Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 30 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imigambi yo kwitabaza Misiri inyuranyije n’iy’Imana

1 Uhoraho avuze atya: Baragowe, abana b’ibirara! Bo bacura imigambi itanturutseho, bakagirana amasezerano anyuranyije n’ayanjye, bityo bakagereka icyaha ku kindi.

2 Baramanuka bakajya mu Misiri batangishije inama, bagashakira ubuhungiro mu ngoro ya Farawo, n’ubwihisho mu gihugu cya Misiri.

3 Nyamara, ubwo buhungiro bwo kwa Farawo buzabakoza isoni, ubwihisho bwo mu gihugu cya Misiri, bubatere ikimwaro,

4 n’ubwo abatware banyu bari i Tanisi, n’intumwa zanyu zikaba zigeze i Hanesi.

5 Bose bazakorwa n’isoni, kubera icyo gihugu cy’imburakamaro bisunze, kidashobora kubarengera cyangwa kugira ikindi cyabamarira, uretse kubamwaza no kubatukisha.

6 Iteka ryaciriwe ku bikoko by’i Negevu: Mu gihugu giteye ubwoba, kandi cyuje umubabaro, igihugu gituwe n’intare y’ingore n’iy’ingabo, kigaturwa n’inzoka z’impiri, n’ibiyoka biguruka, ni ho banyujije ubukungu n’ubutunzi bwabo babuhekesheje indogobe n’ingamiya, babushyiriye igihugu kitabafitiye akamaro.

7 Inkunga ya Misiri isa n’umuyaga nta cyo iteze kubamarira, ni cyo gitumye icyo gihugu nkita «Igitero kidashyiguka».


Umuryango udashaka kumva uzahanwa

8 None rero, genda ubyandikire imbere yabo ku kabaho, ubyandukuremo inyandiko ebyiri, bizabere intangamugabo izahoraho abo mu bihe bizaza.

9 Koko ni umuryango wivumbagatanyije, ni abana b’indyarya, kandi badashaka kumva amategeko y’Uhoraho.

10 Babwira abashishozi bati «Ntimushishoze», n’abahanuzi bati «Ntimuhanure ibiri ukuri, nimutubwire gusa ibidushimisha, muhanure ibitagira shinge.

11 Nimuhindukire, mureke gukurikira inzira iboneye, nimudukuremo Uwo Nyirubutagatifu wa Israheli.»

12 None rero, Nyirubutagatifu wa Israheli avuze atya: Kuko muhinyuye iri jambo, mukaba mwiringiye ubucabiranya, mukishingikiriza amatiku,

13 icyo cyaha kizababere nk’umututu wiyashije mu rukuta rurerure: uwo mututu ugakomeza kwiyongera, nuko mu kanya gato, urukuta rukariduka.

14 Bikamera nk’ikibindi cy’umubumbyi kijanjagurikamo utujanju dutoya tutazasubirana, ku buryo mu tumene twacyo batabonamo n’urujyo, rwo kurahura umuriro wo gucana mu nzu, cyangwa rwo kudahisha amazi mu iriba.


Umukiro wanyu uri mu ituze no mu bwizere

15 Nyagasani Uhoraho, Nyirubutagatifu wa Israheli avuze atya : Muzakizwa n’uko mungarukiye kandi mugacisha make. Muzaterwa imbaraga n’uko mutuje kandi mukanyizera. Ariko mwe, ntimubikozwa !

16 Ahubwo muravuga muti «Ibyo nta cyo bitwaye ! Tuzurira amafarasi duhunge.» Ni byo koko, ariko nyine muzaba muhunze. Mukongera muti «Tuzafata amagare anyaruka.» Na byo ni byo, ariko abazaba babakurikiranye, bazihuta kubarusha.

17 Umuntu umwe azirukana abantu igihumbi muri mwe, abantu batanu bazaba bahagije, babirukane muhunge, kugeza ubwo hazasigara bake muri mwe, mbese nk’igiti gihagaze ku kanunga k’umusozi, gisigaye ari cyo kimenyetso cyonyine iyo mu mpinga.


Igihe kimwe Uhoraho azabibuka

18 Nyamara, Uhoraho ategereje ko igihe kigera akabibuka, agiye guhaguruka, kugira ngo abagaragarize impuhwe ze, kuko Uhoraho ari Imana itabera: barahirwa abamwiringira bose !

19 Ni byo koko, mbaga y’i Siyoni, mwebwe abatuye i Yeruzalemu, ntimuzongera kurira ukundi. Igihe muzaba mumutakambiye, azabibuka; nabumva, azaherako abasubiza.

20 Mu makuba, azabaha umugati; abahe amazi igihe cy’amage. Ugomba kukwigisha ntazongera kwihisha ukundi, uzamwirebera n’amaso yawe.

21 Igihe uzaba ugomba kugana iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azumva ijwi rivuga inyuma yawe riti «Dore inzira, nimube ari yo munyuramo.»

22 Uzahinyura feza isizwe ku mashusho yawe y’amabazanyo, na zahabu yo ku bigirwamana byawe byashongeshejwe. Uzabijugunya nk’ibintu byanduye, ubibwira uti «Hoshi ! Nimuve aho !»

23 Uhoraho azagusha imvura mu myaka uzaba wabibye mu butaka, buzarumbuke umusaruro utubutse kandi ushimishije. Uwo munsi, amatungo yawe azabona inzuri ngari arishamo,

24 ibimasa n’indogobe bihingishwa birye ubwatsi buryohereye, bwabikanywe isuku.

25 Ku munsi w’icyorezo iminara yose izahirima, ku misozi yose no ku tununga twose hazavubuka amasoko menshi y’amazi.

26 Igihe Uhoraho azaba yapfutse ibisebe by’umuryango we, akomora ibikomere byawo, urumuri rw’ukwezi ruzaka nk’urw’izuba, naho urw’izuba rwikube karindwi, nk’aho rwabaye urumuri rw’iminsi irindwi.


Uhoraho azahana Ashuru

27 Ngaha Uhoraho araje aturutse kure, afite uburakari bugurumana kandi bukaze, iminwa ye yuzuye umujinya, ururimi rwe rumeze nk’umuriro utwika.

28 Umwuka we ni nk’uruzi rwakutse, amazi akuzura akagera mu ijosi. Aje kunyuza amahanga mu kayunguruzo gatsemba, abacishe umukoba mu rwasaya, kugira ngo abayobye bajye iyo badashaka.

29 Ubwo muzaririmba nko mu gitaramo cy’umunsi mukuru, imitima inezerwe, boshye umuntu ukurikiye ijwi ry’umwirongi, agana ku musozi w’Uhoraho, ku rutare rwa Israheli.

30 Uhoraho azumvikanisha ijwi rye ry’icyubahiro, bazabone ukuntu ukuboko kwe gukubitanye uburakari bukaze, mu kirimi cy’umuriro utwika, no mu murindi w’imvura y’amahindu.

31 Ashuru izahindishwa umushyitsi n’ijwi ry’Uhoraho, uzabakubitisha ikiboko.

32 Uko Uhoraho azajya ayikubita inkoni, ni na ko hazumvikana amajwi y’ingoma n’inanga; nabangura ukuboko kwe, abatsembe.

33 Icyocyezo cyarangiye kare gutegurwa, — ndetse kigenewe n’umwami ubwe — cyateguwe ahantu hagari kandi harehare; inkwi nyinshi cyane zo gucanisha umuriro, zarunzwe hamwe ku ruziga. Umwuka w’Uhoraho, umeze nk’ikibatsi cy’umuriro, ni wo uzakongeza icyo cyocyezo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan