Yeremiya 7 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIcyizere bafitiye Ingoro nta ho gishingiye (reba na Yer 26.1–19 ) 1 Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya: 2 «Hagarara mu muryango w’Ingoro y’Uhoraho, maze utangaze aya magambo: Nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho, mwebwe mwese bantu ba Yuda mwinjirana muri iyi miryango, muje kuramya Uhoraho. 3 Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Nimuvugurure imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, bityo nshobore guturana namwe aha hantu. 4 Nimusigeho kwibeshyeshya amagambo atagira aho ashingiye, muvuga ngo: Ingoro y’Uhoraho! Ingoro y’Uhoraho! Uhoraho ari hano! 5 Ahubwo nimuhindure rwose imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, muharanira igitunganiye umubano mu bantu. 6 Ntimugakandamize umusuhuke, imfubyi n’umupfakazi; ntimukamenere amaraso y’indacumura aha hantu, kandi ntimukirukire ibigirwamana kuko byabakururira ibyago. 7 Nimugenza mutyo, nzabona guturana namwe aha hantu, mu gihugu nahaye abasokuruza banyu kuva kera n’iteka ryose. 8 Nyamara ariko dore muriringira amagambo y’ibinyoma adafite akamaro. 9 Ubwo se muziba, mwice, musambane, murahire mu binyoma, mutwikire Behali ibitambo, mwiruke inyuma y’ibigirwamana bitigeze bibitaho, 10 nimurangiza munze imbere muri iyi Ngoro yitiriwe izina ryanjye, muvuga ngo «Turakijijwe!», maze nyuma mwongere mwikorere ayo marorerwa yose? 11 Iyi Ngoro yitiriwe izina ryanjye, mwibwira se ko ari ubuvumo bw’abajura? Jyewe, ibyo ari byo byose, ndabona ari uko bimeze! Uwo ni Uhoraho ubivuze. 12 Ngaho nimujye i Silo ahahoze ari ahanjye, aho nari nabanje gutuza izina ryanjye, murebe uko nahagenjereje bitewe n’ubugome bw’umuryango wanjye Israheli! 13 None rero ubu, ubwo mwakoze ibyo byaha byose — uwo ni Uhoraho ubivuze — nkabavugisha ubutitsa ntimunyumve, nkabahamagara ntimwitabe, 14 iyi Ngoro yitiriwe izina ryanjye mwari mufitiye icyizere, n’aha hantu nabahaye mwebwe n’abasokuruza banyu, nzahagenzereza uko nagenjereje Silo. 15 Nzabajugunya kure yanjye nk’uko najugunye abavandimwe banyu bose, urubyaro rwose rwa Efurayimu. Uhoraho yica amatwi 16 Wowe rero, ntiwirirwe uvuganira uyu muryango, ngo ubahingukirize amarira cyangwa isengesho, uruhe untitiriza, kuko ntakumva. 17 Ese ntubona ibyo bakorera mu migi ya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu? 18 Abana batora inkwi, abagabo bagacana umuriro, maze abagore bakavuga umutsima kugira ngo bakorere utugati Umwamikazi w’ijuru. Byongeye muratura ibitambo biseswa izindi mana, bityo mukanshavuza. 19 Ubwo se ni jye bashavuza — uwo ni Uhoraho ubivuze — cyangwa ni bo ubwabo bishavuza? Nyamara ariko byagombye kubatera isoni. 20 Nuko rero, Uhoraho Imana avuze atya: Uburakari bwanjye n’umujinya wanjye bigiye kwisuka aha hantu, ku bantu no ku matungo, ku biti byo ku gasozi no ku mbuto zo mu mirima; bihinduke umuriro udateze kuzima. Igihugu kitumva Imana yacyo 21 Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Nimwongere ibitambo byanyu bitwikwa ku bindi bitambo byanyu, maze mwirire inyama zabyo! 22 Igihe mvanye abasokuruza banyu mu gihugu cya Misiri, nta cyo nababwiye, nta gitambo gitwikwa cyangwa ikindi gitambo nigeze mbaka; 23 gusa nabisabiye ibi bikurikira: Nimwumve ijwi ryanjye nzababere Imana, namwe muzambere umuryango; mukurikire neza inzira mberetse, bityo muzahirwa. 24 Ariko ntibumvise, nta bwo bateze amatwi, ahubwo bigenjereje uko bishakiye, maze banangira umutima ku buryo buteye ishozi; aho bandebye bantera umugongo. 25 Kuva abasekuruza babo bava mu gihugu cya Misiri, sinigeze ntuza kuboherereza buri munsi abagaragu banjye bose b’abahanuzi kugeza na n’ubu. 26 Ariko ntibanyumvise, nta bwo banteze amatwi, bashingaritse ijosi ryabo, barusha abasekuruza babo ubugome. 27 Ubasobanurira ayo magambo yose, ariko ntibakumve. Urabahamagara, ariko ntibakwitabe. 28 None rero ubabwire uti «Dore umuryango utumva Uhoraho Imana yawo, ukanga kwigishwa: ukuri kwarayotse, ntikukirangwa ku munwa wabo.» Ikibaya cy’urwicaniro 29 Kemura iyo misatsi yawe yagaragazaga ko weguriwe Imana, uyijugunye kure; mu mayira utere indirimbo y’amaganya, kuko Uhoraho yanga, agatererana igisekuru kimurakaza! 30 Abayuda bakora ibibi nanga — uwo ni Uhoraho ubivuze. Bashyira ibiterashozi mu Ngoro yitiriwe izina ryanjye, nuko bakayihumanya. 31 Bubatse urutambiro rw’i Tofeti mu kibaya cya Mwene Hinomi, kugira ngo abahungu n’abakobwa babo bahatwikirwe. Ibyo sinigeze mbisaba, sinigeze nabitekereza. 32 Dore rero, igihe kiregereje — Uwo ni Uhoraho ubivuze — ntibazongere kuvuga ngo «Tofeti» cyangwa ngo «Ikibaya cya Mwene Hinomi», ahubwo hazajye havugwa «Ikibaya cy’urwicaniro»; ndetse kubera kubura ahandi, Tofeti ubwayo izahinduka irimbi. 33 Muri uyu muryango hazicwamo benshi cyane, intumbi zabo zizatunge inyoni zo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi; kandi nta muntu uzaba ugihari ngo azirukane! 34 Mu migi ya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu, nahosheje agasaku k’ibyishimo n’amagambo y’umunezero, indirimbo y’umukwe n’ibyishimo by’umugeni, kuko igihugu kigiye guhinduka amatongo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda