Yesaya 15 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbyago bya Mowabu 1 Iteka ryaciriwe igihugu cya Mowabu: Ari‐Mowabu yarazimanganye, itsembwa mu ijoro rimwe! Kiri‐Mowabu na yo yarimbutse nijoro, ishiraho! 2 Barazamutse bagiye ahirengeye, ku ngoro ya Diboni kuririrayo. Abamowabu bararirira ku musozi wa Nebo n’i Medeba, imitwe yabo barayikomboje, n’ubwanwa bwose barabwogosha. 3 Mu nzira baragenda bambaye ibigunira, bose baraborogera hejuru y’amazu no ku karubanda. 4 Ab’i Heshiboni n’i Eleyale barataka bikagera i Yahasi, ingabo za Mowabu ziravuza induru, umutima wabo washengutse. 5 Mowabu irambabaje: dore abantu bayo barahunga bagana i Sowari n’i Egalati‐Shelishiya. Bazamutse umusozi wa Luhiti barira, induru yabo ndende irumvikanira ku nzira igana i Horonayimu. 6 Amazi y’i Mimirimu yarakamye, ubwatsi bwaragwengeye, ntibukiharangwa. 7 None ubutunzi bari basigaranye, babwimuriye hakurya y’umugezi w’inturusu. 8 Induru ni yose, impande zose z’igihugu cya Mowabu, imiborogo irumvikanira i Egalayimu, ikagera no ku mariba y’i Elimu. 9 Amazi y’i Diboni yuzuyemo amaraso, kandi i Diboni hiyongereyeho n’ikindi cyago, intare igiye gutanyagura abarokotse ba Mowabu, abazaba basigaye mu gihugu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda