Yeremiya 8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Icyo gihe — Uwo ni Uhoraho ubivuze — bazataburura mu mva amagufa y’abami n’abatware ba Yuda, ay’abaherezabitambo n’abahanuzi, hamwe n’ay’abaturage ba Yeruzalemu. 2 Bazayadendeza imbere y’izuba, y’ukwezi n’imbere y’ibindi binyarumuri byo mu kirere, byo bacuditse na byo, bakabigaragira, bakabikurikira, bakabigisha inama ndetse bakanabipfukama imbere. Ayo magufa, ntazarundarundwa ngo ahambwe; azahama aho afumbire ubutaka. 3 Naho abazasigara, abazarokoka muri iyo nyoko mbi n’abazacika ku icumu mu duce twose nzaba nabatatanyirijemo, bazifuza gupfa aho kubaho — uwo ni Uhoraho Umugaba w’ingabo ubivuze. Umuryango wanangiye umutima 4 Uzababwire uti «Uhoraho avuze atya: Ese iyo umuntu aguye ntabyuka? Ese umuntu arayoba ntahindukire? 5 Ni iki gituma uyu muryango wa Yeruzalemu uyoba, ugakomeza kuzikama mu buhakanyi bwawo? Batsimbaraye ku binyoma byabo bibeshyeshya, bakanga kugaruka. 6 Naritonze ntega amatwi, nsanga amagambo yabo adafashije. Nta n’umwe ubabajwe n’ubugome bwe ngo agire ati «Ese ubu nakoze ibiki?» Buri wese ariruka akurikiye ubwomanzi bwe, mbese nk’ifarasi igiye ku rugamba. 7 N’ikiyongoyongo cyo mu kirere kimenya ubwacyo igihe kizasuhukira; inuma, intashya n’umusambi bikamenya igihe bizahindukirira. Ariko umuryango wanjye ntiwita ku mategeko y’Uhoraho! Abigishamategeko bahindanya itegeko ry’Uhoraho 8 Mwashobora mute kuvuga ngo «Turi abahanga, kuko dutunze itegeko ry’Uhoraho?» Ni byo, ariko ryahindutse ibinyoma, kubera inyandiko y’abigishamategeko yuzuye ububeshyi. 9 Abahanga bazakorwa n’ikimwaro, bumirwe, kandi bafatirwe mu mutego; basuzugura ijambo ry’Uhoraho: ubwo se bavuga bate ko ari abahanga? Abibwira ko byose bimeze neza (reba 6,12–15) 10 Nuko rero abagore babo ndabaha abandi, imirima yabo nyiteze abayigabiza; kuko bose, ari umuto n’umukuru, bararuwe n’inyungu zabo; abahanuzi n’abaherezabitambo bose, bakifata nabi. 11 Bazinzika ishyano ry’umuryango wanjye, bavuga ngo «Ni amahoro, byose bimeze neza!» Nyamara ariko nta mahoro ariho. 12 Mbese hari ikimwaro bagize kubera amarorerwa bakora? Oya, nta mpungenge bibatera, ngo bazirikane ko bitesheje agaciro! Kubera iyo mpamvu, bazarimbuka nk’abandi bose; bakazatemba, igihe nzaba mbibaryoza. Uwo ni Uhoraho ubivuze. (Uhoraho:) Uhoraho azatsemba umuzabibu muri Yuda 13 Niyemeje kubatsemba — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta mbuto zizarangwa ku muzabibu, kimwe no ku mutini, amababi na yo yarabiranye: nyateje abayanyukanyuka. (Rubanda:) 14 Ni kuki duhagaze nta cyo dukora? Nidukoranire hamwe, twinjire mu migi yacu ikomeye, twigumireyo, kuko Uhoraho Imana yacu atubuza kuhatirimuka, akatwuhira amazi mabi, kuko twamucumuyeho. 15 Twizeraga amahoro, none nta n’agahenge; twari dutegereje kuzanzamuka, none ahubwo dore igikuba kiracitse. 16 Kuva i Dani harumvikana induru y’amafarasi; isi yose irahinda umushyitsi kubera urusaku n’inkubiri byayo. Umwanzi aje kuyogoza isi n’ibiyiriho byose, ari umugi, ari n’abawutuye. (Uhoraho:) 17 Dore mbashumurije inzoka n’impiri zidashobora kugomborwa, maze zizabarume! Uwo ni Uhoraho ubivuze. (Yeremiya:) Agahinda ka Yeremiya 18 Agahinda kanjye ntikagira umuti, amagara yanjye yose arakendera. 19 Induru ibabaje y’umuryango wanjye irumvikana iturutse mu gihugu cya kure: «Muri Siyoni se Uhoraho ntakibaho? Umwami wayo se ntakiyibamo?» (Uhoraho:) Ni kuki banshavuza n’ibigirwamana byabo, n’ariya manjwe yavuye ahandi? (Yeremiya:) 20 Isarura ryararangiye, icyi cyarashize, ariko twebwe nta mukiro turabona! 21 Narashengutse kubera amahano y’umuryango wanjye! Ndi mu cyunamo, amakuba yancigatiye! 22 Ese nta muti ukirangwa muri Gilihadi? Nta muvuzi se uhaba? Ni kuki ibikomere by’umuryango wanjye bidakira? 23 Ni nde uzahindura umutwe wanjye mo umugezi, amaso yanjye akayagira isoko y’amarira, kugira ngo ndirire umunsi n’ijoro, abapfuye bo mu muryango wanjye? |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda