Yeremiya 5 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIngeso mbi zayogoje Yeruzalemu 1 Muzenguruke amayira ya Yeruzalemu, murebe, mubaririze, mushakashake ahantu hose: hari umuntu n’umwe mwahasanga ukora ibitunganye, agaharanira ukuri? Nimumubona, uwo mugi nzawubabarira. (Yeremiya:) 2 Iyo barahira baravuga ngo «Turahiye Uhoraho muzima!», kandi indahiro zabo ari ibinyoma. 3 Niko se Uhoraho, ukuri si ko amaso yawe ashaka kureba? Urabahana ariko ntibabikangwa, urabatsemba ariko bakanga kukumva, bigira ba rutare, banga kukugarukira. 4 Naho jye naribwiraga nti «Ni ba rubanda, nta bwenge bazi, ntibazi inzira z’Uhoraho, n’amategeko y’Imana yabo. 5 Nzasanga abakuru babo tuvugane, kuko bo nibura, bazi inzira z’Uhoraho n’amategeko y’Imana yabo.» Nyamara nasanze bose ari kimwe: bigobotoye ubuhake baca ingoyi zabwo. 6 Ni cyo gituma bazaribwa n’intare zo mu ishyamba, ibirura byo mu bigunda bikazabatsemba. Ibisamagwe bizagota imigi yabo; usohotsemo bihite bimutanyagura, kuko imyigaragambyo yabo ikabije, kandi n’ubuhakanyi bwabo ntibuhweme kwigaragaza. (Uhoraho:) 7 Ubwo se ibyo byose nabirengaho nkakubabarira? Abahungu bawe barantaye, ahubwo bakarahira mu izina ry’ibigirwamana. Narabagaburiye barahaga, nyamara bo bohoka mu busambanyi, bakabyiganira ku nzu y’indaya. 8 Bameze nk’amafarasi yarinze, agatana, buri wese ariruka inyuma y’umugore w’undi. 9 Ubwo se si ngomba kubahagurukira, nkihimura igihugu giteye gityo? Uwo ni Uhoraho ubivuze. Umwanzi udashobora kuganzwa 10 Nimwurire inkike zacyo! Muzirimbure, ariko ntimuzitsembe. Nimucyambure amashami yacyo, kuko atari ay’Uhoraho. 11 Ni koko, ab’inzu ya Israheli kimwe n’iya Yuda, barangambaniye n’ubugome bwinshi, uwo ni Uhoraho ubivuze. 12 Bahakana Uhoraho, bavuga ngo «Ntabaho! Nuko rero ibyago ntibizadutera, ntituzigera twicwa n’inkota cyangwa inzara. 13 Abahanuzi bameze nk’umuyaga uhuha, kuko atari Imana ibavugiramo. Ibyo byago batuvugaho bizabe ari bo bihama!» 14 Ni cyo gitumye avuze atya, Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo: «Kuko muvuze mutyo, amagambo yanjye ari mu kanwa kawe, nzayahindura umuriro, uyu muryango nywugire imiba y’inkwi: uwo muriro uzabatwike, bakongoke! 15 Bantu ba Israheli — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngiye kubateza igihugu cya kure; igihugu kidashobora kuganzwa, igihugu kimaze imyaka n’imyaka, igihugu utazi ururimi rwacyo, ntiwumve n’ibyo bavuga. 16 Imyambi yabo ni icyorezo, bose bakaba n’intwari ku rugamba. 17 Bazatsemba ibyawe byose: imisaruro yawe n’imigati yawe, abahungu n’abakobwa bawe, batsembe amatungo magufi n’amaremare, imizabibu yawe n’imitini yawe. Igihe bazaba baje n’inkota zabo, bazasenya imigi ikomeye, wari wiringiye ko nta cyayigutereramo. 18 Icyo gihe ariko na bwo, sinzabatsemba buheriheri, uwo ni Uhoraho ubivuze. 19 Ariko nibabaza bati «Ni kuki Uhoraho, Imana yacu yaduteje ibi byago byose?» uzabasubize uti «Nk’uko mwamwanze, mugakorera imana z’abanyamahanga mu gihugu cyanyu, ni ko muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.» Imana nticyubahwa, akarengane karaganje 20 Nimutangarize ibi bene Yakobo, mubyumvikanishe muri Yuda, muti 21 «Nimwumve ibi, muryango utagira ubwenge n’umutima: bafite amaso ariko ntibabona, bakagira amatwi ariko ntibumve. 22 Ese ntimuzanyubaha? — Uwo ni Uhoraho ubivuze — Ese nta bwo muzahinda umushyitsi imbere yanjye, jye washyizeho umusenyi ngo ube urubibi rw’inyanja, urugabano itazigera irenga? Ibyutsa umuhengeri ariko ntigire icyo ishobora, imivumba yayo irasuma ariko ntirurenge. 23 Ariko uyu muryango ufite umutima unangiye kandi wararutse: baranyanze, maze barigendera! 24 Ntibibwiye mu mutima, bati ’Reka twubahe Uhoraho Imana yacu, we uduha imvura iyo tuyikeneye, ari iy’umuhindo cyangwa iy’itumba, kandi akanatumenyera ibihe byagenewe isarura.’ 25 Ibicumuro byanyu ni byo byahinduye ibyo bihe, ibyaha byanyu bibangamira ibyo byiza. 26 Koko mu muryango wanjye harimo abagiranabi, bari mu gico barubikiye nk’abahiga inyoni, batega imitego, igafata . . . abantu! 27 Amazu yabo yuzuye iminyago, nk’uko agatebo k’umuhigi kuzura inyoni, nguko uko bahindutse ibikomerezwa n’abakire, 28 babyibushye kandi bakabengerana. Barakabije mu bugizi bwa nabi, ntibubahiriza ubutungane, ntibita ku mfubyi; nyamara ariko bikabahira, kandi nta n’ubwo barengera abakene. 29 None se ubwo singomba kubahagurukira? Singomba kwihimura icyo gihugu kimeze gityo?» Uwo ni Uhoraho ubivuze. Abahanuzi b’ibinyoma n’abaherezabitambo b’ingeso mbi 30 Amahano ateye ishozi arakorerwa muri iki gihugu: 31 abahanuzi barahanura ibinyoma, abaherezabitambo barishakira inyungu zabo; kandi umuryango wanjye ukabyishimira! Ariko se ubwo amaherezo azaba ayahe? |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda