Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 24 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


IV. AMAKUBA N’IBYISHIMO BIZABA MU BIHE BYA NYUMA Umuvurungano n’umubabaro ku isi

1 Dore Uhoraho agiye kuyogoza isi no kuyirimbura, ayihindure ukundi, atatanye abayituye:

2 abaherezabitambo kimwe n’imbaga, umutware kimwe n’umugaragu, umugore kimwe n’umuja, umucuruzi kimwe n’umuguzi, uguzwa kimwe n’ugurizwa, ugomba kwishyura n’uwishyurwa.

3 Isi izarimbuka ishireho burundu, nk’uko Uhoraho yabivuze.

4 Igihugu kiri mu cyunamo, kirononekara, isi yose iriho irakendera, ijuru na ryo ryacitse intege kimwe n’isi.

5 Isi yahindanyijwe n’abayituye, kuko baciye ku mategeko, baciye ku mabwiriza, bica isezerano ry’iteka bagiranye n’Uhoraho.

6 Ni yo mpamvu umuvumo uyogoje isi, ugakururira amakuba abayituye; none abatuye isi bakaba bashizeho, hagasigara mbarwa.


Umurwa w’abanyagitugu ubaye amatongo

7 Divayi nshya iri mu mubabaro, umuzabibu urarabiranye, abari bamerewe neza bose baraganya.

8 Amajwi y’ingoma yanezezaga ararangiye, isahinda ry’abanezerewe rirashize, n’amajwi ashimishije y’inanga arahwekereye.

9 Nta bakinywa divayi baririmba, ibinyobwa bikomeye bisigaye bibarurira.

10 Umurwa w’akajagari ubaye amatongo, amazu yose akinzwe ubudakinguka.

11 Mu mihanda y’umugi barabaririza divayi, umunezero wose wayotse, ibyishimo ntibikirangwa mu gihugu.

12 Umugi usigaye ari amatongo, n’irembo ryawo ryarimbutse.

13 Igihugu kirakendereye kimwe n’abagituye, boshye imizeti yahuruweho imbuto, cyangwa imihumbano y’umuzabibu, nyuma y’isarura.


Impande zose baratakambira Uhoraho

14 Abarokotse ngaho bahanitse amajwi, bararirimba icyubahiro cy’Uhoraho, abo ku nkengero y’inyanja, basabagijwe n’ibyishimo.

15 Mu burasirazuba barasingiza Uhoraho, mu birwa byo mu nyanja bararata izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli.

16 Twumvise n’abo mu mpera z’isi baririmba bati «Nasinginzwe Nyir’ubutungane!» Ariko ndibwira nti «Nta bwo! Ndahejeje! Noneho ndagowe!» Abagambanyi baragambanye! Mbega ubugambanyi! Abagambanyi baragambanye!


Nta n’umwe uzarokoka Uhoraho

17 Ubwoba, umwobo n’umutego, ng’ibyo ibikugarije wowe utuye iki gihugu.

18 Uzahunga urusaku ruteye ubwoba, azagwa mu mwobo; nazamuka mu mwobo, afatwe mu mutego. Ingomero zo mu ijuru zafunguwe, imfatiro z’isi zitangiye kunyeganyega.

19 Isi iriyashije, irataraka, iratigita.

20 Isi iradandabiranye nk’umusinzi, irayegayeze boshye inzu ijya gutemba, icyaha cyayo kirayiremereye, yirunze hasi, kandi ntigishoboye kuhiyegura.

21 Uwo munsi, mu ijuru, Uhoraho azahana ingabo zihari, naho ku isi, ahane abami b’aho.

22 Bazarundwa mu mwobo ari imbohe, bashyirwe mu munyururu, ariko nibahamara igihe kirekire, bazashyikirizwe ubucamanza.

23 Nuko ukwezi kuzahindure ibara, gukorwe n’isoni, izuba ryijime, rimware, kuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari we mwami w’umusozi wa Siyoni n’uwa Yeruzalemu kandi ikuzo rye rikabengerana mu maso y’abakuru b’umuryango.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan