Yeremiya 45 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUbutumwa Uhoraho yoherereje Baruki 1 Dore ijambo umuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki mwene Neriya, mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda, ubwo Baruki yandikaga mu gitabo ya magambo yabwirwaga na Yeremiya: 2 «Uhoraho, Imana ya Israheli akuvuzeho atya, wowe Baruki: 3 Uravuga uti ’Ndagowe! Uhoraho arahuhura imvune mfite; maze kunanizwa n’imiborogo, sinkiruhuka.’ 4 Uzamubwire uti ’Uhoraho avuze atya: Kuisi yose, icyo nubatse ngiye kugisenya, icyo nateye ngiye kukirandura. 5 None wowe ugamije imishinga ihambaye? Ntiwongere no kubirota! Ngiye guterereza amakuba icyitwa ikinyamubiri cyose, ariko wowe nta cyo uzaba aho uzajya hose.’» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda