Yesaya 40 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIGICE CYA KABIRI IGITABO CY’IHUMURIZWA RYA ISRAHELI Imana izarokora umuryango wayo 1 Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize — ni ko Imana ivuze — 2 nimukomeze Yeruzalemu; muyimenyeshe ko ubucakara bwayo burangiye, igihano cyayo kikaba gihanaguwe; Uhoraho yayihannye yihanukiriye, kubera amakosa yayo. 3 Ijwi rirarangurura riti «Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho, muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga. 4 Akabande kose gasibanganywe, umusozi wose n’akanunga kose bisizwe, n’imanga ihinduke ikibaya. 5 Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze, ibinyamubiri byose bizaribonere icyarimwe, bimenye ko Uhoraho yavuze.» 6 Ijwi riravuga riti «Ngaho vuga!» Nanjye ndabaza nti «Mvuge iki se? Ibinyamubiri byose ni ibyatsi, imikomerere yabyo ikaba nk’iy’ururabyo mu murima: 7 icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana, iyo umwuka w’Uhoraho ubinyuzeho. Ni byo koko, imbaga y’abantu ni icyatsi: 8 icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana, ariko ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka!» 9 Naho wowe, zamuka ku musozi muremure, urangurure ijwi, wowe uzaniye Siyoni inkuru nziza, ntutinye, wowe ntumwa y’inkuru nziza igenewe Yeruzalemu ! Rangurura ijwi ubwire imigi ya Yuda uti «Dore Imana yanyu!» 10 Ni byo koko, dore Nyagasani Imana ! Araje n’imbaraga nyinshi, afite amaboko, aje gutegeka; dore azanye n’iminyago, abo yatabaye bamubanje imbere. 11 Ameze nk’umushumba uragiye ubushyo, akabwegeranya n’ukuboko kwe; abana b’intama akabatwara mu gituza cye, intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye. Ni iki cyagereranywa n’Uhoraho? 12 Ni nde wapimisha ikiganza cye amazi y’inyanja, ikirere akakigeresha intambwe y’intoki, agashyira mu kebo ubutaka bw’isi, imisozi akayishyira ku gipimo, n’udusozi akadupimisha umunzani ? 13 Ni nde wigeze gucengera ibitekerezo by’Uhoraho, akamubera umujyanama w’ingirakamaro ? 14 Ni nde muntu Uhoraho yaba yaragishije inama, agashobora kumuyobora, akamwigisha guca imanza, akamuha ubumenyi, akamwereka inzira imugeza ku bwenge ? 15 Dore amahanga ameze nk’igitonyanga kiva mu nyanja, aragerwa ku mukungugu wafashe ku munzani ! Dore n’ibirwa bimeze nk’agafu ahushye ! 16 Amashyamba ya Libani ntahagije mu gucana umuriro, n’inyamaswa zayo ntizihagije ku bitambo bitwikwa. 17 Amahanga yose nta cyo avuze imbere ye; kuri we yose ni ubusa, nta n’icyo amaze. 18 Imana mwayinganya na nde, ni ikihe se mwayigereranya? 19 Ikigirwamana se? Cyacuzwe n’umuntu ! Ukora amashusho agitakaho zahabu, akagishyiraho n’imikufi ya feza. 20 Umutindi utabona ituro ringana rityo, ahitamo igiti kitamungwa, agashaka umubaji w’umuhanga, ushobora kumubariza ikigirwamana kitajegajega. 21 Ntimwari mubizi se ? Nta n’ubwo mwigeze kumva bivugwa ? Ntimwabimenyeshejwe se kuva mu ntangiriro ? Ntimwigeze mumenya Uwahanze isi ? 22 Aganje hejuru y’ikirere gitwikiriye isi, akabona abahatuye bameze nk’inzige ! Yakuruye ikirere arakikingira nk’umwenda, akibamba nk’ihema kugira ngo arituremo. 23 Abategetsi b’igihugu abahindura amanjwe, n’abacamanza b’isi akabagira ubusabusa. 24 Nta kamaro kuba bashinze imizi, nta kamaro ko bakwira hose, nta kamaro ko imizi yabo ifata mu butaka, none dore umwuka urabahushye, ngaho barumiranye, na serwakira irabagurukanye nk’ibyatsi. 25 «Ni nde mwangereranya na we ? Ni nde twaba duhwanye ?» Uwo ni Nyir’ubutagatifu ubivuze. 26 Nimwubure amaso yanyu murebe: ni nde waremye biriya binyarumuri mubona, akabizengurutsa ikirere nk’ingabo ziyereka, akabihamagara byose mu mazina yabyo ? Afite imbaraga nyinshi akagira n’umurego ukomeye, bigatuma nta na kimwe kibura. 27 Yewe Yakobo, yewe Israheli, ni kuki wavuga uti «Inzira yanjye yihishe Uhoraho, Imana yayobewe ibyanjye !» 28 Mbese ntiwari ubizi ? Nta n’ubwo wigeze kumva bivugwa ? Uhoraho ni Imana y’ibihe byose, yaremye isi kuva aho itangirira n’aho iherera. Ntiyigeze ananirwa, nta n’ubwo acogora, nta buryo wacengera ubwenge bwe. 29 Umunyantege amuha imbaraga, agakomeza unaniwe. 30 Abakiri bato bacika intege, bagacogora, ndetse n’abagabo b’intwari bakagwa rwose. 31 Ariko abiringira Uhoraho, bazongera kubona imbaraga: bazatumbagira mu kirere nka za kagoma, biruke ubutananirwa; bihute, nta kudohoka ! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda