Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Baragowe! Abo bantu bashyiraho amategeko arenganya, bakandika amabwiriza akandamiza,

2 birengagiza imanza za rubanda rugufi, barenganya abakene bo mu muryango wanjye, bagira abapfakazi iminyago yabo, kandi bagacuza imfubyi.

3 Muzamera mute ku munsi w’irimburwa, ubwo umuhengeri uzaba uturutse iyo bigwa? Ni nde muzahungiraho kugira ngo abatabare, muzahisha hehe ubwo bukungu bwanyu?

4 Ubwo muzagenza amavi rwagati mu mbohe, cyangwa se murambarare hagati mu ntumbi. Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose, uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora, ukuboko kwe kuracyabanguye.


Iragowe Ashuru, kimwe n’umwami wayo

5 Uragowe, Ashuru! Wowe kiboko cy’ubukana bwanjye; n’inkoni witwaje ikaba iy’uburakari bwanjye.

6 Nyohereje kurwanya ihanga ry’abahemu, nyihutishirije gutera igihugu cyandakaje, bagisahure kandi bakinyage, bakiribate nk’icyondo cyo mu nzira.

7 Nyamara (umwami wa Ashuru) we si ko abyumva, aratekereza ukundi, kuko agamije gusa gusenya no kurimbura amahanga menshi.

8 Aravuga ati «Mbese, abagaba b’ingabo banjye bo si abami?

9 Mbese ye, umugi wa Kaluno ntiwahindutse nk’umugi wa Karikemishi, uwa Hamati ukaba nk’uwa Arupadi, cyangwa uwa Samariya ukamera nk’uwa Damasi ?

10 Niba se narashoboye ingoma z’ibigirwamana, kandi ibigirwamana byabo bikaba byararutaga ubwinshi iby’i Yeruzalemu n’i Samariya,

11 ni iki cyambuza kugenzereza Yeruzalemu n’amashusho yayo, nk’uko nagenjeje Samariya n’ibigirwamana byayo ?»

12 Ariko rero, igihe Uhoraho azaba arangije gukora icyo yagambiriye cyose ku musozi wa Siyoni no kuri Yeruzalemu, azahindukirira guhana umwami wa Ashuru kubera ubwirasi n’ubwibone bwe,

13 kuko yibwiye ati «Ibyo nakoze byose mbikesha imbaraga zanjye, n’ubuhanga bwanjye kuko ndi umunyabwenge. Navanyeho imipaka y’ibihugu mbasahura ibyabo, nabaye intwari, nkura abami ku ntebe zabo.

14 Nanyaze ubukungu bw’amahanga, nk’uko batwara amagi mu cyari, ntagire kirengera; nanjye ni ko nafashe isi yose, ntihagira n’umwe ukoma, wabumbura umunwa cyangwa se ngo atabaze.»

15 Mbese ye, intorezo yakwirata ku uyitemesha ? Urukero se rwo, rwakwibonekeza ku urukeresha ? Ibyo byaba nk’aho ikiboko cyagarukana ukibanguye, inkoni ikazungaguza uyitwaje!

16 Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, azateza ab’imishishe kuzongwa, maze mu nsi y’ubwamamare, hagurumane nk’inkongi y’umuriro.

17 Urumuri rwa Israheli ruzahinduka umuriro, Nyirubutagatifu wayo ahinduke ikirimi cy’umuriro, kizatwike kandi kirimbure umunsi umwe, amahwa n’imifatangwe byayo.

18 Azatsembaho ubwiza bw’ishyamba rye n’ubw’umurima we, umuntu azamere nk’uwashegeshwe n’indwara izahaza.

19 Ibisigisigi by’ishyamba rye bizaba bike, mbese nk’ibyo umwana muto yashobora kubara.


Udusigisigi twa Israheli

20 Uwo munsi, udusigisigi twa Israheli, n’abazaba barokotse bo mu nzu ya Yakobo, bazaherukire aho kwisunga uwabakandamizaga, ahubwo bisunge by’ukuri Uhoraho, Nyirubutagatifu wa Israheli.

21 Kandi ni koko, udusigisigi tuzagaruka, abacitse ku icumu bo mu nzu ya Yakobo, bazagarukira Imana Idahangarwa.

22 Israheli we! N’ubwo umuryango wawe wangana n’umusenyi wo ku nyanja, hazagaruka bake mu bacitse ku icumu, kuko ukurimburwa kwanyu kutagisibye, urubanza rukarangirira aho;

23 maze Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, akazasohoza atyo uwo mugambi we, mu gihugu cyose.


Uhoraho azahana Ashuru

24 Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo avuze atya: Muryango wanjye, mwebwe abatuye Siyoni, ntimutinye Abanyashuru babakubita ibiboko, bakababangurira inkoni, nk’Abanyamisiri,

25 kuko hasigaye igihe gito cyane, uburakari mbafitiye bugacogora, ahubwo bugahindukirira Abanyashuru.

26 Nuko Uhoraho Umugaba w’ingabo akazabangura ikiboko, nk’uko yagenjereje Madiyani ku rutare rwa Orebu, kandi abangure inkoni ye ku nyanja, nk’uko yabigize mu Misiri.

27 Uwo munsi, umutwaro wanyu uzururutswa ku ntugu zanyu, ubushikamirwe buvanwe ku ijosi ryanyu, bwimukire umudendezo.


Intambara yabereye hafi ya Yeruzalemu

28 Umwanzi ageze i Ayati, yambukiranya Migoroni; i Mikimasi ahasiga ibintu bye.

29 Anyura mu nzira y’impatanwa, aca ingando i Geba. Ubwo ab’i Rama bahinda umushyitsi, i Geba ya Sawuli barahunga.

30 Bantu b’i Bati‐Galimu, nimutere hejuru! Mutege amatwi namwe, bantu b’i Layishi!

31 Anatoti ibonye ishyano, i Madimena barahunga, ab’i Gebimu bakijije amagara yabo!

32 Uwo munsi nyine ahagarara i Nobu, abangura ukuboko kwe, akangaranya umusozi w’umwari w’i Siyoni, n’umurenge wa Yeruzalemu.


Uhoraho atema ishyamba ry’inzitane

33 Dore Uhoraho, Umugaba w’ingabo, amashami ayamariye hasi n’ingufu ze ziteye ubwoba, amaremare yayatemye, n’asumba ayandi yayakonkoboye.

34 Ibiti byose by’ishyamba yabitsembesheje intorezo, n’amasederi atagira uko asa ya Libani yararitswe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan