Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 43 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Yeremiya amaze kugeza kuri rubanda amagambo yose Uhoraho yari yamutumye kubabwira,

2 Azariya mwene Hoshaya, na Yohanani mwene Kareya, hamwe n’abandi bagabo b’indakoreka barahaguruka, babwira Yeremiya bati «Ibyo uvuga ni ibinyoma; Uhoraho Imana yacu ntiyagutumye kutubwira ngo ’Ntimuhungire mu Misiri!’

3 Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we ukoshya kuturwanya; arashaka kutugabiza Abakalideya ngo batwice, cyangwa ngo batujyane bunyago i Babiloni.»

4 Ari Yohanani mwene Kareya, ari n’abatware b’ingabo, ari n’abandi bose, nta n’umwe witaye ku ijwi ry’Uhoraho, wabasabaga kuguma mu gihugu cya Yuda.

5 Yohanani mwene Kareya, n’abatware b’ingabo, bahata Abayuda bari basigaye bacitse ku icumu, ngo bajyane na bo; bajyana batyo ba bandi bari baragarutse gutura muri Yuda, baturutse mu bihugu bibakikije bari baratataniyemo.

6 Harimo abagabo, abagore, abana, abakobwa b’umwami, mbese abantu bose Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, yari yashinze Gedaliyahu mwene Ahikamu wa Shafani. Umuhanuzi Yeremiya na we yari muri bo, hamwe na Baruki mwene Neriya.

7 Nuko banga kumva ijwi ry’Uhoraho bajya mu Misiri, ni bwo bageze i Tafune.


Yeremiya ahanura ko Misiri izaterwa

8 Nuko Uhoraho abwirira Yeremiya i Tafune iri jambo:

9 Fata amabuye manini, maze nugera imbere ya bamwe mu Bayuda, uyatabe mu kibuga kiri imbere y’umuryango w’ingoro ya Farawo i Tafune.

10 Hanyuma, uzababwire uti «Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye gutumira umugaragu wanjye Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, ashyire intebe ye y’ubwami hejuru y’ayo mabuye natabye, maze azayatwikirize ihema rye.

11 Azaza ahungabanye Misiri! Uwagenewe gupfa azapfa! Uwagenewe kujyanwa bunyago azajyanwa bunyago! Uwagenewe inkota na we azicwe n’inkota!

12 Azakongeza ingoro z’ibigirwamana byo mu Misiri, naho amashusho yabyo ayajyane. Azahanagura igihugu cya Misiri agitsembe nk’uko umushumba ahanagura umwambaro we, narangiza yigendere nta we umwakuye.

13 Mu Misiri hose azahamenagura amabuye manini bashinze bukingi akegurirwa izuba, anatwike n’ingoro zose z’ibigirwamana by’aho.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan