Yeremiya 44 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho aburira impunzi z’Abayuda 1 Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo ryerekeye Abayuda bose bari batuye mu gihugu cya Misiri, i Migidoli, i Tafune, i Memfisi no mu gihugu cya Patorosi, agira ati 2 «Uhoraho Umugaba w’ingabo Imana ya Israheli avuze atya: Muzi neza amakuba naterereje Yeruzalemu n’imigi yose ya Yuda; na n’ubu ni mu matongo nta muntu uhatuye. 3 Ibyo byatewe n’ibibi bakoze, bakanshavuza igihe bajyaga gukorera no gutwikira imibavu izindi mana batigeze bamenya, ari bo ubwabo, ari namwe cyangwa abasokuruza banyu. 4 Sinahwemye kuboherereza abagaragu banjye b’abahanuzi kugira ngo bababwire bati ’Ntimugakore ibintu biteye ishozi kandi mbyanga.’ 5 Nta bwo bumvise, ntibateze amatwi, ngo bihane ubugome, kandi bareke gutwikira imibavu izindi mana. 6 Nuko umujinya wanjye n’uburakari bwanjye bigurumana nk’umuriro, biyogoza imigi ya Yuda n’amayira ya Yeruzalemu; none ubu habaye mu matongo, ahantu hatagerwa. 7 Ubu rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ni kuki mukomeza kwikururira ibyo byago byose, kugeza ubwo muntera kubatsemba muri Yuda, ari abagabo n’abagore, ari abana b’ibitambambuga n’abakiri ku ibere, ntihagire n’uwo kubara inkuru usigara? 8 Ni koko, muranshavuza kubera imigenzereze yanyu: mutwikira imibavu izindi mana mu gihugu cya Misiri mwahungiyemo. Muzageza aho mwikururira urupfu, mube ba ruvumwa, kandi mutukwe mu mahanga yose yo ku isi. 9 Ese mwibagiwe ibicumuro by’abasokuruza banyu, iby’abami ba Yuda n’abatware babo? Mwaba se mwarirengagije ibyaha mwebwe n’abagore banyu mwakoreye mu gihugu cya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu? 10 Kugeza uyu munsi, ntimwigeze mwisubiraho, ntimwigeze mwubaha cyangwa ngo mukurikize amategeko n’amabwiriza nabagejejeho, mwebwe n’abasokuruza banyu. 11 None rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye kubahagurukira, mbagirire nabi, kandi ntsembe Yuda yose uko yakabaye. 12 Nzigarurira abasigaye bo muri Yuda, bagahungira mu Misiri bakahatura. Bazapfa bose, bagwe mu gihugu cya Misiri bazize inkota n’inzara. Bose bazazira inkota n’inzara, babe ba ruvumwa, batukwe kandi basekwe. 13 Nzahana abagiye gutura mu gihugu cya Misiri nk’uko nahannye ab’i Yeruzalemu, nkabicisha inkota, inzara n’icyorezo. 14 Nta n’umwe uzarokoka, nta n’uzacika ku icumu mu basigaye ba Yuda bahungiye mu Misiri. Nta n’umwe uzagaruka mu gihugu cya Yuda, dore ko bifuza kuzasubirayo, bakahatura. Nta bwo bazahagaruka, uretse ab’imbarwa bazacika ku icumu.» 15 Abagabo bari bazi ko abagore babo batwikira imibavu izindi mana, hamwe n’abagore bari aho mu ikoraniro, mbese abantu bose bari batuye mu gihugu cya Misiri n’i Patorosi, basubiza Yeremiya bati 16 «N’ubwo utubwira ibyo mu izina ry’Uhoraho, nta bwo tukumva. 17 Tugiye gukora ibyo twiyemeje byose, dutwikire imibavu Umwamikazi wo mu kirere, tumumurikire ibitambo biseswa nk’uko twabigenzaga mu migi ya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu, ari twebwe ubwacu, abasokuruza bacu, abami bacu, n’abatware bacu. Icyo gihe twari dufite imigati ihagije, tukabaho mu munezero uzira amakuba. 18 Kuva ubwo turetse gutwikira amaturo Umwamikazi wo mu kirere no kumumurikira ibitambo biseswa, twabuze byose kandi turapfa tuzira inkota n’inzara.» 19 Abagore bungamo bati «Yego, dutwikira imibavu Umwamikazi wo mu kirere tukanamumurikira ibitambo biseswa; ariko se abagabo bacu bo ntibadufasha mu gutegura utugati two kumwubahiriza, bakadufasha no kumumurikira ibyo bitambo biseswa?» 20 Nuko Yeremiya abwira imbaga yose, abagabo n’abagore, n’abandi bantu bose bari bamushubije batyo, ati 21 «Imibavu mwatwikiye mu migi ya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu, ari mwebwe, abasokuruza banyu, abami banyu, abatware banyu n’imbaga yose, aho none si yo Uhoraho abibutsa akayibahanira? 22 Uhoraho ntiyari agishoboye kwihanganira ibikorwa byanyu bibi n’amahano mwakoraga; ni yo mpamvu igihugu cyanyu cyahindutse itongo, kikaba giteye ubwoba, cyabaye ruvumwa, n’abaturage bacyo bagicikamo, nk’uko bimeze ubu! 23 Kubera ko mwatwikiye amaturo izindi mana, mugacumura kuri Uhoraho, mukanga kumva no gukurikiza amateka, amabwiriza n’amategeko ye, ni yo mpamvu ibyago byabagwiririye, nk’uko bimeze ubu!» 24 Nuko Yeremiya abwira imbaga yose n’abagore bose, ati «Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, mwebwe Bayuda muri mu gihugu cya Misiri. 25 Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Mwebwe bagore, ngaho nimurangize icyo mwasezeranye! Muravuga ngo ’Turashaka kurangiza amasezerano twiyemeje, dutwikire Umwamikazi wo mu kirere imibavu, tunamumurikire ibitambo biseswa’; ngaho da, nimurangize ayo masezerano yanyu, munamurike ibitambo biseswa! 26 Nyamara ariko, Bayuda mutuye mu gihugu cya Misiri, nimwumve ijambo ry’Uhoraho: Ndabirahiye mu izina ryanjye ry’impangare — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta Muyuda uzongera kurevura izina ryanjye mu gihugu cya Misiri, avuga ati ’Uhoraho ni Nyir’ubuzima.’ 27 Nzabahagurukira mbagirire nabi aho kubagirira neza. Abayuda bari mu gihugu cya Misiri bazazira inkota n’inzara, maze barimbuke. 28 Abantu b’imbarwa bazaba barokotse inkota, ni bo bazava mu gihugu cya Misiri, bagasubira mu cya Yuda. Abacitse ku icumu bose bo muri Yuda, bahungiye mu Misiri, bazamenya neza uvuga ukuri uwo ari we, ari jye cyangwa bo. 29 Dore rero ikimenyetso — uwo ni Uhoraho ubivuze — kizabereka ko ngiye guhana aha hantu, ibyo bikabumvisha ko amagambo nabavuzeho agiye kuzuzwa, maze mukagwirirwa n’ibyago. 30 Uhoraho avuze atya: Farawo Hofura, umwami wa Misiri, nzamugabiza abanzi be bamwifuriza urupfu, nk’uko nashyize Sedekiya umwami wa Yuda mu maboko y’umwanzi we Nebukadinetsari, umwami w’iBabiloni, washakaga kumwica.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda