Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 51 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Uhoraho avuze atya : Babiloni n’abaturage ba Kalideya, nzabaterereza inkubi y’umuyaga ubarimbure.

2 Nzayiterereza abayitera hejuru nk’umurama banayisahure. Bazayituruke impande zose ku munsi w’amakuba.

3 Ntimuzagire uwo musiga, yaba umurashi utwaye umuheto we, cyangwa uwambaye umwambaro w’icyuma, habe n’ingabo ze z’insoresore. Abarwanyi bayo bose muzabatsembe!

4 Inkomere ziragwirirana mu gihugu cya Kalideya, naho abahinguranyijwe n’amacumu bandagaye mu mayira,

5 kuko igihugu cyabo cyasagutswe n’ibicumuro bagiriye Nyir’ubutagatifu wa Israheli. Nyamara ariko, ari Israheli, ari na Yuda, ntibaciwe ku Mana yabo, Uhoraho Umugaba w’ingabo.

6 Nimuhunge Babiloni, buri wese akize amagara ye, naho ubundi muzarimbuka igihe izaryozwa ubugome bwayo. Ni igihe cy’Uhoraho cyo kwihorera akayigenera icyo ikwiye.

7 Babiloni yahoze ari nk’inkongoro ya zahabu mu biganza by’Uhoraho, ikanezeza isi yose. Amahanga yanyoye kuri divayi yayo, ata umutwe.

8 Dore mu kanya gato Babiloni iraguye, irasenyutse. Nimuyiririre, mwomore ibikomere byayo, ahari wenda izakira!

9 Twagerageje gukiza Yeruzalemu, ariko ntishobora gukizwa. Nimuyivemo, buri wese atahe mu gihugu cye, kuko ibyago byayo byasumbye ijuru, bikaba byakoze ku bicu.

10 Uhoraho yatugaragarije umukiro, nimuze turate muri Siyoni, ibikorwa by’Uhoraho Imana yacu.

11 Nimutyaze imyambi, mufate ingabo; Uhoraho akanguye abami b’Abamedi. Ni koko, Uhoraho yagiriye Babiloni umugambi wo kuyisenya. Uhoraho arihoreye, ni ko Nyir’ijuru yihimura.

12 Nimushinge ibendera ku nkike za Babiloni, mwongere abarara irondo, mushyireho abararirizi, muteganye n’abantu mu bico. Ni byo, Uhoraho agiye kuzuza umugambi afitiye abaturage ba Babiloni.

13 Wowe uhora hafi y’amazi magari, ukagira umutungo utubutse, umunsi wawe urageze, ibyawe byakurangiriyeho.

14 Uhoraho Umugaba w’ingabo, ubwe yarahiye agira ati «Nzakuzuzamo abantu banganya ubwinshi n’inzige, bakuvugirize induru y’intambara.»


Umuremyi w’isi n’ibigirwamana
(reba na 10.12–16 )

15 Uhoraho ni we waremesheje isi ububasha bwe, ibiyituye abihangana ubuhanga, ubwenge bwe aburamburisha ijuru.

16 Iyo avuze wagira ngo ni amasumo y’amazi mu ijuru, ni we ukoranya ibicu nyamunini mu mpera z’isi, akarekura imirabyo imvura ikagwa, kandi agakura imiyaga mu ndiri zayo.

17 Umuntu wese arumirwa, bikamubera urujijo, umucuzi wese agaterwa isoni n’ikigirwamana cye: rwose amashusho ye ni ibinyoma, nta mwuka uyarimo!

18 Byose ni ubucucu n’amanjwe baseka, igihe cyo guhanwa nikigera, bizarimburwa.

19 Naho Imana, yo mugabane wa Yakobo si uko iteye! Yo, ni umuremyi wa byose; Israheli ikaba ari umuryango yeguriweho umugabane; Uhoraho Umugaba w’ingabo, ni ryo zina rye.


Babiloni izarimbuka

20 Wahoze uri inyundo yanjye, ukambera intwaro y’intambara. Ni wowe najanjagurishije amahanga, ndimbura ibihugu.

21 Ni wowe najanjagurishije amafarasi n’abayagenderaho, njanjagura amagare y’intambara n’abayagenderaho.

22 Ni wowe najanjagurishije abagabo n’abagore, njanjagura abasaza n’abasore, abahungu n’abakobwa.

23 Ni wowe najanjagurishije abashumba n’amashyo yabo, njanjagura abahinzi n’ibimasa byabo, abatware n’abategetsi.

24 Mu maso yanyu, nzaryoza Babiloni n’abaturage ba Kalideya ubugome bwose bagiriye Siyoni, uwo ni Uhoraho ubivuze.

25 Tuzabonana nawe, Musozi w’icyorezo, wowe urimbura isi yose, uwo ni Uhoraho ubivuze. Nzaguhagurukira, nguhananture hejuru y’urutare, maze nguhindure umuyonga.

26 Ntuzongera gucukurwamo ukundi ibuye ry’insanganyarukuta cyangwa iry’imfatizo, uzahinduka itongo ubuziraherezo — uwo ni Uhoraho ubivuze.

27 Nimuzamure ibendera ku isi, muvuze ihembe mu mahanga! Nimukoranye amahanga ayirwanye, muyiteze ibihugu bya Ararati, Mini n’Ashikenazi. Mushyireho n’abatware b’ingabo, muzane amafarasi menshi acukiranye nk’inzige.

28 Nimukoranye amahanga ayirwanye; ari abami b’Abamedi, abatware babo n’abategetsi babo, mbese igihugu cyabo cyose.

29 Isi yose iratengurwa n’ubwoba, kuko imigambi Uhoraho yagiriye Babiloni igiye kuzuzwa: igihugu cya Babiloni kigiye guhinduka amatongo, abaturage bayo bayicikemo.

30 Intwari z’i Babiloni zatinye kurwana, zigungiye mu bwihisho, zacitse intege; zahindutse nk’abagore b’inyanda! Amazu yayo bayatwitse, inzugi zayo barazisandaza.

31 Ujyanye inkuru arahura n’undi uyijyanye, intumwa igahura n’indi, bajya gutangariza umwami w’i Babiloni ko umugi wafashwe impande zose,

32 amayira akaba yafunzwe, ibigo bikomeye bigatwikwa, naho ingabo ze zigakwirwa imishwaro.

33 Uhoraho, Umugaba w’ingabo Imana ya Israheli, avuze atya: Babiloni imeze nk’imbuga bariho batunganya, ni akanya gato bagahura umusaruro.


Imana yiyemeje guhorera umuryango wayo

34 Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yarandiye, aranyunyuza, ansiga ndi igikanka. Yaranconshomeye nk’igisimba, amaze guhaga umusokoro wanjye, aranjugunya.

35 Abatuye Siyoni baravuga bati «Ibyago n’amakuba twagiriwe nibiryozwe Babiloni!» n’ab’i Yeruzalemu bati «Amaraso yacu naryozwe Abakalideya!»

36 None rero, Uhoraho avuze atya: Ngiye kukurwanirira, maze nguhorere. Nzakamya inyanja yayo n’amasoko yayo;

37 Babiloni izahinduka ikirundo cy’amabuye, n’isenga y’imbwebwe, mbese bahinduke itongo riteye ubwoba; nta we uzahatura ukundi.

38 Igihe bo bazaba bakoranye, batontoma nk’intare z’ibisore, bagahuma nk’ibyana by’intare z’ingore,

39 ibyishimo byabo nibimara kuba byose nzabategurira ibirori: mbasindishe bamere nk’abapfuye, basinzire ubuticura, boye kuzakanguka ukundi, uwo ni Uhoraho ubivuze.

40 Nzabayobora mu ibagiro nk’amasekurume y’intama, cyangwa intama z’inyagazi n’amasekurume y’ihene.


Amaganya atewe n’ibyabaye kuri Babiloni

41 Bishoboka bite! Sheshaki yafashwe, iranyazwe ari yo yari ububengerane bw’isi yose! Byashoboka bite ko mu mahanga yose Babiloni yaba ari yo ihinduka itongo!

42 Inyanja yuzuriye kuri Babiloni imivumba yayo isuma iyirengaho.

43 Imigi yayo yabaye amatongo, ihindutse igihugu cy’amapfa n’amayaga, igihugu kitagira ugituye, ntikigire ukigenda.

44 Nzahagurukira Beli y’i Babiloni, nyikure mu kanwa ibyo iriho iconshomera. Amahanga ntazongera kubyigana ayisanga, inkike ya Babiloni na yo izasenyuka.

45 Mwebwe abo mu muryango wanjye, nimuyivemo, buri wese arwane ku magara ye, muhunge umuriro w’uburakari bw’Uhoraho.

46 Nzabarinda gucika intege no guterwa ubwoba n’impuha zizakwira mu gihugu; mu mwaka umwe bavuga ibi, mu wundi bakavuga biriya, ubwo kandi ariko urugomo ruca ibintu mu gihugu, umunyamaboko akirukana undi nka we.

47 None rero, mubimenye, igihe kiregereje, maze mpagurukire ibigirwamana by’i Babiloni. Igihugu cyose kizakozwa isoni, n’intumbi zacyo zicyararikwemo.

48 Ubwo rero, ijuru n’isi n’ibiyiriho byose, bizayikine ku mubyimba. Koko rero, ngabo abarimbuzi bayiteye baturutse mu majyaruguru, uwo ni Uhoraho ubivuze.

49 Ku isi yose hapfuye abantu batabarika, bazize Babiloni; ubu na yo ubwayo izarimbuka, izize abo yishe muri Israheli.

50 Mwebwe abarokotse inkota nimufate inzira, ntimuhagarare. Nimutakambire Uhoraho mukiri kure, kandi mujye mwibuka Yeruzalemu!

51 Nta bwo twishimiye gutukwa, isoni zaradukoze, kuko abanyamahanga bacengeye ahantu hatagatifu mu Ngoro y’Uhoraho.

52 None rero, igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzahagurukire ibyo bigirwamana byayo, maze mu gihugu cye cyose inkomere zenda gupfa ziboroge.

53 N’iyo Babiloni yakwiyubakira inkike zikomeye, zigera hejuru mu birere, ndamutse mbitegetse abarimbuzi bayishyikira, uwo ni Uhoraho ubivuze.

54 I Babiloni haturutse induru y’impuruza, mu gihugu cya Kalideya ibintu byadogereye!

55 Ni Uhoraho urimbura Babiloni, agacubya urwo rusaku rukabije. N’iyo induru yabo yaba isumbye kure amasumo y’amazi magari, ntiyabura kuyicecekesha.

56 Ni koko, umurimbuzi ateye Babiloni: intwari zayo yazifashe mpiri, imiheto yazo yavunaguritse, kuko Uhoraho ari Imana yihorera, ikamenya no kwihimura.

57 Nzasindisha ibikomangoma byayo, abahanga bayo, abategetsi bayo, abatware bayo n’intwari zayo. Bazasinzira nk’abapfuye, boye kuzakanguka ukundi. Uwo ni Uhoraho ubivuze, izina rye rikaba Uhoraho Umugaba w’ingabo.

58 Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Inkike ngari ya Babiloni yarimbutse burundu, amarembo yayo maremare asenyurwa n’umuriro. Ibihugu biravunwa n’ubusa, amahanga aragokera umuriro!


Seraya aroha igitabo muri Efurati

59 Dore amabwiriza umuhanuzi Yeremiya yahaye Seraya, mwene Neriya wa Mahiseya, igihe ajyanye n’umwami Sedekiya i Babiloni, mu mwaka wa kane w’ingoma ye. Seraya ni we wari umufasha w’umwami mu ngando.

60 Yeremiya akaba yari yarakomatanyirije mu gitabo kimwe amakuba yose yari kuzagwirira Babiloni; mbese harimo amagambo yose yavuzwe haruguru yerekeye Babiloni.

61 Yeremiya ni ko kubwira Seraya, ati «Nugera i Babiloni uzihutire gusoma aya magambo yose mu ijwi riranguruye,

62 maze uzavuge uti ’Uhoraho, ni wowe wemeje ko aha hantu uzahatsemba ntihazagire ikinyabuzima kihasigara, ari abantu, ari amatungo; hakazahinduka itongo ubuziraherezo.’

63 Nurangiza gusoma iki gitabo, uzagihambireho ibuye, maze ukijugunye rwagati muri Efurati,

64 ugira uti ’Nguko uko Babiloni izarohama, ntizongere kubyutsa umutwe ukundi, kubera amakuba yose nyiterereje.’» Amagambo ya Yeremiya ni hano arangiriye.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan