Yesaya 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmahanga yose azagana Yeruzalemu 1 Ibyo Izayi mwene Amosi yabonye, byerekeye Yuda na Yeruzalemu. 2 Mu bihe bizaza, hari ubwo umusozi w’Ingoro uzashyirwa ku kanunga usumbe imisozi yose. Nuko amahanga yose agende awugana. 3 Abantu b’ibihugu byinshi bahaguruke, bavuga bati «Nimuze tuzamuke, tujye ku musozi w’Uhoraho, ku Ngoro y’Imana ya Yakobo. Azatwereka inzira ze, tuzikurikire.» Ni byo koko, amategeko ava i Siyoni, i Yeruzalemu hagaturuka ijambo ry’Uhoraho. 4 Azacira amahanga imanza, akiranure abantu b’ibihugu byinshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo. Ihanga ntirizongera gutera irindi inkota, ntibazongera ukundi kwiga kurwana. 5 Nzu ya Yakobo, nimuze, tugendere mu rumuri rw’Uhoraho. Umunsi w’Uhoraho, umunsi w’imanza 6 Watereranye inzu ya Yakobo, umuryango wawe: abapfumu babo bariyongereye, bangana n’ab’Abafilisiti, n’abanyamahanga benshi babivanzemo. 7 Igihugu cyabo cyuzuye feza na zahabu, ubukungu bwabo ntibugereranywa, cyuzuye kandi n’amafarasi, amagare y’intambara ntagira umubare. 8 Igihugu cyabo cyuzuyemo ibigirwamana, bagapfukama imbere y’icyavuye mu biganza byabo, imbere y’icyakozwe n’intoki zabo. 9 Bazagomba kwiyoroshya, muntu acishwe bugufi, naho ubundi ntuzabababarira. 10 Jya mu masenga, wihishe mu mukungugu, utinye Uhoraho n’ububengerane bw’ikuzo rye. 11 Ubwibone bw’abantu buzacogozwa, abikuza biyoroshye: uwo munsi hakuzwe Uhoraho wenyine. 12 Kuko hazabaho umunsi, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yigeneye, wo gucira imanza umuntu wese w’umwirasi, umwibone n’uwikuza, maze bagacishwa bugufi. 13 Uwo munsi ukazaba no ku masederi yo muri Libani, yiboneje kandi akishyira ejuru, no ku mishishi y’i Bashani yose, 14 ku misozi yose miremire no ku tununga twose twishyize ejuru, 15 ku minara miremire yose no ku nkike yose icinyiye, 16 ku mato yose y’i Tarishishi no ku bwato bwose bw’agaciro gakomeye. 17 Ubwibone bw’abantu buzacogozwa, abikuza bacishwe bugufi: uwo munsi hakuzwe Uhoraho wenyine, 18 maze ibigirwamana byose bishirire icyarimwe. 19 Bazinjira mu masenga yo mu bitare no mu myobo y’ikuzimu, batinya Uhoraho, n’ububengerane bw’ikuzo rye, ubwo azaba aje gukangaranya isi. 20 (Uwo munsi ibigirwamana byabo bya feza n’ibya zahabu, byari byarakorewe gusengwa, bazabijugunyira amafuku n’ubucurama.) 21 Bazajya kwihisha mu masenga no mu myobo yo mu bitare, batinya Uhoraho, n’ububengerane bw’ikuzo rye, ubwo azaba aje gukangaranya isi. 22 Nimureke rero kwishingikiriza muntu, ugizwe gusa n’akuka ko mu zuru! Hari akandi gaciro agira? |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda