Yesaya 14 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho azagirira impuhwe umuryango we 1 Uhoraho azagirira impuhwe bene Yakobo, azatoranya bundi bushya umuryango wa Israheli, azabatuze mu gihugu cyabo. Abanyamahanga bazaza babagana, bifatanye n’inzu ya Yakobo. 2 Abo mu bihugu bya kure bazajyana n’Abayisraheli, babasubize mu gihugu cyabo; nuko nibamara kugera ku butaka bw’Uhoraho, Israheli ibagire abacakara n’abaja bayo, itegeke abayishikamiraga, inabashyire ku ngoyi bari barashyizweho. Amaherezo y’umwami w’i Babiloni 3 Umunsi Uhoraho azaba amaze kukugarura mu gihugu cyawe, nyuma y’imiruho, imibabaro n’ubucakara wari urimo, 4 uzabyinira hejuru y’umwami w’i Babiloni uti: Mbese wa munyagitugu, yaherera he? Ubwibone bwe se bwo bwazimiriye he? 5 Uhoraho yavunaguye inkoni z’abagome, kimwe n’ibiboko by’abanyagitugu, 6 bakubitanaga umujinya ibihugu badahwema, bakigarurira amahanga n’uburakari, bakayaburagiza batayasonera, bakigarurira amahanga n’uburakari. 7 None isi yose iratuje, abantu basabwe n’ibyishimo. 8 Ndetse n’imizonobari irakwishimaho, kandi kuva wagwa, amasederi yose ya Libani aravuga ati «Ntakizanzamutse ukundi, uwazanwaga no kudutsemba.» 9 Ab’ikuzimu bakimenya ko uje, biteguye kukwakira. Bakanguye abapfuye bose ku mpamvu yawe, abigeze kuba ibikomerezwa ku isi, abari abami b’amahanga bahagurutswa ku ntebe zabo. 10 Abo bose bafashe ijambo barakubwira bati «Nawe dore ubaye umunyantege nke nkatwe, usigaye warahindutse nkatwe! 11 Ubukire bwawe bwamanukanye n’amajwi y’inanga ikuzimu, uzisasira umujagato w’inyo, uwiyorose. 12 Mbese waba waramanutse ute mu ijuru, Nyenyeri yakirana, Mwana w’umuseke weya ? Waba se warahanutse ute ukagwa ku isi, wowe wayogozaga amahanga, uvuga uti 13 ’Nzazamuka mu ijuru, nshyire intebe yanjye hejuru y’inyenyeri z’Imana, nzature ku musozi imana zikoraniraho, aherekera mu majyaruguru. 14 Nzazamuka njye ku mpera z’ibicu, maze nzareshye n’Umusumbabyose.’ 15 Ariko dore wamanutse kwa Nyirarupfu, mu muhenengero w’ikuzimu!» 16 Abakubona barakwitegereza ubudahwema, bakitonda bakakureba, bibaza bati «Mbese uyu yaba wa mugabo wahindishaga isi umushyitsi, agahungabanya abami n’ingoma zabo, 17 uwahinduraga isi ubutayu, agasenya imigi, ntarekure imbohe ngo zigaruke iwabo?» 18 Abami bose b’amahanga, udakuyemo n’umwe, buri wese mu mva ye baruhukiye mu mahoro. 19 Ariko wowe wajugunywe kure y’imva yawe, uteye ubwoba boshye uruhinja rwavutse rupfuye. Umeze nk’intumbi banyukanyutse; ukikijwe n’imirambo y’abahinguranyijwe n’inkota, ikaba igaramye ku mabuye ashashe mu rwobo. 20 Ntuzabangikana na bo mu mva, kuko wayogoje igihugu cyawe, ukica umuryango wawe: inyoko y’abagome ntizongera kuvugwa ukundi. 21 Nimwitegure kwica abana, kubera icyaha cy’ababyeyi babo, hato batava aho baduhagurukana, bakigarurira isi, maze bakayubakaho imigi. 22 Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Ngiye ubwanjye kubahagurukira. Nzatsembaho izina Babiloni n’ibiyiranga byose, abayikomokaho bose n’urubyaro rwabo. Uwo ni Uhoraho ubivuze. 23 Nzahahindura ibidendezi by’amazi, n’intaho ya za nyirabarazana, mpakubuze umweyo ukumunzura byose. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Uhoraho azavunagura Abanyashuru 24 Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ararahiye ati «Icyo natekereje kizaba, n’icyo nagambiriye kizarangira. 25 Nzavunagurira Abanyashuru mu gihugu cyanjye, mbarimbure ku misozi yanjye. Abo bicishaga uburetwa nzabubakiza, n’umutwaro babakoreraga nywubature.» 26 Uwo ni umugambi Uhoraho yafatiye isi yose, ni igihano yageneye amahanga yose. 27 Niba se Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yafashe umugambi, ni nde uzamugamburuza ? Niba se yamaze kubangura ukuboko kwe ngo ahane, ni nde uzamugeruza ? Igihano cy’Abafilisiti 28 Umwaka umwami Akhazi yatanzemo, hatangazwa aya magambo : 29 Mwebwe mwese, Abafilisiti, ntimwishimire ko ikiboko mwakubitwaga cyacitsemo kabiri, kuko mu mwiyuburure w’inzoka hazasohokamo impiri, naho mu mpiri hakazasohokamo ikiyoka kiguruka. 30 Imbabare zizagaburirwa, abakene babeho mu ituze; ariko abagukomokaho nzabisha inzara, abayirokotse mbasonge. 31 Mwe migi izitiwe, nimurire kandi muboroge ! Abafilisiti bose uko bangana bahwereye : kuko mu majyaruguru haturutse umwotsi, hakaba ari nta n’umwe ubuze muri icyo gitero. 32 Bazasubiza iki intumwa batumweho n’Abafilisiti ? Dore uko bazazisubiza: Ni Uhoraho ubwe washinze Siyoni, ni ho abakene b’umuryango we bafite ubuhungiro nyabwo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda