Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ishyano ry’icyorezo ryubikiye Yeruzalemu

1 Nimuve i Yeruzalemu, mwebwe bene Benyamini, mujye gushakira ubuhungiro ahandi. Nimuvugirize ihembe i Tekowa, kuri Betikeremu muhashinge ibendera: mu misozi yo mu majyaruguru, hari icyago kibubikiye, ishyano ry’icyorezo!

2 Umwiza Siyoni, uteye ubwuzu akaba n’ihoho, ararimbutse!

3 Ni we abashumba baje basanga n’amatungo yabo. Bamugose impande zose, bahashinze amahema, buri wese yaragiye ahe.

4 Nimushoze intambara ntagatifu, tumutere! Nimuhaguruke! Tumutere ku manywa y’ihangu! Turagowe, kuko umunsi uciye ikibu, ibicu by’umugoroba bikaba byiyongeranya.

5 Nimuhaguruke, tumutere igicuku kinishye, dusenye ingoro ze nziza!


Yeruzalemu iburirwa ku mugaragaro

6 Avuze atya Uhoraho Umugaba w’ingabo: Nimutsinde ibiti, mukore umuhanda ugana i Yeruzalemu. Uwo mugi wangabijwe; ntugire ikindi kiwurangwamo kitari urugomo.

7 Nk’uko iriba ribika amazi yaryo, ni ko na wo ubundikira ubugome bwawo. Muri wo nta kindi kiharangwa, kitari amahane n’ubwambuzi. Imibabaro n’ibikomere byawo, nabibona iteka bikanshavuza.

8 Isubireho, Yeruzalemu! Naho ubundi nzitandukanya nawe, maze nguhindure ubutayu, igihugu kidatuwe.


Umuryango wica amatwi

9 Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nibahumbahumbe abasigaye muri Israheli nk’uko bahumba imizabibu! Ikiganza cyawe cyongere gufata ku mashami, nk’umusaruzi w’imizabibu! (Yeremiya:)

10 Ni nde nzabwira amagambo yanjye, n’ubuhamya bwanjye akabyumva? Dore amatwi yabo yarapfuye, ntibashobora kumva, ijambo ry’Uhoraho barigize igitutsi, ntibarishaka. (Uhoraho:)

11 Nuzuye uburakari, jyewe Uhoraho singishoboye kubuzinzika. Bucuranurire ku bana bari mu nzira, no ku ikoraniro ryose ry’abasore, buzagere no ku bagabo, n’abagore, ku bakuru n’abasaza.

12 Amazu yabo azahabwa abandi, hamwe n’imirima yabo, n’abagore babo, kuko ndamburiye ikiganza ku baturage b’iki gihugu. Uwo ni Uhoraho ubivuze!

13 Kuva ku muto kugera ku mukuru, bose bararuwe n’inyungu zabo, abahanuzi n’abaherezabitambo bose bakifata nabi.

14 Barazinzika ishyano ry’umuryango wanjye, bavuga ngo «Ni amahoro, byose bimeze neza!» Nyamara ariko nta mahoro ariho.

15 Bakozwe n’ikimwaro kubera amarorerwa bakora, nyamara nta mpungenge bibatera, ngo bazirikane ko bitesheje agaciro! Kubera iyo mpamvu, bazarimbuka nk’abandi bose, bakazatemba, igihe nzaba mbahagurukiye. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

16 Uhoraho avuze atya: Nimuhagarare ku mihanda mutekereze, mubaririze inzira abasokuruza banyuzemo. Inzira y’amahirwe ni iyihe? None rero, nimuyikurikire, bityo muzabona aho muruhukira. Ariko baravuga bati «Ntituzayikurikira!»

17 Nashyizeho abarinzi kugira ngo babarinde, none rero, muritonde nimwumva ihembe! Ariko baravuga ngo «Nta bwo dushaka kuryitaho.»

18 None rero, mahanga, nimwumve! Nawe wa koraniro we, menya ibigiye kukugwirira.

19 Isi na yo niyumve! Jyewe ngiye guterereza uyu muryango ibyago; ari byo ngaruka y’ibitekerezo bibi byabo. Nta bwo bitondera amagambo yanjye, amategeko yanjye barayasuzugura.

20 Umubavu uvuye i Saba, cyangwa urubingo ruhumura rwo mu gihugu cya kure, bimbwiye iki? Ibitambo byanyu bitwikwa, simbishaka; amaturo yanyu, ntanezeza.

21 None rero, Uhoraho avuze atya: Imbere y’uyu muryango mpateze umutego bazasitaraho: umuhungu na se, abaturanyi n’incuti, bakazashirira icyarimwe.


Umurimbuzi araje

22 Uhoraho avuze atya: Umuryango uturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru, ihanga rikomeye, rihagurutse mu mpera z’isi.

23 Bitwaje imiheto n’amacumu, ni abagome ntibagira impuhwe; umuriri wabo ni nk’uw’inyanja isuma. Baje ku mafarasi, bari kuri gahunda y’ingabo ziri ku rugamba, baraguteye wowe, umwiza Siyoni. (Rubanda:)

24 Twumvise iyo nkuru ducika intege, dukuka umutima, tugira n’ububabare nk’ubw’umugore uramutswe.

25 Ntujye ku gasozi cyangwa ngo ugere mu mihanda, kuko inkota y’umwanzi hose yahakwije iterabwoba. (Uhoraho:)

26 Wowe muryango wanjye, ambara ibigunira, kandi wiziringe mu mukungugu! Rangiza imihango yose y’uri mu cyunamo, ucure umuborogo nk’uwiraburiye umuhungu w’ikinege, kuko mu kanya gato umurimbuzi araba atugezeho. (Uhoraho:)


Ibirara birenze ihaniro

27 Ngushyiriyeho kugerageza umuryango wanjye. Uzawumenye kandi usuzume imyifatire yawo, nk’umucuzi usuzuma icyuma. (Yeremiya:)

28 Bose ni ibirara birenze ihaniro, ni abanyamagambo asebanya; bakomeye nk’umuringa n’icyuma, bose ni abarimbuzi.

29 Umuvuba urahuhera, umuriro ukavana imyanda ku cyuma, ariko nta kamaro gukomeza kugitwika, niba imyanda itacyomokaho.

30 Bazabita «Feza igayitse», kuko Uhoraho yabagaye!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan