Yesaya 27 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Uwo munsi, Uhoraho azatabara, afite inkota nini, ityaye kandi ikomeye, atere icyo gikoko Leviyatani, ya nzoka yihotagura kandi yihuta, yice Ikiyoka cyo mu nyanja. Umuzabibu w’Uhoraho 2 Uwo munsi, muzaririmba umuzabibu utagira uko usa: 3 Jye, Uhoraho ndawumenya, nkawuvomerera buri gihe. Ndawurinda amanywa n’ijoro, kugira ngo batawangiza. 4 Nta bwo njya ndakara, iyo nywubonyemo amahwa n’imifatangwe, ahubwo ndayatema nkayarunda hamwe, maze nkayatwika. 5 Ariko uzanyiringira, tuzabana mu mahoro, koko amahoro azaba yose hagati yacu. Ukubabarirwa kwa bene Yakobo 6 Mu bihe bizaza, bene Yakobo bazashinga imizi bundi bushya, Israheli izapfundika yere ururabyo, imbuto zarwo zikwire ku isi. 7 Uhoraho se yaba yarabahannye, uko yahannye ababakubitaga ? Yaba se yarabishe, uko yishe ababicaga ? 8 Oya! Ahubwo yabaciriye urubanza, abamenesha mu gihugu, yabirukanye umunsi umwe, akoresheje umwuka we ukaze, n’inkubi y’umuyaga uturutse mu burasirazuba. 9 Ni na ko icyaha cya bene Yakobo kizahanagurwa, maze bagakira ingaruka z’igicumuro cyabo : Amabuye yose yari yubatse urutambiro bazayahindura ivu, boshye ishwagara yashongeshejwe; ibiti byeguriwe ibigirwamana n’ibishushanyo by’izuba, byoye kuzashingwa ukundi. Umugi ukomeye utereranwa 10 Umugi wari ukomeye uzasigarire aho, waratereranywe nk’ubutayu butagituwe. Inyana zizahahuka, zinaharare, kandi zirishe amashami y’ibihuru. 11 Ayo mashami namara kugwengera, abagore bazayavunagure, maze bayacane. Ni koko uyu muryango ntiwumva; ni yo mpamvu Uwawuremye atawugiriye impuhwe, Uwawuhanze ntawubabarire. Igaruka ry’abajyanywe bunyago 12 Uwo munsi, Uhoraho azahura imyaka ye, uhereye ku ruzi rwa Efurati kugeza ku mugezi wa Misiri. Nuko mwebwe Abayisraheli, muzasarurwe mutyo, umwe umwe. 13 Uwo munsi kandi, ihembe rirangira rizavuga, abatataniye mu gihugu cya Ashuru, hamwe n’abirukanywe mu gihugu cya Misiri, bose baze bapfukamire Uhoraho, ku musozi mutagatifu, i Yeruzalemu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda