Yeremiya 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIkinyoma cyafashe intebe hose 1 Ubonye ngo mbe ndafite akaruri k’abagenzi mu butayu, maze ngo ntererane umuryango wanjye njye kuhatura! Bose ni abasambanyi, ni agatsiko k’abagambanyi. (Uhoraho:) 2 Ururimi rwabo ni umuheto ureze, baganje mu gihugu atari ukubera ukuri, ahubwo ibinyoma. Bakorera ibyaha ku bindi, naho jyewe, ntibamenya. Uwo ni Uhoraho ubivuze. 3 Murabe maso, buri wese yitondere mugenzi we; ntihazagire umuvandimwe wanyu n’umwe mwizera, kuko buri muvandimwe ari umuhendanyi, na buri mugenzi wanyu akaba umubeshyi. 4 Buri wese aryarya mugenzi we, nta jambo ry’ukuri rikibaho! Ururimi rwabo barumenyereje amagambo y’ibinyoma. Baguye mu bugizi bwa nabi, ku buryo batagishoboye kwisubiraho. 5 Ngurwo urugomo rudasiba, ngicyo ikinyoma kidahwema! Bahakanye kunyoboka! Uwo ni Uhoraho ubivuze. 6 None rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Ngiye kubahana, mbagerageze. Mbega ukuntu ngiye guhagurukira ubugome bw’umuryango wanjye! 7 Ururimi rwawo rusa n’umwambi kirimbuzi, bakwirakwiza ibinyoma. Mugenzi wabo bamwifuriza amahoro ku munwa gusa, ariko mu mutima bamushandikira umutego. 8 Ubwo se si ngomba kubahana, nkihimura igihugu giteye gityo? Uwo ni Uhoraho ubivuze. (Yeremiya:) Impamvu igihugu cyabaye amatongo 9 Ndaririra mu mpinga y’imisozi, nkaganya, nkaborogera no mu biraro byo ku gasi, kuko byose byakongotse, hakaba nta muntu n’umwe ukihacaracara, habe n’amatungo ngo aracyahumvikana. Ari inyoni, ari n’amatungo, byose byarahunze, nta gisigaye! (Uhoraho:) 10 Yeruzalemu, nzayigira ikirundo cy’amabuye, isenga y’imbwebwe, naho imigi ya Yuda nyihindure amatongo atagira abayatuye. (Yeremiya:) 11 Niba hari umuhanga uriho, niyumve, kandi yamamaze ijambo yabwiwe n’Uhoraho. Ni kuki igihugu cyayogojwe, kigakongoka nk’ubutayu butagendwa? 12 Uhoraho aravuze ati «Birengagije inyigisho zanjye nabahaye; aho kumva ijwi ryanjye ngo barikurikire, 13 bakomeje kunangira umutima, bizirika kuri za Behali batojwe n’abasekuruza babo.» 14 None rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, aravuze ati «Ngiye kubanywesha uburozi bukaze, kandi mbuhire amazi aroze; 15 mbatatanyirize mu bihugu batigeze bamenya ari bo ubwabo, cyangwa abasekuruza babo, kandi mbakurikize inkota kugeza ubwo mbatsembye.» Indirimbo y’amaganya 16 Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Nimubaririze, mutumire abagore bo kurira! Muhamagare ababizobereyemo, maze baze! 17 Nibatebuke, baduterere indirimbo y’amaganya! Amaso yacu nazengemo amarira, naho ingohe zacu zitembemo amazi! (Yeremiya:) 18 Induru y’amaganya iturutse i Siyoni igira iti «Turashize, ikimwaro kiradukoze! Tugomba kwimuka mu gihugu: ingo zacu barazishenye.» 19 Bagore, nimwumve ijambo ry’Uhoraho! Amatwi yanyu niyakire ijambo rivuye mu kanwa ke! Nimutoze abakobwa banyu iyi ndirimbo y’amaganya, maze namwe muyigishe bagenzi banyu, mugira muti 20 «Urupfu rwuriye ku madirishya yacu, rugacengera mu mazu yacu meza, ruje gutsemba abana mu mayira n’abasore ku bibuga. 21 Intumbi zandagaye nk’ifumbire mu mirima, cyangwa nk’imiba inyuma y’umusaruzi, kandi nta muntu uhari ngo azandurure!» Ubuhanga nyakuri ni ukumenya Uhoraho 22 Uhoraho avuze atya: Umuhanga ntaziratane ubuhanga bwe! Umunyembaraga ntaziratane ingufu ze! Umukungu ntaziratane ubukire bwe! 23 Uzashaka kwirata, aziratane ko anzi bihagije, jye Uhoraho, ushyigikira ubufatanye, ubutungane n’ubutabera ku isi. Ni koko, ibyo ni byo binshimisha. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Abirata ko bagenywe baragowe 24 Iminsi iregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzahagurukire uwagenywe ku mubiri wese. 25 Nzahagurukira Misiri na Yuda, Edomu n’Abahamoni, Mowabu n’Abogoshe imisaya batuye mu butayu, kuko abo banyamahanga bose, kimwe n’Abayisraheli ubwabo, batagenywe ku mutima. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda