Yeremiya 47 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbyo Uhoraho avuga ku Bafilisiti 1 Ijambo Uhoraho yabwiye umuhanuzi Yeremiya ryerekeye Abafilisiti, mbere y’uko Farawo atsemba Gaza: 2 Uhoraho avuze atya: Amazi aturutse mu majyaruguru aruzuriranye, abaye umuvumba ukomeye, asendera igihugu n’ibikirimo byose: yuzura umugi no ku bawutuye. Abantu baratabaza, abaturage bo mu gihugu baravuza induru, 3 bumvise umuriri w’amafarasi arimbura ubutaka n’ibinono byayo, urusaku rw’amagare y’intambara n’inziga zayo. Ababyeyi barata umutwe bagatererana abana babo, 4 kubera ko umunsi wageze wo kuyogoza Abafilisiti bose, no gutsembera abacitse ku icumu i Tiri n’i Sidoni, abacitse ku icumu bose bashobora kubafasha. Ni koko, Uhoraho aje kuyogoza Abafilisiti, abacitse ku icumu bo mu kirwa cya Kafutori. 5 Icyuma cyogosha kigiye kumyora ab’i Gaza, Ashikeloni iherukire aho kurevura. Bantu mwarokotse mutuye mu bibaya byabo, muzirasaga umubiri mugeze ryari? 6 Mbega ibyago! Mbese, nkota y’Uhoraho, hari ubwo uzigera uruhuka? Subira mu rwubati, urekere aho maze utuze! 7 Yaruhuka ite, kandi yoherejwe n’Uhoraho gutsemba Ashikeloni n’inkengero z’inyanja? Aho ni ho yayitumye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda