Yesaya 29 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYeruzalemu yatereranywe, hanyuma ikibukwa 1 Yewe Ariyeli, Ariyeli! Wowe murwa Dawudi yigaruriye! Murangize umwaka, mufatire undi, n’iminsi mikuru muyikorere igihe cyayo, 2 ariko amaherezo nzahana Ariyeli; izasigare irangwa n’amarira n’imiborogo. Kuri jye, izaba imeze nk’urutambiro batwikiraho ibitambo. 3 Nk’uko Dawudi yabigize, nanjye nzashinga ingando impande zawe zose, nzakuzengurutseho ibikudindiza, nkurundeho ibyuma bigusenyure. 4 Umaze kugwa uzavugira hasi; nuvuga, ijwi ryawe rijwigire rizamuke mu mukungugu, rivugire mu butaka rijwigira, rizamuke ikuzimu boshye iry’umuzimu. 5 Abanzi bawe batabarika bazatumuka nk’umukungugu, abanyagitugu bamere nk’umurama utwawe n’umuyaga. 6 Ako kanya, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azahita akurenganura, amanutse mu muhindagano w’inkuba, mu mutingito, mu rusaku rukomeye, no mu nkubi y’umuyaga, mu muhengeri no mu ndimi z’umuriro utwika. 7 Ubwo imbaga y’abantu batabarika izaba iteye Ariyeli, abazaba bakurwanya, abakugose n’abagushikamiye, bizababere urujijo, nk’inzozi za nijoro. 8 Bizabamerera nk’umushonji urota arya, nyamara akaramukana inzara, cyangwa uwishwe n’inyota, akarota anywa, ariko akaramuka ananiwe n’umuhogo wumiranye. Ni ko bizagendekera n’iyo mbaga y’abantu, izaba irwanya umusozi wa Siyoni. Umuryango w’impumyi 9 Nimutangare kandi mwumirwe, muhinduke impumyi ubudahunyeza, mube abasinzi, ariko mutasomye kuri divayi, mudandabirane, ariko mutanyoye ibisindisha, 10 kuko Uhoraho yabasutseho umwuka ubasinziriza, akabahuma amaso, mwe bahanuzi, agapfuka imitwe yanyu, mwe bashishozi. 11 Ibi mweretswe, bibabereye nk’amagambo y’umuzinge ufungishije kashe, bahereje umuntu uzi gusoma bamubwira bati «Soma ibi ngibi», we agasubiza ati «Sinabishobora, kuko umuzinge ufungishije kashe.» 12 Noneho bawuhereza utazi gusoma bamubwira bati «Soma ibi ngibi», arasubiza ati «Nta bwo nzi gusoma.» 13 Uhoraho aravuga ati «Uyu muryango unyubahisha ururimi gusa, bakampesha ikuzo iminwa misa, ariko umutima wabo ukaba kure yanjye. Icyubahiro bampa ni icyahimbwe n’abantu, kimeze nk’isomo bigishijwe. 14 Ni cyo gitumye ngiye gukomeza kuwubera urujijo, ku buryo ubuhanga bw’abahanga babo buzazima, n’ubwenge bw’abanyabwenge babo bukajijwa.» Ubugome buzasimburwa n’ubutabera 15 Baragowe, abakorera mu bwihisho, bagakinga Uhoraho imigambi yabo, bakagambana mu mwijima, bavuga bati «Ni nde utubona cyangwa se ngo atumenye ?» 16 Mbega ngo muracurika ibintu! Umubumbyi se ushobora kumufata nk’ibumba ? Noneho se, igikoresho cyabwira uwagikoze kiti «Nta bwo ari wowe wankoze!» Ikibindi kikabwira uwakibumbye kiti «Wamaze iki ?» 17 Bigenze bityo se, mu gihe gito ishyamba rya Libani ntiryaba ryahindutse umurima w’imbuto ziribwa, naho umurima w’imbuto ziribwa ugahinduka ishyamba ? 18 Uwo munsi, ibipfamatwi bizumva amagambo y’igitabo, n’impumyi zizasohoke mu mwijima w’icuraburindi, maze zibone. 19 Abaciye bugufi bazarushaho kwishimira Uhoraho, n’abakene banezerwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli. 20 Kuko uwo munsi uzaba ari iherezo ry’abategetsi b’abagome, abashungerezi bagakozwa isoni, n’abashaka gukora nabi bose bakarimburwa. 21 Bizagendekera bityo abagambanira abandi mu mvugo yabo, abatega abandi imitego mu manza, n’aboshya intungane gukora nabi. Imitima yahabye izahabuka 22 Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana y’inzu ya Yakobo, we warokoye Abrahamu, avuze atya: Umuryango wa Yakobo ntuzongera gukozwa isoni ukundi, n’uruhanga rwe ntiruzongera kwijima. 23 Kuko abana babo, babonye ibyo nakoreye muri bo, bazatagatifuza izina ryanjye, batagatifuze Nyirubutagatifu wa Yakobo, bityo bazatinye Imana ya Israheli. 24 Imitima yahabye izahabuka, n’abatavaga ku izima bemere kwigishwa. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda