Yesaya 34 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho azacira isi yose imanza 1 Mahanga, nimwegere kugira ngo mwumve, bihugu, namwe nimutege amatwi. Isi n’ibiyiriho byose, nibitege amatwi, kimwe n’ubutaka n’ibibumeraho byose. 2 Uhoraho yarakariye amahanga yose, yagiriye umujinya ingabo zayo zose. Yagambiriye kubarimbura, yarabatanze ngo bicwe. 3 Abapfuye babo bazajugunywa ku gasozi, imirambo yabo izatungure umunuko, n’imisozi itembeho amaraso yabo. 4 Ingabo zose z’ijuru zizayagara, ijuru ryizingazinge boshye umuzinge w’igitabo, ingabo zaryo zihanantuke nk’amababi y’umuzabibu, cyangwa se ay’umutini. Icyorezo mu gihugu cya Edomu 5 Uhoraho avuze atya : Inkota yanjye yo mu ijuru, narayuhiye irahaga, none ngiyo imanukiye kuri Edomu, kuri icyo gihugu natanze ngo kirimburwe. 6 Inkota y’Uhoraho yuzuye amaraso, yahaze urugimbu, n’amaraso y’intama n’ay’amasekurume, ibinure by’impyiko za rugeyo, kuko Uhoraho agiye gutambirwa igitambo i Bosira, ari cyo rupfu rw’icyorezo muri Edomu. 7 Imbogo, ibimasa n’amapfizi bizicirwa icyarimwe : igihugu cyabo gisindishwe n’amaraso, naho ubutaka buhage urugimbu. 8 Kuko ari umunsi w’ukwihorera k’Uhoraho, akaba ari umwaka wo kubitura ibibi bakoreye Siyoni. 9 Imigezi yo muri Edomu izahinduka ubujeni, naho umukungugu uhinduke ubumara. Icyo gihugu cyose kizahinduka ubujeni bugurumana, 10 butazigera buzima, haba nijoro cyangwa se ku manywa, umwotsi wabwo uzacumbeka ubudahwema; uko ibihe biha ibindi, kizagumya kuba ubutayu, ntikizongera kugendwa ukundi. 11 Kizaba intaho y’ibihunyira n’ibinyogote, giturwe n’ibyanira n’ibikona. Uhoraho azakigeresha inago y’icyorezo, agipime cyose akiringanize, maze gihinduke ubusa. 12 Abanyacyubahiro ntibazongera kuhimika abami ukundi, nta n’abatware bazongera kuharangwa. 13 Ingoro zabo zizameramo amahwa, ibigo bikomeye bimeremo ibisura n’ibitovu, habe indiri y’ingunzu, n’imbuga ya za mbuni. 14 Inturo zizahahurira n’impyisi, hahinduke ibonaniro ry’ibikoko. Hazaba kandi intaho ya Liliti, ikazahabona uburuhukiro. 15 Ni ho inzoka izashyira icyari cyayo, ihatere amagi, iyararire, iyarinde kandi iyaturage. Ni na ho inkongoro zizakoranira, ingabo n’ingore zazo. 16 Nimushakashake mu gitabo cy’Uhoraho, musome aya magambo : «Nta n’imwe izabura muri zo, nta n’imwe izazimiza mugenzi wayo, kuko zitegekwa n’ijambo ry’Uhoraho, umwuka we ukazikoranyiriza hamwe. 17 Buri yose muri zo yayikoreyeho ubufindo, azigabanya igihugu akoresheje inago, zikazagitunga ubuziraherezo, zikazagituramo ingoma ibihumbi.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda