Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


III. IBYAHANURIWE ABANYAMAHANGA Ibyerekeye Babiloni

1 Iteka ryaciriwe Babiloni, uko Izayi mwene Amosi yarihawe.

2 Nimushinge ikimenyetso ku musozi w’agasi, murangurure amajwi, mubarembuze, binjire mu marembo y’abanyacyubahiro.

3 Ni jyewe ubwanjye wihamagarije abanyobotse, nitumiriza ingabo zanjye z’intwari, zitabira uburakari bwanjye, zigaharanira ishema ryanjye.

4 Nimwumve uwo muririmo uri mu misozi, wagira ngo ni igitero cy’abantu benshi. Nimutege amatwi urwo rusaku rw’amahanga yakoranye: Uhoraho, umugaba w’ingabo, aranyura hagati y’ingabo zigiye ku rugamba.

5 Baturutse mu gihugu cya kure, iyo riterwa inkingi, bitabiriye uburakari bw’Uhoraho, baje kurimbura igihugu cyose.

6 Nimuganye, muboroge, kuko umunsi w’Uhoraho wegereje, nk’umunsi w’uburimbuke, butewe n’Umugaba w’ingabo.

7 Ni cyo gitumye amaboko yose adandabirana, buri muntu agacika intege.

8 Ngaho barakangaranye, bafashwe n’ububabare bw’amoko yose, bararibwa nk’umugore uramutswe. Bararebana bakumirwa, bakagira isoni mu maso.

9 Nguyu uraje umunsi w’Uhoraho, umunsi utimirwa, uzanye n’uburakari bw’igikatu, buje kurimbura igihugu, bukagitsembamo abanyabyaha.

10 Inyenyeri zo ku ijuru n’ubwinshi bwazo, ntizizongera kumurika ukundi, izuba rizijima rikirasa, ukwezi koye kumurika.

11 Nzahana isi kubera ubugome bwayo, inkozi z’ibibi nzihore ibicumuro byazo. Nzakuraho ukwikuza kw’abibone, nzacogoze ubwirasi bw’abategetsi b’abagome.

12 Nzagabanya abantu batube nka zahabu igogoye, babe ingume kurusha zahabu y’i Ofiri.

13 Ijuru rizahubangana, isi ihinde umushyitsi, bitewe n’ubukana bw’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ku munsi azagaragarizaho uburakari bwe.

14 Bityo rero, bazamere nk’isha ikurikiwe n’umuhigi, cyangwa nk’umukumbi utagira umushumba. Buri wese azirukanke asanga umuryango we, ahungire mu gihugu cye.

15 Abo bazahura bose babahinguranye n’imyambi, abo bazafata, babamarire ku nkota.

16 Abana babo bazahonyorerwa mu maso yabo, basahure amazu yabo; bigabize abagore babo ku gahato.

17 Ngiye kubateza Abamedi, bo batitaye kuri feza, na zahabu ntibashishikaze.

18 Abasore bazarimbuzwa imiheto, ntibazababarira impinja zikivuka, n’ibitambambuga ntibazabigirira impuhwe.

19 Babiloni, yari umutako w’abami n’ingoma zabo, ikaba umurato w’akataraboneka ku Bakalideya, izarimbuka nk’uko Imana yagenjeje Sodoma na Gomora.

20 Ingoma ibihumbi idatuwe ukundi, izagume ityo, uko ibihe bigenda bisimburana. Ndetse n’abangara ntibazahashinga ihema ryabo, n’abashumba ntibazahahagarara.

21 Inturo zizahagira indiri yazo, amazu atahwe n’ibihunyira. Za mbuni zizahagira intaho yazo, n’ibikoko bihabyinire.

22 Impyisi zizahumira mu minara yabo, imbwebwe zimokere mu ngoro z’ibyishimo. Igihe cyayo kiregereje, iminsi yayo irabaze.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan