Yesaya 12 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndirimbo ishimira Imana, Umukiza 1 Uwo munsi uzavuga uti «Ndagushimira Uhoraho, kuko wandakariye, ariko uburakari bwawe bwacogora, ukampoza. 2 Dore Imana, Umukiza wanjye, ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba, kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho, wambereye agakiza.» 3 Muzavoma amazi ku masoko y’agakiza, mwishimye, 4 maze uwo munsi muvuge muti «Nimushimire Uhoraho, murate izina rye, nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga. 5 Nimuririmbe Uhoraho, kuko yakoze ibintu by’agatangaza, kandi mubyamamaze mu nsi hose. 6 Rangurura ijwi uvuze impundu, wowe utuye i Siyoni, kuko Nyirubutagatifu wa Israheli, utuye iwawe rwagati, ari Igihangange.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda