoraho, Imana yawe, ngufashe ukuboko kw’iburyo, nkakubwira nti «Witinya ! Ni jye ugutabara ! 14 Witinya Yakobo, wowe bahonyora nk’akanyorogoto, witinya Israheli, n’ubwo ubu bakugereranya n’intumbi. Ni jye ugutabara — uwo ni Uhoraho ubivuze. Umuvunyi wawe ni Nyirubutagatifu wa Israheli. 15 Dore nkugize imashini nshya icukura ubutaka kandi ifite amenyo asongoye, ugiye gutengagura imisozi, uyishwanyaguze, n’udusozi uduhindure umurama. 16 Uzayigosora itwarwe n’umuyaga, maze serwakira iyinyanyagize. Naho wowe uzasingiza Uhoraho, uhimbarwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli. 17 Abasuzuguwe n’abatishoboye bashakashaka amazi, ariko bikaba iby’ubusa, ururimi rwabo rukumirana kubera inyota; ni jye Uhoraho, uzabasubiza, jyewe Imana ya Israheli, sinzabatererana. 18 Nzavubura inzuzi ku misozi itameraho akatsi, mu mikokwe hadudubize amasoko, ubutayu buhinduke ikidendezi, n’ubutaka bwumiranye buhinduke amariba. 19 Nzameza amasederi mu butayu, iminyinya, ibiti bihumura n’imitini; ahantu h’amayaga mpatere imizonobari, imisave n’imigenge bikurire hamwe, 20 bityo abantu barebe kandi bamenye, bigishanye kandi bumve, ko ari ikiganza cy’Uhoraho cyabikoze, ko ari Nyir’ubutagatifu wa Israheli wabiremye. Ibigirwamana ni amanjwe 21 Ngaho (bigirwamana by’amahanga), nimugaragaze ingingo zanyu, ni ko Uhoraho avuze. Nimukomeze mwisobanure, uwo ni Umwami wa Yakobo ubivuga. 22 Nimuze maze mutumenyeshe ibigiye kuba. Mbese ibyo mwahanuye mbere byahereye he? Nimudusubirire mu byahanuwe, maze tubyibuke, kandi tumenyereho uko byagenze! Cyangwa se, nimutubwire ibigiye kuza, 23 mutumenyeshe iby’ibihe bizaza, maze twemere koko ko muri imana! Ngaho se! Nimuhitemo icyo mushaka kuduteza ari amahirwe cyangwa ibyago, maze dutangarire ubushobozi bwanyu! 24 Nyamara dore icyo muri cyo: murarutwa n’ubusa; ibikorwa byanyu na byo bikaba ari nta byo! Uwabigize imana ze, na we ni igipfamutima! 25 Naho jyewe, nahagurukije umuntu mu majyaruguru, kandi ngaha araje. Kuva mu burasirazuba arahamagarwa mu izina rye; aravuyanga abategetsi nk’uribata icyondo, cyangwa nk’umubumbyi ukata ibumba. 26 Ni nde rero wabimenyekanyije kuva mu ntangiriro, kugira ngo tubimenye, cyangwa se akaba yarabivuze no mu bihe byahise, ngo tuvuge tuti «Ni byo koko»? Reka da! Nta n’umwe muri mwe wabishoboye! Oya rwose, nta wigeze abicisha mu ijwi, kandi nta n’uwigeze agira icyo abumvana! 27 Ni jye wabanje kubitangaza muri Siyoni, nti «Dore ngabo!» I Yeruzalemu mpohereza intumwa, izanye Inkuru nziza. 28 Naritegereje neza: sinabona umuntu n’umwe, sinagira n’umwe mbona muri bo, wambera umujyanama! Mba narabagishije inama, na bo bakampa igisubizo! 29 Dore bose uko bangana ni imburaburyo. Ibikorwa byabo se byo? Ni impfabusa. Ibishushanyo byabo? Ni umuyaga, nta kamaro! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda