Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibyago bya Mowabu

1 Iteka ryaciriwe igihugu cya Mowabu: Ari‐Mowabu yarazimanganye, itsembwa mu ijoro rimwe! Kiri‐Mowabu na yo yarimbutse nijoro, ishiraho!

2 Barazamutse bagiye ahirengeye, ku ngoro ya Diboni kuririrayo. Abamowabu bararirira ku musozi wa Nebo n’i Medeba, imitwe yabo barayikomboje, n’ubwanwa bwose barabwogosha.

3 Mu nzira baragenda bambaye ibigunira, bose baraborogera hejuru y’amazu no ku karubanda.

4 Ab’i Heshiboni n’i Eleyale barataka bikagera i Yahasi, ingabo za Mowabu ziravuza induru, umutima wabo washengutse.

5 Mowabu irambabaje: dore abantu bayo barahunga bagana i Sowari n’i Egalati‐Shelishiya. Bazamutse umusozi wa Luhiti barira, induru yabo ndende irumvikanira ku nzira igana i Horonayimu.

6 Amazi y’i Mimirimu yarakamye, ubwatsi bwaragwengeye, ntibukiharangwa.

7 None ubutunzi bari basigaranye, babwimuriye hakurya y’umugezi w’inturusu.

8 Induru ni yose, impande zose z’igihugu cya Mowabu, imiborogo irumvikanira i Egalayimu, ikagera no ku mariba y’i Elimu.

9 Amazi y’i Diboni yuzuyemo amaraso, kandi i Diboni hiyongereyeho n’ikindi cyago, intare igiye gutanyagura abarokotse ba Mowabu, abazaba basigaye mu gihugu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan