Yeremiya 50 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuBabiloni irimburwa, naho Israheli ikarokorwa 1 Ijambo Uhoraho yavuze kuri Babiloni n’igihugu cy’Abakalideya, arinyujije ku muhanuzi Yeremiya: (Babiloni) 2 Nimubimenyekanishe mu mahanga yose, mubitangaze kandi mubivuge; nimubikwize mutabihisha; mugira muti «Babiloni yafashwe, Beli yakozwe n’isoni, na Mariduki yasandaye. Impigi zayo zizashyirwa ahagaragara, ibigirwamana byayo birimburwe.» 3 Ni koko, igihugu cyo mu majyaruguru kirayiteye, kiyihindure itongo ridashobora guturwa. Ari abantu, ari amatungo, byose byarahunze nta gisigaye. (Israheli) 4 Icyo gihe nyine — uwo ni Uhoraho ubivuze — Abayisraheli n’Abayuda bazazana barira, bashakisha Uhoraho Imana yabo. 5 Bazabaririza inzira igana i Siyoni, amaso yabo abe ari ho arangamira. Bazaza biyunge n’Uhoraho, bagirane isezerano ridakuka kandi ritazibagirana. 6 Umuryango wanjye wari warabaye nk’intama zazimiye; abashumba bazo bari baraziyobeje, bazizerereza mu misozi miremire. Zavaga mu misozi zijya mu yindi, zaribagiwe ibiraro byazo. 7 Abazibonaga bose baraziryaga, abanzi bazo bakavuga ngo «Nta cyo ducumuyeho, kuko na zo zacumuye kuri Uhoraho, kandi ari we rwuri rw’ubutungane, n’amizero y’abasekuruza babo.» (Babiloni) 8 Nimuhunge Babiloni n’igihugu cy’Abakalideya! Nimusohoke, mumere nka za ruhaya zirangaje imbere y’umukumbi w’ihene. 9 Ni koko, nzakoranya amahanga akomeye yo mu gihugu cy’amajyaruguru, maze atere Babiloni. Baziremamo urugamba maze bayirwanye, ibyayo bibe biyirangiriyeho! Imyambi yabo ni nk’intwari itava ku rugamba amara masa. 10 Kalideya izanyagwa, abasahuzi bayo bose bihaze iminyago, uwo ni Uhoraho ubivuze. 11 Mwebwe abigabije umugabane wanjye nimwishime, munezerwe! Nimwikinangure nk’inyana ziri mu rwuri, kandi mwivuge nk’amafarasi! 12 Dore nyoko yakozwe n’isoni, uwababyaye yashobewe. Yabaye uwa nyuma mu mahanga yose, ahinduka ubutayu, agasi n’amayaga. 13 Uburakari bw’Uhoraho bwamuhinduye itongo ritagishobora guturwa; abanyuze hafi ya Babiloni bose barumirwa, babona ayo marorerwa yose bagakoma akaruru. 14 Mwebwe mwese, abahanga b’umuheto, nimureme urugamba mugote Babiloni. Nimuyirase, mwoye kuzigama imyambi, kuko yacumuye kuri Uhoraho. 15 Nimuyivugirize induru muyiturutse impande zose. Dore irihebye iteze amaboko, inkingi zayo ziraguye n’inkike zayo zirasenyutse. Ni Uhoraho wihorera! Nimuyihimureho, muyigenzereze nk’uko na yo yabagenjeje! 16 Nimuvane muri Babiloni umubibyi n’umusaruzi wese. Buri wese nahunge inkota kirimbuzi, asange umuryango we, ahungire mu gihugu cye. (Israheli) 17 Israheli yari intama iri ukwayo, intare ziyihiga. Umwami w’Ashuru ni we wayanjamye ubwa mbere; hakurikiraho Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni arayihenebereza. 18 None rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye guhagurukira umwami w’i Babiloni n’igihugu cye, mugenzereze uko nagize umwami wa Ashuru. 19 Ngiye kugarura Israheli mu rwuri rwayo, irishe i Karumeli n’i Bashani, nigera ku misozi ya Efurayimu n’iya Gilihadi, ipfa ryayo rizaba rishize. 20 Muri icyo gihe nyine, — uwo ni Uhoraho ubivuze — bazashakashaka ubugome bwa Israheli, babubure, ndetse n’ibyaha bya Yuda ntibazongera kubibona ukundi. Ni koko, nzababarira abo nzaba naretse bakarokoka. (Babiloni) 21 Gaba igitero mu gihugu cya Meratayimu, ugitere cyo n’abaturage b’i Pekodi! Uzabice, abasigaye ubatsembe — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze ugenze nk’uko ngutegetse. 22 Urwamo rw’intambara n’induru nyinshi biravuga mu gihugu cyose! 23 Bishoboka bite! Inyundo ikomeye ku isi yose irajanjaguritse, ibaye ubushingwe! Byashoboka bite se ko, mu mahanga yose, Babiloni yaba ari yo ihinduka itongo! 24 Mbe ko naguteze umutego, Babiloni, none ukaba uwuguyemo! Waratahuwe, none urafashwe, kuko wihaye kurwanya Uhoraho! 25 Uhoraho yapfunduye ububiko bwe, maze akuramo intwaro z’uburakari bwe. Ni koko, icyo ni igikorwa cy’Uhoraho Umugaba w’ingabo, mu gihugu cy’Abakalideya. 26 Nimuyitere mwese muturutse mu mpera z’isi, mupfundure ibigega byayo; muyikorakoranye nk’urunda imiganda y’ibyatsi, muyitsembe ntihagire igisigara! 27 Muzice impfizi zose bazijyane mu ibagiro! Mbega ibyago bibagwiririye! Umunsi wabo wo kuryozwa ibyo bakoze wageze. (Israheli) 28 Ngurwo urusaku rw’impunzi zacitse ku icumu, zivuye mu gihugu cya Babiloni, zije gutangaza muri Siyoni ko Uhoraho Imana yacu yihoreye, ko Nyir’ijuru yihimuye. (Babiloni) 29 Nimukoranye abarashi, abahanga b’umuheto bose batere Babiloni. Nimuce ingando impande zayo, hoye kugira n’umwe urokoka! Nimuyiryoze imyifatire yayo, muyigenzereze na yo uko yagenjeje, dore ko yihaye kwishongora kuri Uhoraho, isuzugura Nyir’ubutagatifu wa Israheli. 30 Ni koko, kuri uwo munsi nyine ingabo zayo z’insoresore zizayigwamo, maze abayirwaniraga bose baceceke, uwo ni Uhoraho ubivuze. 31 Wowe w’umunyagasuzuguro, tuzabonana, uwo ni Uhoraho Imana Umugaba w’ingabo ubivuze! Umunsi wawe wageze, ari cyo gihe ugomba kuryozwa ibyo wakoze. 32 Umunyagasuzuguro aratsikiye aragwa, kandi nta muntu wo kumubyutsa. Imigi ye nzayiha inkongi, akongoke impande zose. Uhoraho Umukiza wa Israheli 33 Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Abayisraheli n’Abayuda barashikamiwe, nta we ubababarira. Ababajyanye bunyago barabakomeje, ntibashaka kubarekura. 34 Ariko kandi n’ubarwanirira arakomeye, Uhoraho Umugaba w’ingabo ni ryo zina rye. Arabarwanaho akomeje, kugira ngo agarure ihumure mu gihugu, kandi akangaranye abaturage b’i Babiloni. Uko Uhoraho azagenzereza Babiloni 35 Inkota nitere mu Bakalideya — uwo ni Uhoraho ubivuze — no mu baturage b’i Babiloni, mu batware bayo no mu bahanga bayo! 36 Inkota nitere mu bapfumu, kuko ari ibicucu! Inkota nitere mu ntwari zayo, zishye ubwoba! 37 Inkota nitere mu mafarasi n’amagare y’intambara, itere no mu moko y’abantu b’ibivange bayituye : bahinduke nk’abagore b’inyanda ! Inkota nitere mu kigega cyayo cy’intwaro, gisahurwe; 38 itere no mu mazi yayo, iyakamye ! Ni igihugu cy’ibigirwamana, bya bikangisho bibatesha umutwe. 39 Dore inturo zihabana n’imbwebwe, ndetse n’ibyaruzi birahatuye. None kuva ubu ntizongera guturwa ukundi, izahinduka itongo ubuziraherezo. 40 Nk’uko byagenze igihe Uhoraho ateza amakuba i Sodoma n’i Gomora no mu migi ihakikije — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta we uzongera kuhatura, mwene muntu ntazahaba ukundi. 41 Igihugu kiraje giturutse mu majyaruguru, ihanga rikomeye n’abami baryo benshi barahagurutse, bavuye mu mpera z’isi. 42 Bitwaje imiheto n’amacumu, ni abagome kandi ntibagira impuhwe. Urusaku rwabo ni nk’isumo y’inyanja; bari ku mafarasi, kandi bahagaze nk’ingabo ziteguye urugamba, bashaka kugutera, wowe Babiloni. 43 Umwami w’i Babiloni yumvise iyo nkuru, ata umutwe, ubwoba buramutaha, ashengurwa n’umubabaro nk’uw’umugore uramutswe. 44 Nk’uko intare iturumbuka mu rufunzo rwa Yorudani, igana ibiraro birimo amatungo, ni ko nanjye mu mwanya muto nzirukana abaturage ba Yeruzalemu, nyiteze ingabo z’insoresore. None se ni nde umeze nkanjye? Ni nde wansumba mu butabera? Ni nde mushumba wampangara? 45 Nimwongere mwumve uko Uhoraho azagenzereza Babiloni, mutege amatwi imigambi yagiriye igihugu cy’Abakalideya. Ni koko bazabakurubana nk’amatungo ananutse! Uhoraho azatsemba inzuri zayo ku mpamvu yabo. 46 Irimbuka rya Babiloni rizatuma isi ihinda umushyitsi, induru ibe yose mu mahanga. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda