Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ubutegetsi budafashe i Yeruzalemu

1 Dore Nyagasani, Imana, Umugaba w’ingabo, azima Yeruzalemu na Yuda inkunga iyo ari yo yose, abime icyitwa umugati n’amazi cyose,

2 abagomwe intwari n’umutabazi, umucamanza n’umuhanuzi, umupfumu n’umukuru w’umuryango,

3 umukuru w’ingabo n’umunyacyubahiro, umujyanama, umunyabukorikori n’umuhanga mu by’ubushitsi.

4 Nzabaha abasore ho abatware, bazategekwe n’abana bato!

5 Abantu bazagirirana nabi, umwe arenganye undi, umwana akangaranye umusaza, umutindi asuzugure umunyacyubahiro.

6 Umuntu azafata umuvandimwe wo mu nzu ya se, agira ati «Ubwo wowe ufite umwambaro, utubere umutware, n’aya matongo abe ari wowe uyategeka!»

7 Nuko undi azatere hejuru ati «Sinshoboye kubabera umukiza, iwanjye nta mugati, nta n’umwambaro: ntimushobora rero kungira umutware wa rubanda!»

8 Yeruzalemu iradandabiranye, naho Yuda iratembye. Amagambo n’ibikorwa byabo bibangamira Uhoraho, bigasuzuguza ikuzo rye.

9 Imisusire yabo ni yo ibashinja, beruye ibyaha byabo nka Sodoma, ntibakibihisha. Nibigorerwe! Bo bikururiye amakuba.

10 Nimuvuge muti «Intungane irahirwa, kuko izanezezwa n’imbuto z’ibikorwa byayo;

11 umugome agushije ishyano, kuko azahanwa hakurikijwe ibikorwa bye.»

12 Muryango wanjye, urenganywa n’umwana, ugategekwa n’abagore! Muryango wanjye, abagutegeka barakuyobya, bakakunyuza inzira itaboneye!

13 Uhoraho arahagurutse ngo ace urubanza, arahagaze ngo ashinje amahanga.

14 Uhoraho agiye gucira imanza abakuru n’abatware b’umuryango we: «Ni mwebwe mwayogoje umuzabibu murawutsemba, kandi mubitse mu mazu yanyu, imicuzo y’abakene.

15 Ni iki gituma mushikamira umuryango wanjye, kandi mukanyukanyuka abakene?» Uwo ni Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze.


Abagore b’abibone b’i Yeruzalemu

16 Uhoraho avuze atya: Kubera ko abakobwa b’i Siyoni bishyize ejuru, bakagenda bagamitse amajosi, bica amaso, kubera kugendera ikimero, bacinya amayugi bambaye ku maguru yabo,

17 Nyagasani azateza ibihushi imitwe y’abakobwa b’i Siyoni, maze bimyore uruhanga rwabo.

18 Uwo munsi, Nyagasani azabambura imirimbo yose: amayugi, inigi n’ibirezi,

19 amasaro, ibitare n’ibitambaro byo mu mutwe,

20 ingori n’imikufi, imikandara iboshye, imyeko n’impigi,

21 impeta zo ku ntoki n’izo ku zuru,

22 imyambaro y’umunsi mukuru, ibishura, imyitero n’amasakoshi,

23 indorerwamo, amashati y’ubwoya, udutambaro bazinguriza ku mutwe n’amakamba.

24 Umubavu uzasimburwa n’umunuko, umweko uhinduke umugozi, ahari inweri hazaba ibiharanjongo, imyenda inyerera isimburwe n’ibigunira, ahari uburanga hahinduke inkovu y’icyasha.


Abapfakazi b’i Yeruzalemu

25 Abagabo bawe bazamarwa n’inkota, intwari zawe zigwe ku rugamba.

26 Inkike zawe zizacura imiborogo, ziganye, kandi muri ubwo butindi, uzicare mu mukungugu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan