Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 48 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibyo Uhoraho avuze kuri Mowabu

1 Dore ibyo Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze kuri Mowabu: Nebo ibonye ishyano, irasenyutse! Kiriyatayimu yakozwe n’ikimwaro, irafashwe. Umurwa wakojejwe isoni, wasenyutse;

2 ubwamamare bwa Mowabu burarangiye! Heshiboni barayigambanira, bagira bati «Tugende dutsembe kiriya gihugu!» Nawe Madimeni, wacecekeshejwe, inkota iragukurikiranye.

3 Induru z’impuruza ziturutse i Horonayimu, harimbutse kandi amakuba akomeye yahatashye!

4 Mowabu yasenyutse, abana bayo baraboroga.

5 Abazamuka i Luhiti baragenda barira, abamanuka i Horonayimu barataka ko bari mu kaga.

6 Nimuhunge biracitse! Mubaye aka Aroweri mu butayu!

7 Barakwigabije kuko wiringiye imbaraga zawe n’ubukungu bwawe. Kemoshi ajyanywe bunyago, n’abaherezabitambo be n’abatware be bose.

8 Umurimbuzi yinjiye mu migi yose, nta n’umwe muri yo uzarokoka. Ibibaya birayogozwa naho ibisiza babitsembe. Noneho rero Uhoraho avuze atya:

9 Nimwubake irimbi muri Mowabu kuko yabaye amatongo, imigi yayo igahinduka imbuga, abaturage bayo bakayicikamo.

10 Arakaba ikivume, umuntu ukorana ingononwa umurimo w’Uhoraho, arakavumwa umuntu urinda inkota ye amaraso.

11 Mowabu kuva mu buto bwayo yari ituje, imeze nka divayi nziza itigeze icuranurwa, mbese ntiyigeze ijyanwa bunyago. Ni yo mpamvu itigeze ita uburyohe bwayo, n’impumuro yayo ntiyagabanuka.

12 None rero, igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzohereze abantu bayicuranure, bayivane mu bibindi byayo, maze babijanjagure.

13 Mowabu izarakarira Kemoshi, nk’uko abantu ba Israheli barakariye Beteli bizeraga.

14 Mutinyuka mute kuvuga ngo «Turi intwari, turi ingabo zavukiye urugamba»?

15 Umurimbuzi wa Mowabu arazamutse ateye imigi yayo; ab’intwari mu basore bayo ngabo baramanuka bajya mu ibagiro — uwo ni Umwami ubivuze, ari we Uhoraho Umugaba w’ingabo!

16 Mowabu iri hafi gutsiratsizwa, amakuba aje yihuta.

17 Abaturanyi bayo, namwe mwese abayikunda, nimuyiririre, mugira muti «Bishoboka bite ko igihugu gikomeye kandi kitagira uko gisa cyaganzwa!»

18 Bantu b’i Diboni, nimuve ku ikuzo ryanyu, mwicare mu mukungugu, umurimbuzi wa Mowabu arabateye, azasenya ibigo bikomeye byanyu.

19 Bantu b’i Aroweri, nimuhaguruke mube maso. Nimubaze abahunga n’abacitse ku icumu, muti «Habaye iki?»

20 Mowabu yasenyutse none yakozwe n’ikimwaro. Nimutere hejuru, mutabaze! Mubitangaze muri Arunoni muti «Mowabu yarimbutse!»

21 Ibihugu byo mu bisiza byaciriwe urubanza, rucirwa kandi na Holoni, Yahasi, Mefati,

22 Diboni, Nebo, BetiDibilatayimu,

23 Kiriyatayimu, Betigamuli, Betimewoni,

24 Keriyoti na Bosora, mbese ni imigi yose y’igihugu cya Mowabu, ari iya kure ari n’iya hafi.

25 Mowabu yacitse intege, nta maboko igifite — uwo ni Uhoraho ubivuze.

26 Nimumusindishe kuko yihaye gusumba Uhoraho. Nguwo arigaragura mu birutsi bye, igihe cye cyo gusekwa cyageze!

27 Israheli se yo ntiwayihinduye urw’amenyo? Hari ubwo se wasanze ibarirwa mu bisambo ku buryo buri gihe uyivuga uzunguza umutwe?

28 Baturage ba Mowabu, nimuhunge imigi, mwihishe mu masenga! Nimugenze nk’inuma zubaka ibyari byazo ahantu hatagerwa, mu mwinjiro w’ubuvumo!

29 Twumvise ubwirasi bwa Mowabu! Mbega ukuntu yikuzaga, mbega agasuzuguro n’umwirato! Mbega ubwibone n’ukwiyemera kudafashe!

30 Nzi neza ko yibeshya — uwo ni Uhoraho ubivuze‐namenye amagambo yayo adafashe, n’ibikorwa byayo bidafite ishingiro.

31 Ni yo mpamvu ndirira Mowabu, ngatabariza Mowabu yose uko yakabaye, nkaririra abantu b’i Kiri‐Heresi.

32 Wowe, muzabibu w’i Sibima, unteye agahinda kurusha Yazeri. Amashami yawe yageraga hakurya y’inyanja, agafata kuri Yazeri. None umurimbuzi yageze ku mbuto zawe, no ku musaruro wawe.

33 Hehe n’ibyishimo bisesuye mu mizabibu yo mu misozi ya Mowabu! Nzakamya divayi mu mivure; hehe n’ibyishimo byarangaga urwengero.

34 Induru z’impuruza zivuye i Heshiboni zageze n’i Eleyale; urusaku rwazo rurumvikanira i Yahasi h’i Sowari, i Horonayimu, i Egalati‐Shelishiya, kuko n’amazi y’i Nimurimu yakamye.

35 Muri Mowabu — uwo ni Uhoraho ubivuze— nzatsemba abajya ahantu hirengeye, gutura ibitambo bitwikwa, bagatwikira n’andi maturo ibigirwamana byabo.

36 Ni yo mpamvu umutima wanjye uririra Mowabu, ukaririra n’abantu b’i Kiri‐Heresi, uboroga nk’imyirongi, kubera ko ubukungu bwabo bwabashizeho.

37 Imitwe yose iramyoye, ubwanwa bwose burogoshe; ibiganza byose birarasaze, n’abantu bose bakenyeye ibigunira.

38 Hejuru y’amazu y’i Mowabu no ku bibuga baraboroga. Mowabu ndayivunaguye, nk’igikoresho kitanshimishije — uwo ni Uhoraho ubivuze.

39 Bigenze bite! Ngiyo irarimbutse, nimuboroge! Mowabu yanteye umugongo kubera isoni! Mowabu yahindutse urw’amenyo, iba n’igiterashozi mu baturanyi bayo bose.

40 Uhoraho avuze atya: Ni nka kagoma ije iguruka, ikaramburira amababa yayo kuri Mowabu.

41 Imigi yafashwe n’ibigo bikomeye birarimburwa. Uwo munsi, umutima w’intwari za Mowabu uzaba nk’uw’umugore uramutswe.

42 Mowabu yararimbutse ntikiri umuryango, kuko yashatse gusumba Uhoraho.

43 Baturage ba Mowabu, muzazira iterabwoba, icyobo n’umutego — uwo ni Uhoraho ubivuze.

44 Uzahunga iterabwoba azagwa mu rwobo, uvuye mu cyobo, agwe mu mutego. Ni koko, igihe kizaza, maze Mowabu iryozwe ibyo yakoze, — uwo ni Uhoraho ubivuze.

45 Mu gacucu k’i Heshiboni hahagaze impunzi zananiwe, ariko umuriro uturutse mu ngoro ya Sihoni, utwitse imisaya ya Mowabu, ndetse n’agahanga k’iyo nyoko y’inyarusaku.

46 Mowabu, mbega ngo uragira ibyago! Umuryango wa Kemoshi woretswe, abahungu bawe bajyanywe bunyago n’abakobwa bawe bajyanywe ari imbohe.

47 Ariko mu bihe bizaza, nzasubiza Mowabu amahoro. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Urubanza rwa Mowabu ruhagarariye aha.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan