Yesaya 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Uwo munsi, abagore barindwi bazihambira ku mugabo umwe, bamubwira bati «Tuzatungwa n’ibikorwa byacu, tuniyambike, ariko nibura dushobore kwitirirwa izina ryawe; udukureho ikimwaro.» Udusigisigi twa Yeruzalemu 2 Kuri uwo munsi, umumero w’Uhoraho uzaba icyubahiro n’ikuzo, imyaka izera mu gihugu, izatere ishema n’ubwema udusigisigi twa Israheli. 3 Nuko abarokotse b’i Siyoni, n’imponoke za Yeruzalemu bitwe intungane; abo bose bazandikwe i Yeruzalemu, kugira ngo babashe kubaho. 4 Ubwo Uhoraho azamara guhanagura ubwandu bw’abakobwa b’i Siyoni, akuhagira Yeruzalemu amaraso yahamenewe, akoresheje urubanza n’umwuka utwika, 5 ahantu hose ho ku musozi wa Siyoni no ku makoraniro yaho, azahatwikiriza igicu ku manywa, n’umwotsi utera ibishashi by’umuriro mu ijoro. Ikuzo ry’Uhoraho rizabitwikire byose, 6 nk’ihema cyangwa inzu y’ibyatsi, itanga igicucu mu minsi y’icyocyere, ikaba ubwihisho n’ubwugamo mu gihe cy’imvura n’umuyaga. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda