Yesaya 11 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuDawudi mushya 1 Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo, 2 Umwuka w’Uhoraho uzamwururukiraho, umwuka w’ubuhanga n’uw’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora, umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho, 3 kandi unamutoze gutinya Uhoraho. Ntazaca imanza akurikije igihagararo, cyangwa ngo azikemure akurikije amabwire. 4 Intamenyekana azazicira imanza zitabera, azarenganure abakene bo mu gihugu. Umugome azamukubitisha inkoni y’ijambo rye, umwuka wo mu munwa we awicishe umugiranabi. 5 Azakindikirisha ubutabera nk’umukandara, akenyeze ubudahemuka nk’umweko. 6 Ikirura kizabana n’umwana w’intama, ingwe iryame iruhande rw’umwana w’ihene. Inyana n’icyana cy’intare bizagaburirwa hamwe, biragirwe n’akana k’agahungu. 7 Inka n’igicokoma bizarisha mu rwuri rumwe, ibyana byabyo bibane mu kiraro kimwe, intare irishe ubwatsi nk’ikimasa. 8 Umwana ukiri ku ibere azakinira ku kiryamo cy’inshira, igitambambuga cyinjize ikiganza mu mwobo w’impiri. 9 Nta we uzaba akigira nabi, cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu, kuko igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho, nk’uko amazi yuzura inyanja! Ukugaruka kw’abajyanywe bunyago ba Israheli 10 Uwo munsi ni bwo inkomoko ya Yese, izashyirwa ejuru nk’ibendera ry’igihugu, amahanga yose akazayigana, aho atuye hakazabengerana ikuzo. 11 Uwo munsi kandi, Uhoraho azongera abangure ukuboko kwe, kugira ngo agobotore udusigisigi tw’umuryango we, abazaba bakiri muri Ashuru no mu Misiri, i Patorosi, n’i Kushi, i Elamu, n’i Shimeyari, i Hamati no mu birwa byo ku nyanja. 12 Azashinga ikimenyetso kimenyesha amahanga, ko agiye gukorakoranya abajyanywe bunyago ba Israheli, abumbire hamwe abatatanye bo muri Yuda, abakuye mu mpande zose z’isi. 13 Ishyari rya Efurayimu rizashira, n’abanzi ba Yuda batsembwe. Efurayimu ntizongera ukundi kugirira Yuda ishyari, na Yuda ye kuzongera ukundi kugirira nabi Efurayimu. 14 Bazirohera icyarimwe ku misozi y’Abafilisiti b’iburengerazuba, bishyire hamwe basahure abatuye iburasirazuba. Bazabangura ukuboko kwabo kuri Edomu na Mowabu, naho bene Amoni bazabayoboke. 15 Uhoraho azakamya ikigobe cy’inyanja yo mu Misiri, abangure ukuboko akwerekeje kuri Efurati, ku bw’imbaraga z’umwuka we, ayigabanyemo amashami arindwi, ku buryo bazashobora kuyambuka n’ibirenge. 16 Hazabaho inzira imwe ku barokotse b’umuryango we, abazaba basigaye muri Ashuru, nk’uko byagenze ku Bayisraheli, umunsi bazamutse bava mu gihugu cya Misiri. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda