Yesaya 25 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho, umurinzi w’abanyantegenke 1 Ndagusingiza Uhoraho, uri Imana yanjye, ndamamaza izina ryawe, kuko wakoze ibitangaza bikomeye kandi bidahinduka, wagambiriye kuva kera na kare. 2 Umugi wawugize igishyinga cy’amabuye, umurwa ukikijwe inkike uwuhindura amatongo. Ikigo gikomeye cy’abanyamahanga ntikitwa umugi, nta n’ubwo kizongera kubakwa ukundi. 3 Ni cyo gituma umuryango ukomeye uzagukuza, umurwa w’abatware b’amahanga ukagutinya, 4 kuko uri umurinzi w’abanyantegenke, umukene uri mu byago ukamubera ikiramiro. Uri ubuhungiro igihe cy’imvura y’impangukano, n’agacucu igihe cy’icyokere. Koko uburakari bw’ababisha ni nk’inkubi y’umuyaga, 5 cyangwa nk’icyokere ku butaka bwumiranye. Ucubya ubukana bw’abanyamahanga, boshye igicucu cy’igihu kizimya icyokere, ugacogoza n’imihigo y’ababisha. Umunsi mukuru w’amahanga yose 6 Uhoraho azakorera amahanga yose umunsi mukuru kuri uyu musozi, abazimanire inyama z’ibinure, banywe divayi iryohereye, abahe inyama zoroshye na divayi imininnye neza. 7 Azatanyagurira kuri uyu musozi, umwenda wari ubambitse hejuru y’imiryango yose, n’igishura cyari cyoroshe amahanga yose. 8 Azatsemba burundu icyitwa urupfu, Uhoraho Imana, ahanagure amarira ku maso yose, avaneho ikimwaro cy’umuryango we, mu gihugu cyose. Ibyo ni Uhoraho ubwe wabivuze. 9 Uwo munsi bazavuga bati «Uhoraho ni we Mana yacu. Twaramwiringiye aratubohora, amizero yacu ari muri Uhoraho. Nitwishime, tunezerwe, kuko aducungura.» Abamowabu bazakorwa n’isoni 10 Uhoraho agiye kuramburira ukuboko kwe kuri uyu musozi. Ariko Mowabu izaribatwa ihinduke inoge, imere nk’ibyatsi byaribatiwe mu kimpoteri cy’ifumbire. 11 Aho ni ho azaramburira amaboko, nk’uko abagiye koga babigenza. Ubwibone bwabo buzacogora, kimwe n’ibikorwa by’ibiganza byabo. 12 Inkuta zitamenwa z’inkike zawe, Uhoraho arazirimbuye, azisenye, azihirike hasi mu mukungugu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda