Yesaya 21 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUgutsindwa kwa Babiloni 1 Iteka ryaciriwe ku butayu bwo ku nyanja Ng’uwo araje, aturutse mu butayu, mu gihugu giteye ubwoba, arahutera nk’inkubi y’umuyaga yambukiranya Negebu. 2 Ni ibintu biteye ubwoba neretswe: «Umugambanyi ariho aragambana, umurimbuzi ararimbura. Elamu, ngaho zamuka utere; namwe, Bamedi, nimufate umugi! Kuko ngiye guhoza abari mu maganya bose.» 3 None ndumva impyiko zimbaga, nafashwe n’ububabare nk’umugore uramutswe. Meze nabi bituma ntumva, mfite n’ubwoba simbona. 4 Nataye ubwenge, ndatengurwa kubera ubwoba, amafu y’umugoroba nifuje, ampindukiyemo iterabwoba. 5 Ameza yateguwe, ibirago byadanduwe, bariho bararya kandi baranywa . . . ‥ . . Nimuhaguruke, batware b’imitwe ! Musige amavuta ingabo zanyu z’imitamenwa. 6 Kuko Nyagasani yambwiye ati «Genda, ushyireho umunetsi, abamenyeshe ibyo areba. 7 Nabona igare rikururwa n’amafarasi abiri, cyangwa ugendera ku ndogobe no ku ngamiya, azitonde kandi yitegereze neza !» 8 Nuko umunetsi atera hejuru, ati «Shobuja, umunsi wose mba ndi ku izamu, nkarara mpagaze ijoro ryose nkora uwo murimo. 9 None dore ibyo mbona: Haje umuntu uri ku igare rikururwa n’amafarasi abiri.» Arongera ati «Babiloni iratsinzwe, iraneshejwe Babiloni, n’ibishushanyo by’ibigirwamana byayo bishiriye ku butaka, bihindutse ivu.» 10 Muryango wanjye, wowe Uhoraho yahondaguye, boshye imyaka bahurira ku mbuga; ibyo ni byo numvanye Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, none ndabikumenyesheje. Ibyahanuwe kuri Edomu 11 Iteka ryaciriwe kuri Duma. Ijwi riturutse i Seyiri rirabaza riti «Yewe wa munyezamu we, ijoro rigeze he ? Mbese ijoro ryaba rigeze he, wa munyezamu we ?» 12 Umunyezamu arasubiza ati «Bugiye gucya, ariko bwongere bwire. Niba mushaka kongera kumbaza, muze kugaruka.» Ibyahanuwe kuri Arabiya 13 Iteka ryaciriwe kuri Arabiya. Bagenzi b’i Dedani mwe, mu bihuru byo muri Arabiya ni ho muzarara. 14 Naho mwe, baturage b’i Tema, nimujye gusanganira abishwe n’inyota, nimubashyire amazi yo kunywa. Nimusanganire impunzi, muzishyire umugati, 15 kuko ziriho zihunga inkota, inkota yakuwe mu rwubati, zirahunga imiheto ifoye, zigahunga n’amakuba y’intambara. 16 Nyamara dore ibyo Nyagasani yambwiye : Hasigaye umwaka umwe gusa, utarengaho n’umunsi n’umwe, maze ikuzo ryose ry’i Kedari rikarangira, 17 hakazasigara mbarwa mu banyamiheto b’ingabo z’i Kedari. Uwo ni Uhoraho, Imana ya Israheli ubivuze. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda