Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 33 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umurimbuzi na we azarimburwa

1 Uragowe! Wowe urimbura kandi utarabigiriwe; wowe ugwa abandi gitumo, kandi utarabikorewe. Igihe uzahosha kurimbura, nawe uzaherako urimburwa; igihe uzareka kugwa gitumo, nawe uzatungurwa.

2 Uhoraho, tugirire impuhwe! Turakwiringiye. Utubere imbaraga buri gitondo, n’agakiza igihe cy’amage.

3 Iyo uranguruye ijwi, ibihugu birahunga, wahaguruka, amahanga agatatana.

4 Iminyago bayirohaho, boshye inzige ziteye, ibyawe bakabyikwiza, boshye ibihore mu mirima.

5 Uhoraho arakuzwa, kuko atuye mu bushorishori bw’ijuru, akaba yarasendereje kuri Siyoni ubutungane n’ubutabera.

6 Bityo uzagira umutekano iminsi yawe yose; ubuhanga n’ubumenyi ni byo bukungu bukiza, kugirira Uhoraho igitinyiro, ngubwo ubukire bwawe!


Igihugu kiri mu kababaro kizatabarwa

7 Dore abo mu mugi wa Ariyeli baraborogera mu mayira, intumwa z’amahoro zirarira zahogoye.

8 Imihanda nyabagendwa irimo ubusa, nta bagenzi bakirangwa mu mayira. Amasezerano yasheshwe, imigi yatereranywe, nta muntu n’umwe ukitaweho.

9 Igihugu kirababaye, cyahwereye. Imisozi ya Libani yamanjiriwe, irarabiranye. Ikibaya cy’i Sharoni kibaye ubutayu. Ibiti by’i Bashani n’iby’i Karumeli byakokotse.

10 None rero, Uhoraho avuze atya: Ngiye guhaguruka ubu nonaha, aka kanya ngiye kwemarara, ubu noneho ngiye gukuzwa.

11 Muzasama ibishogoshogo, mubyare ibyakatsi, umwuka wanyu ubabere umuriro ubatwika.

12 Amahanga azatwikwa nk’amatanura y’ishwagara, azakongoke, boshye amahwa yatemwe agashyirwa mu muriro.

13 Nimwumve ibyo nkoze, mwe abari kure; aba bugufi namwe, mumenye ko ndi umunyabubasha.

14 Muri Siyoni, abanyabyaha bagize ubwoba, abahemu barahinda umushyitsi, bakabazanya bati «Ni nde muri twe uzahangara uwo muriro utwika? Ni nde muri twe uzahangara iryo tanura ritazima?»

15 — Ni umuntu ukurikiza ubutabera, akavuga ukuri, ni umuntu wanga amahugu, akigizayo abamushukisha amaturo, akica amatwi ngo atumva amagambo y’ubwicanyi, agahumbya amaso kugira ngo atareba ikibi.

16 Uwo ni we uzatura mu bushorishori, ibitare bikomeye bikazamubera ubwihisho, akazahabwa umugati, ntazabure n’amazi yo kunywa.


Yeruzalemu izagobotorwa

17 Amaso yawe azitegereza uburanga bw’Umwami, azarebe n’igihugu, mu bwisanzure bwacyo.

18 Uzazirikana ibyajyaga bigutera ubwoba, uvuge uti «Mbese ari hehe, uwanyinjaga? Ari ahagana he, uwangenzuraga? Uwabaruraga imigi ikomeye yagannye he?»

19 Ntuzongera kubona ukundi ihanga ry’abanyagasuzuguro, ihanga ry’imvugo itumvikana, imvugo y’amanjwe kandi idasobanutse.

20 Itegereze Siyoni, umurwa w’iminsi mikuru yacu, amaso yawe narebe Yeruzalemu, ahantu h’ituze, ihema ritazasenywa ukundi, n’imambo zaryo ntizishingurwe, imigozi yaryo ntiyongere gupfundurwa.

21 Aho ni ho Uhoraho azatwerekera ikuzo rye, hakazaba akarere k’imigezi n’inzuzi ngari; ariko nta bwato bugashywa buzayanyuramo, nta n’amato manini azambuka ako karere.

22 Ni koko, Uhoraho ni we mucamanza wacu, ni we muyobozi wacu. Uhoraho ni we Mwami wacu, ni we gakiza kacu.

23 Imigozi yawe iradohotse, ntigifashe ku giti, bituma batagishobora ukundi kuzamura ibendera. Nuko bazagabane iminyago itagira ingano, ndetse n’abacumbagira bazayigireho umugabane.

24 Nta muturage uzongera kuvuga ati «Ndarwaye», imbaga yose ituye Yeruzalemu izababarirwa icyaha yakoze.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan