Yeremiya 49 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbyabwiwe Abahamoni 1 Uhoraho abwiye atya Abahamoni : Ese Israheli nta bahungu ifite? Ese nta bagenerwamurage ifite? None se ni kuki Milikomu yegukanye igihugu cya Gadi, n’umuryango we ugatura mu migi yaho? 2 None rero, igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze i Raba y’Abahamoni hazumvikane induru y’intambara. Hazahinduka amatongo, n’imigi yaho itwikwe, maze Israheli izasubirane umugabane wayo, uwo ni Uhoraho ubivuze. 3 Heshiboni, boroga; Ayi irarimbutse! Imigi ya Raba nivuze induru! Nimwambare ibigunira murire, mubuyere imbere y’inkike z’umugi. Milikomu yahunze, ajyana n’abaherezabitambo, n’abatware be bose. 4 Ni kuki wiratana ikibaya cyawe? Yego, mukobwa w’icyomanzi, ikibaya cyawe gitemba amazi, kandi wiringira ubukire bwawe, uvuga ngo «Ni nde uzampangara?» 5 None rero, ngiye kuguteza iterabwoba riturutse ku baturanyi bawe, uwo ni Uhoraho Imana Umugaba w’ingabo ubivuze. Muzakwirwa imishwaro, buri muntu atomere imbere ye, impunzi zibure uzikoranyiriza hamwe! 6 Nyuma y’ibyo, igihugu cya Hamoni nzagisubiza amahoro, uwo ni Uhoraho ubivuze. Ibyabwiwe Edomu 7 Uhoraho Umugaba w’ingabo abwiye atya Edomu: Ese i Temani nta bahanga bakihaba? Indyarya ni zo zahawe ijambo, ubuhanga bwabo bwaramunzwe! 8 Bantu b’i Dedani, nimuhunge! Nimuhindukire muhungire mu myobo! Ezawu ndamworetse, igihe cye cyo kubazwa ibyo yakoze kirageze. 9 Abasaruzi b’imizabibu nibaza iwawe, ntibazagusigira na duke two guhumba. Ibisambo nibiza mu ijoro, bizagutwara ibyo bishoboye byose. 10 Ni jyewe ubwanjye ugiye gucuza Ezawu, nshyire ahagaragara ubukungu bwe buhishe; ntazashobora kwiyoberanya. Urubyaro rwe, abavandimwe be n’abaturanyi be bazarimbuka, hoye no kugira uvuga ati 11 «Ntubunze imitima y’uko imfubyi zawe zizamera, nzazirera; abapfakazi bawe na bo, nzabitaho.» 12 Ni koko Uhoraho avuze atya: Dore n’abatagombaga kunywa ku nkongoro, bahanishijwe kuyinywaho, none ngo ni wowe uzarokoka? Oya, ntuzarokoka, uzayinywaho nta shiti. 13 Ni koko ndabirahiye jyewe ubwanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — Bosora izahinduka itongo, ibe ruvumwa, bajye bahora bayituka. Imigi yose iyikikije izahinduka amatongo ubuziraherezo. 14 Ndumva ubutumwa buturutse kuri Uhoraho, kandi integuza yoherejwe mu mahanga kuvuga iti «Nimukorane mutere icyo gihugu! Nimuhaguruke mujye ku rugamba!» 15 Ni koko, nzagutesha agaciro mu mahanga, ngusuzuguze mu bantu. 16 Warishutse utera abandi ubwoba, wikuza mu mutima wawe, wowe utuye mu masenga yo mu rutare, ukisunga imisozi miremire. N’iyo wamanika icyari cyawe mu bushorishori nka kagoma, naguhananturayo. Uwo ni Uhoraho ubivuze. 17 Edomu izahinduka itongo, abazayinyuraho bose bazumirwa, nibabona ayo marorerwa yose bakome akaruru. 18 Nk’uko byagendekeye Sodoma na Gomora, n’imidugudu iyegereye, nta muntu n’umwe uzahatura, nta kiremwa muntu kizahaba, uwo ni Uhoraho ubivuze. 19 Nzayibirukanamo igitaraganya, bamere nk’intare iturumbutse mu rufunzo rwa Yorudani, igana ibiraro birimo amatungo. Nzayiteza ingabo z’insoresore. None se ni nde umeze nkanjye? Ni nde wansumba mu butabera? Ni nde mushumba wampangara? 20 Nimwongere mwumve imigambi Uhoraho yageneye Edomu, n’iyo yateganirije abaturage b’i Temani! Ni koko, bazabakurubana nk’amatungo ananutse! Uhoraho azatsemba inzuri zayo ku mpamvu yabo. 21 Ukurimbuka kwabo kuzatuma isi ihinda umushyitsi, umuririmo wayo ugere ku Nyanja y’Urufunzo. 22 Bizamera nka kagoma igurutse, ikorosa amababa yayo kuri Bosora, maze kuri uwo munsi, umutima w’intwari zo muri Edomu uzadihe nk’uw’umugore uramutswe. Ibyavuzwe kuri Damasi 23 Dore ibyavuzwe kuri Damasi: Hamati na Arupadi bakozwe n’isoni kubera ko bumvise inkuru mbi. Bahungabanye nk’inyanja irimo umuyaga. Mbega ubwoba! Nta we ushobora kuguma hamwe ngo atuze! 24 Damasi irasenyutse; ishatse guhindukira ngo ihunge, ariko ifatwa n’umushyitsi. Itashywe n’ubwoba n’ububabare nk’umugore uramutswe. 25 Bigenze bite! Umurwa w’ikirangirire uratereranywe kandi ari wo wanteraga kwishima. 26 Uwo munsi nyine ingabo zawo z’insoresore zizawugwamo, maze abawurwaniriraga bose baceceke, — uwo ni Uhoraho Umugaba w’ingabo ubivuze. 27 Inkike za Damasi nzazikongeza n’umuriro, ntwike n’ingoro za Beni Hadadi. Ibyabwiwe Abarabu 28 Uhoraho avuze atya kuri Kedari n’ingoma za Hasoni ari zo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yatsinze: Nimuhaguruke mutere Kedari, mutsembe abantu b’i Kedemu! 29 Bazigabiza amahema yabo, n’amashyo yabo, imyenda yabo n’ibyabo byose. Bazatwara ingamiya zabo, maze babakomere, bagira bati «Mwatanzwe impande zose.» 30 Bantu b’i Hasori, nimuhunge, mukizwe n’amaguru! Nimuhungire mu myobo — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yabahagurukiye, agambiriye kubagirira nabi. 31 Nimuhaguruke, mutere igihugu kitagira icyo kikanga, kisanganiwe umutekano — uwo ni Uhoraho ubivuze — ntibagira inzugi cyangwa ingufuri, batuye ukwabo kwa bonyine. 32 Ingamiya zabo bazazamburwa, naho amashyo yabo anyagwe. Bamwe bogoshe imisaya nzabatatanyiriza impande zose kandi mbahuremo icyorezo aho bari hose, — uwo ni Uhoraho ubivuze. 33 Hasori izahinduka isenga y’imbwebwe n’ahantu hazahora itongo; nta we uzahatura ukundi, icyitwa ikiremwamuntu ntikizahaba. Ibyabwiwe Elamu 34 Ijambo ry’Uhoraho ryerekeye Elamu ribwirwa umuhanuzi Yeremiya; ubwo hari mu ntangiriro y’ingoma ya Sedekiya, umwami wa Yuda. 35 Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Jyewe ngiye kuvunagura umuheto wa Elamu, wo shingiro ry’ubutwari bwayo. 36 Nzabateza umuyaga uturutse mu byerekezo bine by’isi, nzabatatanyirize hose, ku buryo nta gihugu kizasigara kitarimo impunzi za Elamu. 37 Abelamu nzabakangaranya imbere y’abanzi babo, n’imbere y’abashaka kubacuza ubuzima. Nzabateza ibyago: mbagabize uburakari bwanjye bugurumana uwo ni Uhoraho ubivuze. Nzabakurikiza inkota kugeza ubwo nzabatsemba. 38 Nzashyira intebe yanjye muri Elamu, nirukane umwami n’abatware be, 39 ariko mu bihe bizaza, Elamu nkayisubiza amahoro, uwo ni Uhoraho ubivuze. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda