Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Impunzi za Mowabu ziganyira Yeruzalemu

1 Nimwoherereze intama umutware w’igihugu, muhereye i Sela mukanyura ku butayu, mwerekeza ku musozi w’umwari wa Siyoni.

2 Abakobwa b’i Mowabu barabuyera ku byambu bya Arunoni, boshye inyoni ziyagara, zirukanwe mu cyari cyazo.

3 Baravuga bati «Tugire inama kandi udufashe! Ku manywa y’ihangu, udutwikirize igicucu cyawe nk’ijoro, uhishire ibicibwa, kandi ntutererane inzererezi.

4 Wemere impunzi z’i Mowabu, zibone ubuhungiro iwawe, ubahishe ugambiriye kubarimbura. Nuko, igihe ugushikamirwa kuzaba kutakiriho, ukurimbura kukarangira burundu, n’utegekesha igituga akavanwa mu gihugu,

5 ni bwo intebe y’ubwami bwawe izakomera, kubera ubuntu watugiriye, maze mu ihema rya Dawudi hazaganze umucamanza, ushishikarira kurenganura abarengana, no guca imanza zitabera.»


Abamowabu bararirira igihugu cyabo

6 Twumvise bavuga ukwikuza kurengutse kwa Mowabu, ubwibone bwayo, ubwikunde n’ubwikanyize, n’ubwirasi bwayo butagize icyo bumaze.

7 None dore Abamowabu bararirira igihugu cyabo, dore bose baraboroga, bashavuye kandi bacitse intege, kubera udutsima tw’imizabibu bazanaga ho ituro i Kiri‐Hareseti.

8 Koko, imirima y’i Heshiboni imaze kuraba, kimwe n’umuzabibu w’i Sibima, wengwagamo divayi yasindishaga abatware b’amahanga, wari urambuye kugera i Yezeri no ku butayu, ukagaba amashami yawo hakurya y’inyanja y’Umunyu.

9 Ni cyo gituma hamwe n’abantu b’i Yezeri, ndirira umuzabibu w’i Sibima; amarira yanjye akuhira Heshiboni na Eleyale, kuko igihe cy’umusaruro wanyu, mutazongera gutera indirimbo z’ibyishimo.

10 Mu mirima yanyu ntihakiboneka ibyishimo n’umunezero, amashyi n’impundu ntibikirangwa no mu mizabibu yanyu. Ntibazongera kwengera divayi mu mivure, indirimbo z’ibyishimo zirarangiye.

11 Ndahindaganwa nk’inanga, mbabajwe na Mowabu, n’umutima wanjye uraborogera Kiri‐Heresi.

12 Bazabona Abamowabu bakururuka, bagana ahirengeye, kugira ngo bajye mu ngoro gutakambira imana yabo: ariko nta cyo bazageraho.

13 Ibyo ni byo Uhoraho yavuze kuri Mowabu kuva kera.

14 None Uhoraho aravuze ati «Mu myaka itatu, itarengaho n’umunsi n’umwe, ab’ingenzi b’i Mowabu kimwe na rubanda bazasigara ari mbarwa. N’abazarokoka kandi, bazaba ari bake cyane, nta cyo bakimaze.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan