Yesaya 18 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIntumwa z’abategetsi b’i Kushi ziburirwa 1 Uragowe ! Wa gihugu we cyuzuye urusaku rw’amababa y’udukoko turi ku nzuzi z’i Kushi, 2 wowe wohereza intumwa zinyuze mu nyanja, zikaza mu mato y’imfunzo hejuru y’amazi. Nimwihute, ntumwa zabuhiriye, mutahe iwanyu muri kiriya gihugu cy’abantu barebare b’umubiri unogereye, igihugu gitinywa kugera ku mpera z’isi, igihugu gikomeye kandi gishikamira abanzi, kikaba cyambukiranyijwe n’inzuzi. 3 Yemwe, bantu batuye isi mwese, ubwo ikimenyetso kizigaragaza ku musozi, muzacyitegereze ! Naho ihembe nirivuga, muzatege amatwi. 4 Kuko Uhoraho yambwiye ati «Nzigumira hamwe, maze nitegerereze aho ntuye, mere nk’ubushyuhe hejuru y’urumuri, cyangwa nk’urwokotsi, igihe cy’ubushyuhe bw’isarura. 5 Nuko ahagana igihe cy’isarura, ururabyo ruhunduye, amahundo amaze guhisha, imbuto bazitemesha umuhoro, naho amashami adafite akamaro akajugunywa, 6 ibyo byose bizagabizwe inkongoro zo ku misozi n’inyamaswa z’inkazi. Inkongoro zizahamara impeshyi yose, inyamaswa z’inkazi zose, zihugame itumba.» 7 Icyo gihe, mu gihugu cy’abantu barebare b’umubiri unogereye, igihugu gitinywa kugera ku mpera z’isi, igihugu gikomeye kandi gishikamira abanzi, kikambukiranywa n’inzuzi, kizazanira amaturo Uhoraho, Umugaba w’ingabo ku musozi wa Siyoni aho aganje. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda