Yesaya 38 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuHezekiya arwara ariko agakira ( 2 Bami 20.1–11 ) 1 Muri iyo minsi, Hezekiya afatwa n’indwara ya simusiga. Umuhanuzi Izayi mwene Amosi aza kumureba, maze aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Raga abo mu rugo rwawe kuko ugiye gupfa, utazakira.’» 2 Hezekiya yerekeza amaso ku rukuta asaba Uhoraho, agira ati 3 «Ndagusabye, Uhoraho, ibuka ko nagenze imbere yawe n’umurava mwinshi kandi n’umutima utunganye, ngakora ibigushimishije.» Nuko Hezekiya asuka amarira menshi cyane. 4 Nuko Uhoraho abwira Izayi muri aya magambo: 5 Genda ubwire Hezekiya uti «Uhoraho, Imana ya sokuruza Dawudi aravuze ngo ’Numvise amasengesho yawe, mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza, ndetse mu minsi itatu uzashobora kuzamuka ujye mu Ngoro y’Uhoraho. Nkongereyeho imyaka cumi n’itanu ku gihe wari kuzabaho. 6 Kandi nzagukiza wowe n’uyu murwa, mbagobotore mu nzara z’umwami w’Abanyashuru; nzarinde uyu murwa.’» 21 Izayi aravuga ati «Nimuzane umugati wakozwe mu mbuto z’umutini, muwushyire ku bibyimba by’umwami azakira.» 22 Hezekiya abaza Izayi ati «Ni ikihe kimenyetso kizanyemeza ko nzashobora kuzamuka nkajya mu Ngoro y’Uhoraho ?» 7 Izayi aramusubiza ati «Dore ikimenyetso kizakwereka ko Uhoraho azuzuza Ijambo yavuze. 8 Igicucu kimanukira ku madarajya y’inzu yo hejuru ya Akhazi, ngiye kugisubiza inyuma ho intambwe cumi.» Nuko izuba risubirayo, maze cya gicucu gisubira inyuma ho za ntambwe cumi. Indirimbo ya Hezekiya 9 Dore igisigo Hezekiya, umwami wa Yuda, yahimbye amaze gukiruka ya ndwara ye. 10 Jyewe naribwiraga nti «Nari ncagashije iminsi y’ubugingo bwanjye, none ngaha ngiye kwinjira mu marembo ajya ikuzimu, nzahaheranwe mu gihe cyose nari nshigaje kubaho.» 11 Naravugaga nti «Sinzabona Uhoraho ku isi y’abazima, no mu bantu batuye iyi si sinzongera kurabukwa n’umwe. 12 Inzu yanjye irashenywe, ijugunywe kure yanjye, ak’ihema ry’abashumba. Ngeze ku ndunduro y’ubuzima bwanjye, ak’umuboshyi umaze kuzuza umwenda, akawuzingazinga amaze kuwutotoraho indodo zisagutse; 13 kuva mu gitondo kugeza nimugoroba waranyishe urahorahoza! Ncura imiborogo ngeza mu kindi gitondo. Ak’intare ikocagura amagufwa ni na ko amenagura ayanjye; kuva mu gitondo kugeza nimugoroba akanyica, agahorahoza! 14 Dore ndajwigira kimwe n’intashya, nkaguguza nk’intungura, amaso yanjye arahondoberezwa no guhora ntumbiriye ijuru. Nyagasani ndagowe, ngwino untabare. 15 Ubu se mvuge iki kindi, kandi byose ari we ubikora? Mu gihe cyose nzaba nkiriho umutima wanjye uzahora usobetse amaganya. 16 Abo Nyagasani yiragiriye, abo bazaramba, kandi ubuzima bafite babuhabwa n’umwuka we; nanjye uzankiza maze umbesheho. 17 Ngaha ubujuganirwe bwanjye ubumpinduriyemo umunezero, ni wowe uzikuye amagara yanjye uyakura mu mva, n’ibyaha byanjye byose ubijugunya kure inyuma yawe. 18 Koko rero ikuzimu si ho haguha ikuzo, cyangwa se ngo urupfu rukwamamaze, n’abamanukira mu rwobo, ntibaba bacyizeye ubudahemuka bwawe. 19 Umuzima, ni we wenyine ugusingiza, nk’uko nanjye uyu munsi mbigenje. Umubyeyi azamenyesha abana be ubudahemuka bwawe. 20 Uhoraho, ngwino untabare, maze mu gihe cyose tuzaba tukiriho, tuzacurangire inanga zacu mu Ngoro y’Uhoraho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda