Yesaya 23 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbyahanuwe kuri Tiri 1 Iteka ryaciriwe kuri Tiri. Mato y’i Tarishishi nimworome, kuko i Tiri harimbutse; ntihagire inzu n’imwe isigara. Iyo nkuru bakaba bayimenye baturutse mu kirwa cya Shipure. 2 Nimuceceke, mwebwe abatuye ku nkombe z’inyanja, namwe, bacuruzi b’i Sidoni, mwanyuzaga ibintu byanyu mu nyanja, mukoresheje intumwa zanyu. 3 Imyaka yabibwaga kuri Nili n’umusaruro w’aho, n’ibyanyuzwaga mu mazi magari, ni wowe byaramiraga: wari isoko ry’amahanga. 4 Mbega ngo urakorwa n’ikimwaro, Sidoni, umugi ukomeye wo ku nyanja! Nuko Inyanja ifata ijambo, iravuga iti “Sinigeze ndamukwa kandi sinabyaye, nta bahungu nareze, nta n’abakobwa nabyiruye.” 5 Misiri niramuka ibimenye izababara, nk’imaze kumva inkuru y’i Tiri. 6 Nimwambuke inyanja mugere i Tarishishi, nimurire mwebwe, abatuye ku nkombe z’inyanja! 7 Mbese uyu ni wo murwa wanyu, warangwaga n’umunezero, umurwa wahozeho kera na kare, woherezaga abawo gutura mu bihugu bya kure? 8 Ni nde waba yarafatiye Tiri uyu mugambi, yo yahoze yambika abami amakamba? Abacuruzi bayo bari ibikomangoma, abahashyi bayo bakaba ibikomerezwa byo ku isi! 9 Ni uhoraho, Umugaba w’ingabo, wabigambiriye, kugira ngo asuzugure ubwibone bw’abubahwaga, ahinyuze ibikomerezwa byose by’isi. 10 Hinga ubutaka bwawe, mwari w’i Tarishishi, nk’uko abaturiye Nili babigira, kuko nta cyambu kigihari. 11 Uhoraho yabanguye ukuboko kwe ku nyanja, ahindisha umushyitsi ibihugu; yategetse ab’i Kanahani gutsemba inkike zayo zikomeye. 12 Yaravuze ati “Ntuzongere kwishima ukundi, mwari w’i Sidoni, kuko bakwigabije ku gahato kandi wari isugi. Haguruka ugende unyuze i Shipure, naho kandi ntuzahabona uburuhukiro.” 13 Witegereze igihugu cy’Abakarideya: uwo muryango ntukibaho. Abanyashuru bahahinduye icyanya cy’inturo; bari bahubatse iminara y’ubutasi n’amazu akomeye, ariko byose babihinduye amatongo. 14 Nimworome, mato y’i Tarishishi, kuko inkike zanyu zikomeye zaridutse. 15 Guhera uwo munsi, Tiri izibagirana igihe cy’imyaka mirongo irindwi, mbese iminsi ihwanye n’iy’ubuzima bw’umwami umwe gusa. Ariko, iyo myaka mirongo irindwi nishira, i Tiri hazaboneke ibivugwa muri iyi ndirimbo ku mugore w’indaya: 16 “Fata inanga, uzenguruke umugi, wa ndaya we yibagiranye! Ucurange uko ubishoboye, usubire mu ndirimbo yawe, kugira ngo babone ubukwibuka.” 17 Imyaka mirongo irindwi nishira, Uhoraho azagenderera ab’i Tiri, bongere babe indaya z’ibihugu byose biri ku isi, bisubirane inyungu zabo. 18 Ariko noneho ibicuruzwa n’urwunguko rwabo, bizegurirwe Uhoraho. Ntibizarundwa cyangwa ngo bizahunikwe ukundi, ahubwo bizahabwa abahora imbere y’Uhoraho, kugira ngo barye bijute kandi bambare n’imyambaro ikomeye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda