Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 42 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yeremiya ajyanwa mu Misiri ku gahato

1 Abatware bose b’ingabo, barimo Yohanani mwene Kareya na Azariya mwene Hoshaya, n’imbaga yose, abakuru n’abato,

2 begera umuhanuzi Yeremiya, baramubwira bati «Ibyo tugusaba ubyumve! Dutakambire kuri Uhoraho Imana yawe, twebwe abacitse ku icumu — ni koko, dore dusigaye turi mbarwa kandi twarahoze turi benshi nk’uko nawe ubyirebera —

3 kugira ngo Uhoraho Imana yawe, atwereke inzira twakurikira, n’icyo twakora.»

4 Umuhanuzi Yeremiya arabasubiza ati «Numvise! Ngiye kubatakambira kuri Uhoraho Imana yanyu, nk’uko mubyifuza. Ijambo ryose Uhoraho azansubiza nzaribagezaho nta cyo mbahishe.»

5 Na bo baramwemerera bati «Uhoraho azadushinje atabereye: tuzakurikiza ijambo Uhoraho Imana yawe azakudutumaho.

6 Ryaba ritunyuze cyangwa ritatunyuze, tuzumva ijwi ry’Uhoraho Imana yawe tukoherejeho; kandi byose bizaba mahire, kuko tuzumva ijwi ry’Uhoraho Imana yacu.»

7 Nyuma y’iminsi cumi, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yeremiya.

8 Na we ahamagara Yohanani mwene Kareya, hamwe n’abatware b’ingabo bose bari kumwe na we, n’imbaga yose, abakuru n’abato,

9 arababwira ati «Uhoraho Imana ya Israheli, we mwanyoherejeho kugira ngo mbatakambire, avuze atya:

10 Nimwemera kuguma muri iki gihugu, nzabubaka, ubutazongera kubarimbura; nzabatera noye kuzabarandura ukundi, kuko nicujije ikibi nabagiriye.

11 Ntimutinye umwami w’i Babiloni ubatera gukangarana! Ntimuzongera kumutinya — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbagobotore mu maboko ye.

12 Nzabagira abaterambabazi kugira ngo abagirire impuhwe, maze abarekere mu gihugu cyanyu.

13 Ariko nimwanga kumva ijwi ry’Uhoraho, Imana yanyu, muvuga ngo ’Ntidushaka kuguma muri iki gihugu,

14 ahubwo turashaka kujya mu Misiri, aho tutazongera ukundi guhura n’intambara, ntituzongere no kumva ijwi ry’ihembe, cyangwa ngo tubure umugati; ni ho dushaka gutura’ . . .

15 niba rero, bantu ba Yuda mwacitse ku icumu, ari uko muvuze, nimwumve uko Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli ababwira nimuramuka mugenje mutyo: Niba koko mwiyemeje gushyira nzira mukajya mu Misiri ngo ni ho muhungiye,

16 inkota mutinya izabasanga aho mu gihugu cya Misiri, inzara ibakangaranya izabagendaho kugera mu Misiri, ndetse ni na ho muzapfira!

17 Abantu bose biyemeje guhungira mu Misiri, bazahapfira bishwe n’inkota, inzara, ndetse n’icyorezo. Nta n’umwe uzacika ku icumu cyangwa ngo arokoke icyago ngiye kuboherereza.

18 Ni koko, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Nk’uko umujinya wanjye n’uburakari bwanjye byivunduriye ku baturage ba Yeruzalemu, ni na ko bizabavunduriraho nimugera mu Misiri. Muzaba ibivume, mube ibicibwa, muhore munegurwa kandi musekwa, n’iki gihugu ntimuzongera kukibona ukundi.

19 Bantu ba Yuda mwacitse ku icumu, Uhoraho arabihanangirije agira ati ’Ntimujye mu Misiri!’ Mumenye ko uyu munsi mbaburiye ku mugaragaro.

20 Mwikozeho, igihe munyohereje kuri Uhoraho Imana yanyu, mugira muti ’Dutakambire kuri Uhoraho Imana yacu, maze utubwire ibyo azaba yategetse, tuzabikora.’

21 Maze kubibabwira, ariko ntimwumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, nta n’icyo mwumva mu byo yanyohereje kubabwira.

22 Ubu rero nimumenye neza ko muzicwa n’inkota, inzara, ndetse n’icyorezo, mukagwa aho mugiye guhungira.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan