Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 46 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


V. IBYAHANURIWE AMAHANGA

1 Dore amagambo Uhoraho yabwiye umuhanuzi Yeremiya, yerekeye abanyamahanga.


Abanyamisiri banesherezwa i Karikemeshi

2 Ubutumwa bwerekeye Misiri n’ingabo za Farawo Neko, umwami wa Misiri. Uwo mwami yari ku nkombe za Efurati i Karikemeshi ubwo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yamuneshaga; hari mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda.

3 Nimwegeranye ingabo, intoya n’inini, maze mujye ku rugamba!

4 Nimutegure intebe ku mafarasi maze muzicareho, muhagurukane ingofero z’ibyuma mutyaze amacumu, mwambare imyambaro y’intambara.

5 Ariko se, biriya ni iki? Ibyo mbonye ni ibiki? Ng’abo baraganjwe, baratsimbuwe, ab’intwari muri bo barishwe; batatanye bahunga, ubutareba inyuma! Ubwoba bwakwiriye hose — uwo ni Uhoraho ubivuze!

6 Uw’inkwakuzi ntashobora guhunga cyangwa uw’intwari ngo acike ku icumu. Mu majyaruguru, ku nkombe ya Efurati, baradandabirana bakihonda hasi!

7 Ni nde se umeze nka Nili izamuka cyangwa amazi asuma mu nzuzi ngari?

8 Iyo ni Misiri imeze nka Nili izamuka, cyangwa nk’amazi asuma mu nzuzi ngari. Yaravugaga ngo «Nzazamuka nsendere isi, ntsembe imigi n’abaturage bayo!

9 Amafarasi nahaguruke, amagari y’intambara ashoze urugamba! Ab’intwari nibatabare, ab’i Kushi na Puti bazi gukinga ingabo, cyangwa ab’i Ludi bazi gufora umuheto!»

10 Ariko uwo munsi uzabera Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, umunsi wo kwihorera no kwihimura abanzi be. Inkota izagotomera, ihage kandi isinde amaraso yabo. Ibyo bizabera Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, igitambo mu gihugu cy’amajyaruguru, ku nkombe ya Efurati!

11 Mwari w’isugi wa Misiri, zamuka ujye muri Gilihadi ushake icyomoro. Nyamara uravunikira ubusa ushakisha imiti, nta n’umwe wakuvura!

12 Amahanga yamenye ikimwaro cyawe, kuko induru yawe yasakaye ku isi yose; uw’intwari yahubiranye n’indi ntwari, bose bihonda hasi.


Nebukadinetsari atera Misiri

13 Dore ijambo Uhoraho yabwiye umuhanuzi Yeremiya amumenyesha ko Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni azaza gutsemba igihugu cya Misiri:

14 Ubitangaze mu Misiri, ubyamamaze i Migidoli, ubigeze i Memfisi n’i Tafune, ugira uti «Urarye uri menge, inkota yabiciye impande zawe.

15 Ngaho, cya kimasa cyawe Apisi kirahunze, nticyashoboye gushinga ibirindiro! Uhoraho aragihutaje, none kiradandabiranye!

16 Abantu na bo baragwirirana umwe hejuru y’undi. Barabwirana bati ’Nimuhaguruke, dusubire mu muryango wacu n’igihugu cyacu kavukire kure y’inkota kirimbuzi!’

17 Farawo umwami wa Misiri, muzamuhimbe ’Gasaku kabura ku itabaro!’

18 Mbirahije ubuzima bwanjye — uwo ni Umwami ubivuze, ari we Uhoraho Umugaba w’ingabo — aje, ameze uko Taboru isumba imisozi miremire, cyangwa Karumeli isumba inyanja.

19 Baturage ba Misiri, nimutegure impago zo guhungana; kuko Memfisi igiye guhinduka agasi, ibe umuyonga n’itongo ridatuwe.

20 Misiri yari nk’inyana iteye ubwuzu, ariko amasazi aturutse mu majyaruguru ayihundagayeho.

21 N’abacancuro bayo bari bameze nk’ibimasa by’imishishe; na bo barahindukiye, bose barahunze, ntibashobora guhangara urugamba. Kandi koko, umunsi wabo wageze, igihe cyabo cyo kuryozwa cyatashye.

22 Wagira ngo ni nk’inzoka inyerera ivuza ubuhuha; baje ari igitero basanganije Misiri amashoka, bayiroshyeho nk’abatema ibiti.

23 Nimuteme ishyamba ryayo — uwo ni Uhoraho ubivuze — n’ubwo ryari intamenwa. Bararusha inzige ubwinshi, nta we ushobora kubabara.

24 Misiri y’ihogoza ikojejwe isoni, igabijwe ibihugu byo mu majyaruguru.»


Misiri izaganzwa, Israheli irokorwe

25 Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, aravuze ati «Ngiye guhagurukira Amono, ikigirwamana cy’i Tebesi, hamwe na Farawo, Misiri n’imana zayo n’abami bayo. Nzahagurukira Farawo n’abamwisunga bose,

26 mbagabize abashaka kubica, ari bo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni n’abagaragu be. Hanyuma Misiri isubire uko yahoze mbere.» Uwo ni Uhoraho ubivuze.

27 Naho wowe, Yakobo mugaragu wanjye, ntugire ubwoba; Israheli ntiwemere ko bagukangaranya! Nzagukura mu bihugu bya kure, urubyaro rwawe nduvane mu gihugu cy’ubucakara. Yakobo azagaruka nta cyo yikanga kandi agire amahoro, nta n’uzongera kumutera impungenge.

28 Wowe Yakobo mugaragu wanjye, ntugire ubwoba — uwo ni Uhoraho ubivuze — ndi kumwe nawe. Nzatsemba amahanga yose nabatatanyirijemo, ariko wowe, sinzagutsemba: cyakora nzaguhana nkurikije ubutabera, sinzabura kugukosora.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan