Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibyahanuwe kuri Damasi na Israheli

1 Iteka ryaciriwe ku mugi wa Damasi. Damasi nticyongeye kwitwa umugi ukundi, ahubwo igiye guhinduka ikirundo cy’amabuye.

2 Imigi yategekaga nticyongeye kwitabwaho ukundi, izaruhukirwamo n’amatungo nta n’uzayakoma imbere.

3 Nta nkike zikomeye zizongera kubaho muri Efurayimu, i Damasi ntihazigera ubwami, n’abarokotse ba Aramu ntibazaruta ubwinshi Abayisraheli. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.

4 Uwo munsi, icyubahiro cya Yakobo kizagabanuka, n’umubyibuho we uzashira.

5 Bizamera nko mu gihe cy’isarura, iyo batema ingano bakagesa n’amahundo, cyangwa nko mu gihe bahumba amahundo, mu kibaya cy’Abarefayimu:

6 hazasigara gusa uduhumbano, bimere mbese nk’iyo banyeganyeje umutini, hagasigara imbuto ebyiri cyangwa eshatu zo mu bushorishori, enye cyangwa eshanu zo ku mashami yera. Uwo ni Uhoraho Imana ya Israheli ubivuze.


Itsembwa ry’ibigirwamana

7 Uwo munsi, umuntu azahindukiza amaso yitegereze Uwamuremye, arebe Nyirubutagatifu wa Israheli.

8 Ntazongera kwita ukundi ku ntambiro yiyubakiye, ku biti byeguriwe ibigirwamana cyangwa ibishushanyo by’izuba, byakozwe n’intoki ze.

9 Uwo munsi kandi, imigi yanyu muzayihungamo, nk’uko byagendekeye Abahivi n’Abahemori, ubwo Abayisraheli babatahiranaga, isigare ari ubutayu buteye ubwoba,

10 kuko wirengagije Imana, Umukiza wawe, ntiwibuke urutare rw’ubuhungiro bwawe. Wahinze mu busitani ibihingwa wishimira, ububibamo imbuto z’inyamahanga.

11 Uwo munsi uzitera, ubona zirakuze, bucyeye bw’aho, ubona zitangiye kuzana imbuto, ariko igihe cy’isarura, umusaruro urabura, ayo makuba kandi akaba atagira umuti.


Abarimbuzi birukanirwa ijoro rimwe

12 Yoo! Mbega umuririmo w’imbaga nyamwinshi, boshye umururumo w’inyanja, n’ikiriri cy’amahanga nk’amasumo y’amazi!

13 Mbega umuhindagano w’amahanga umeze nk’inkubi y’amazi magari! Nyamara Uhoraho arabanesheje, bahungiye kure, barayoyotse nk’umurama ugurukanywe n’umuyaga ku musozi, cyangwa se imbuto z’amahwa zitwawe na serwakira.

14 Ku mugoroba byari biteye ubwoba, ariko bujya gucya, nta cyari kikiharangwa. Uwo ni wo mugabane w’abatwambura, kikaba n’igihembo cy’abadusahura.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan