Yeremiya 52 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuVI. ISENYWA RYA YERUZALEMU Abanyababiloni bigabiza Yeruzalemu ( 2 Bami 24.18—25.30 ; Yer 39.1–10 ) 1 Sedekiya yagiye ku ngoma afite imyaka makumyabiri n’umwe, maze ategeka Yeruzalemu igihe cy’imyaka cumi n’umwe; nyina yitwaga Hamutali, umukobwa wa Irimeyahu w’i Libuna. 2 Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, mbese nk’uko Yoyakimu yabigenjeje. 3 Ibyabereye i Yeruzalemu no muri Yuda byasembuye uburakari bw’Uhoraho, kugeza ubwo abatereranye arabazinukwa. Sedekiya na we yaje kwigomeka ku mwami w’i Babiloni. 4 Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa cumi, mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya, Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yazanye n’ingabo ze zose, baca ingando imbere ya Yeruzalemu barayigota impande zose. 5 Uwo mugi wakomeje kugotwa kugeza mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma y’umwami Sedekiya. 6 Ku munsi wa cyenda w’ukwezi kwa kane, inzara yari imaze guca ibintu mu mugi, n’abantu babuze ibibatunga, 7 nuko urukuta rw’umugi barucamo icyuho. Ingabo zose zahise ziva mu mugi nijoro zirahunga, zinyura mu irembo ryari hagati y’inkike zombi hafi y’umurima w’umwami, maze bakomeza inzira igana Araba. Ubwo ariko ibyo byabaye Abakalideya bakigose umugi. 8 Nyamara ingabo z’Abakalideya zikurikirana umwami, maze zifatira Sedekiya mu kibaya cy’i Yeriko, ubwo ingabo ze ziratatana, ziramutererana. 9 Abakalideya bamaze gufata umwami, bamujyana i Ribula mu gihugu cya Hamati, bamushyikiriza umwami w’i Babiloni kugira ngo amucire urubanza. 10 Umwami w’i Babiloni yica abahungu ba Sedekiya, abyirebera; abatware bose ba Yuda na bo yabagenjereje atyo, abatsinda i Ribula. 11 Nyuma, anogoramo amaso ya Sedekiya, amubohesha umunyururu w’inyabubiri w’umuringa. Umwami w’i Babiloni amujyana i Babiloni, amushyira mu buroko kugeza ubwo abuguyemo. 12 Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa gatanu mu mwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma ya Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, niho Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami akaba n’umwe mu byegera by’umwami w’i Babiloni, yageze i Yeruzalemu. 13 Nuko atwika Ingoro y’Uhoraho n’ingoro y’umwami, ndetse n’amazu yose y’i Yeruzalemu. 14 Naho inkike za Yeruzalemu zari ziyikikije impande zose, zisenywa n’ingabo z’Abakalideya, ziyobowe n’umutware w’abarinda umwami. 15 Abantu bari basigaye mu mugi, ingabo zaganjwe zikiyegurira umwami w’i Babiloni na bamwe mu banyabukorikori, Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami abajyana bunyago bose; 16 ariko yasize mu gihugu bamwe bo muri rubanda rugufi kugira ngo babe abanyamizabibu n’abahinzi b’imirima. 17 Naho inkingi z’umuringa zo mu Ngoro, ibitereko hamwe n’ikizenga cy’amazi kibumbye mu muringa byari mu Ngoro y’Uhoraho, Abakalideya barabimenaguye, bajyana icyitwa umuringa cyose i Babiloni. 18 Batwaye kandi ibyungo, ibitiyo, imikasi, inzuho zigenewe gutera icyuhagiro, inkongoro, hamwe n’ibindi bikoresho bya ngombwa mu mirimo ikorerwa mu Ngoro. 19 Umutware w’abarinda umwami w’i Babiloni afata kandi amabesani, amasafuriya, inzuho zigenewe gutera icyuhagiro, ibyungo, ibinyarumuri, inkongoro n’indobo, byose bikozwe muri zahabu, no muri feza. 20 Izo nkingi ebyiri, hamwe n’icyo kizenga cy’amazi n’ibimasa cumi na bibiri cyari giteretseho, byose bikozwe mu muringa, ni Umwami Salomoni wabikoreshereje Ingoro y’Uhoraho, kandi nta washoboye gupima uburemere bw’umuringa wabigiyeho. 21 Inkingi ya mbere yari nk’igitembo, ifite uburebure bw’imikono cumi n’umunani, umuzenguruko w’imikono cumi n’ibiri, n’umubyimba w’intoki enye. 22 Yari ifite umutwe w’umuringa, ufite uburebure bw’imikono itanu, kandi yari isesuyeho incundura zitatseho imbuto zitukura, byose bikozwe mu muringa. Inkingi ya kabiri na yo yanganaga ityo, kandi ifite imitako nk’iyo. 23 Hariho imitako y’imbuto zitukura mirongo cyenda n’itandatu ku mpande, yose hamwe ikaba imitako y’imbuto ijana, zikikije incundura. 24 Umutware w’abarinzi b’umwami w’i Babiloni afata Seraya umuherezabitambo mukuru, na Sefaniya umuherezabitambo umwungirije, hamwe n’abarinzi batatu b’irembo. 25 Yagiye no mu mugi afata umunyacyubahiro wari umutware w’ingabo, ahafata n’abagabo barindwi b’ibyegera by’umwami, hamwe n’umunyamabanga w’umutware w’ingabo wari ushinzwe kwandika abinjiye mu ngabo z’igihugu; byongeye, afata n’abagabo mirongo itandatu bari mu mugi rwagati. 26 Abo bose Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami arabafunga, hanyuma abashyira umwami w’i Babiloni, i Ribula. 27 Umwami w’i Babiloni abicishiriza aho i Ribula mu gihugu cya Hamati. Nguko uko Yuda yajyanywe bunyago kure y’igihugu cye. 28 Dore umubare w’abantu Nebukadinetsari yajyanye bunyago. Mu mwaka wa karindwi hagiye Abayuda 3023. 29 Naho mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ye, umwami Nebukadinetsari yavanye i Yeruzalemu abantu 823. 30 Hanyuma mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma ya Nebukadinetsari, Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami ajyana bunyago Abayuda 745. Bose hamwe ni abantu 4,600. Evili‐Merodaki ababarira Yoyakini ( 2 Bami 25.27–30 ) 31 Ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa cumi n’abiri, mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi w’ubunyagwe bwa Yoyakini, umwami wa Yuda, Evili‐Merodaki, umwami w’i Babiloni, wari ukijya ku ngoma, ababarira Yoyakini, umwami wa Yuda, aramufungura. 32 Nuko amuganiriza gicuti kandi amuha intebe y’icyubahiro isumba iz’abandi bami bari hamwe i Babiloni. 33 Yoyakini yiyambura imyambaro ye ya kinyururu, maze agasangira n’umwami ku meza ye, mu gihe cyose yari akiriho; 34 ibimutunga bya buri munsi, akabihabwa n’umwami w’i Babiloni kugeza ubwo apfuye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda