Yesaya 20 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIzayi agenda nta nkweto nta n’imyambaro 1 Umwaka umugaba mukuru w’ingabo, woherejwe na Sarugoni, umwami wa Ashuru, ateye Ashidodi akanayigarurira . . . 2 Icyo gihe Uhoraho yari yahaye Izayi mwene Amosi ubutumwa, agira ati «Genda wiyambure ikigunira ukenyeye, ukuremo n’inkweto mu birenge.» Nuko abigenza atyo, agendera aho, nta mwabaro nta n’inkweto. 3 Uhoraho aravuga ati «Umugaragu wanjye Izayi yagendeye aho nta mwambaro, nta n’inkweto — bikazaba imyaka itatu yose — bikaba ikimenyetso gicira amarenga Misiri na Kushi. 4 Kandi koko, umwami wa Ashuru azanyaga imfungwa z’Abanyamisiri n’Abanyakushi, abajyane bunyago, abasore n’abasaza nta mwambaro, nta n’inkweto, amatako yabo yanamye, kugira ngo akoze isoni Abanyamisiri. 5 Abiringiraga Kushi bakiratana Misiri, bazagira ubwoba, bakorwe n’ikimwaro. 6 Nuko abatuye hano bazavuge bati «Ngaho rero, aba ni bo twari twiringiye ngo duhungire iwabo badutabare, banadukize umwami wa Ashuru. Ubu se noneho twe tuzerekeza he?» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda