Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 35 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abakijijwe n’Uhoraho bazagaruka i Yeruzalemu

1 Ubutayu n’ubutaka bubi nibihimbarwe, amayaga anezerwe kandi arabye indabyo.

2 Natwikirwe n’indabyo zo mu mirima, nasabagire, abyine kandi atere urwamo rw’ibyishimo. Uhoraho yayagabiye ubwiza bw’imisozi ya Libani, uburabagirane bwa Karumeli n’ubwa Sharoni, kandi abantu bakazareba ikuzo ry’Uhoraho, ububengerane bw’Imana yacu.

3 Nimukomeze amaboko yananiwe, mutere imbaraga amavi adandabirana,

4 mubwire abakutse umutima, muti «Nimukomere, mwoye gutinya; dore Imana yanyu. Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu. Iraje ubwayo kubakiza.»

5 Nuko impumyi zizabone, n’ibipfamatwi bizumve.

6 Abacumbagira bazasimbuke nk’impara, n’iminwa y’ibiragi itere urwamo rw’ibyishimo. Ubutayu buzavubukamo amasoko, n’imigezi itembe ahantu h’amayaga.

7 Ubutaka butwika buzahinduka ikiyaga, akarere kishwe n’inyota, kavubukemo amasoko y’amazi, naho mu ndiri y’ingunzu, hazamere imbingo n’imfunzo.

8 Aho ngaho hazahangwa inzira, bayite inzira ntagatifu; uwahumanye ntazayinyuramo, kuko izagenerwa umuryango w’Uhoraho, kandi ab’ibipfamutima ntibazahacaracara.

9 Nta we uzayihuriramo n’intare, nta n’inyamaswa y’inkazi izayibonekamo. Abazaba ab’Uhoraho, ni bo bazayinyuramo.

10 Abakijijwe n’Uhoraho bazatahuka, bagere i Siyoni batera urwamo rw’ibyishimo. Ku ruhanga rwabo hazabengerana ibyishimo bitazashira, ibinezaneza n’umunezero bibasanganire, agahinda n’amaganya bizahunge.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan