Yesaya 39 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuHezekiya yakira intumwa z’umwami w’i Babiloni ( 2 Bami 20.12–19 ) 1 Muri icyo gihe Merodaki‐Baladani, umwami w’i Babiloni, atuma kuri Hezekiya kuko yari yumvise ko yarwaye ariko akaba yarorohewe, amwoherereza amabaruwa n’amaturo. 2 Hezekiya yakirana ibyishimo izo ntumwa, azereka ububiko bwe bwose, feza, zahabu, amavuta ahumura cyane, inzu yarimo intwaro zo kurwanisha, n’ibindi byo mu mutungo we wose; ntihagira ikintu na kimwe cyo mu nzu ye no mu gihugu cye gisigara atakizeretse. 3 Nuko umuhanuzi Izayi asanga Hezekiya, aramubaza ati «Bariya bantu bakubwiye iki, kandi bavaga he?» Hezekiya aramusubiza ati «Baje baturuka mu gihugu cya kure, cy’i Babiloni.» 4 Izayi yongera kumubaza ati «Babonye iki mu ngoro yawe ?» Hezekiya ati «Ibiri mu rugo rwanjye byose babibonye, nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.» 5 Nuko Izayi abwira Hezekiya ati «Umva ijambo ry’Uhoraho, Umugaba w’ingabo! 6 Hazaza igihe ibintu biri mu rugo rwawe, n’ibyo abasokuruza bahabitse kugeza ubu, byose bizajyanwa i Babiloni; nta na kimwe kizasigara, ni ko Uhoraho avuze. 7 Abenshi mu bana wibyariye, bazabajyana babahindure abakone bo kuba mu ngoro y’umwami w’i Babiloni.» 8 Hezekiya abwira Izayi ati «Ijambo ry’Uhoraho uvuze ni ryiza.» Yaribwiraga ati «Mu gihe nzaba nkiriho hazabaho amahoro n’umudendezo.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda