Yesaya 26 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndirimbo: Dufite umurwa ukomeye 1 Uwo munsi, mu gihugu cyose cya Yuda, bazatera iyi ndirimbo, bagira bati «Dufite umurwa ukomeye; Uhoraho, kugira ngo aturengere, yawuzengurukijeho inkike icinyiye. 2 Nimwugurure amarembo! Ryinjire, ihanga ry’intungane kandi ry’indahemuka. 3 Umugambi wawe ntukuka: Uzabakomeza mu mahoro, kuko amizero yabo ari muri wowe. 4 Nimwizere Uhoraho iteka ryose, we rutare ruhoraho, 5 kuko yacogoje abari batuye mu bitwa, umurwa ukomeye arawurimbura, uratsiratsizwa, maze awuziringa mu mukungugu. 6 Abiyoroshya bazawuribata, n’abanyantegenke bawunyukanyuke.» Isengesho: Turakwizeye Nyagasani 7 Inzira y’umuntu w’intungane iraboneye, nawe Uhoraho, urayimutunganyiriza. 8 Mu nzira udutegeka kunyuramo, Uhoraho turakwiringira, icyo twifuza, ni ukurata izina ryawe. 9 Ijoro ryose ndakuzirikana, nkagushakashaka n’umutima wanjye, kuko iyo amategeko yawe akurikizwa ku isi, abayituye bayamenyeraho ubutungane. 10 Ariko iyo bababariye umugome, ntamenya ubutabera icyo ari cyo. Akora nabi mu gihugu cy’ubutungane, ntabone ikuzo ry’Uhoraho. 11 Wabanguye ukuboko kwawe, Uhoraho, ntibakubona, nyamara bazabona ishyaka urwanirira umuryango wawe, bakorwe n’isoni, kandi batwikwe n’umuriro wagenewe abanzi bawe. 12 Ni wowe uduha amahoro, Uhoraho; ukadusohoreza ibyo dukora byose. 13 Uhoraho, Mana yacu, abandi bategetsi bigeze kudutegeka, ariko ni izina ryawe ryonyine twiyambaza. 14 Ubwo abapfuye batazongera kubaho, ntibazashobora kweguka ukundi, warabateye urabarimbura, urabasibanganya ubutazagira urwibutso. 15 Watugize umuryango ukomeye, wowe Uhoraho, utugira ihanga rikomeye, ugaragaza utyo ikuzo ryawe, kandi wagura imipaka y’igihugu cyacu. 16 Mu mubabaro wacu twarakwirukiye, igihe uduhannye turagutakambira. 17 Imbere yawe, Uhoraho, twari tumeze nk’umugore utwite, uhindagana kuko ari hafi kubyara, agatakishwa n’ububabare. 18 Natwe twari dutwite, turi mu mibabaro y’iramukwa, ariko tumera nk’aho tubyaye umuyaga: nta bwo twazaniye isi agakiza, cyangwa ngo tuyibyarire abaturage bashya. 19 Abawe bapfuye bazongera kubaho, imirambo yabo izazuka. Mwebwe abari mu mukungugu, nimukanguke, nimusabwe n’ibyishimo! Kuko ikime cy’Uhoraho ari urumuri rutonyanga ku isi, bityo abari barapfuye bazagaruke imusozi. Uhoraho ahanira abantu ibicumuro byabo 20 Muryango wanjye, genda winjire iwawe, kandi ufunge inzugi zombi. Ihishe akanya gato, uburakari bugiye guhita. 21 Dore Uhoraho asohotse iwe, kugira ngo ahane abatuye isi kubera ubugome bwabo. Isi igiye gutahurwaho amaraso yamennye, kandi ntizongera guhisha imirambo y’abapfuye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda