Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 39 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ifatwa rya Yeruzalemu

1 Mu kwezi kwa cumi k’umwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya, umwami wa Yuda, ni bwo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yazanye n’ingabo ze zose atera Yeruzalemu, maze umugi arawugota.

2 Ku munsi wa cyenda w’ukwezi kwa kane mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ya Sedekiya, umugi bawucamo icyuho.

3 Abatware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni bawinjiramo, bigarurira ahagana ku Muryango wo hagati. Abo ni Nerigali‐Sareseri, Samugari‐Nebo, Sari‐Sekimu umunyacyubahiro, na Nerigali‐Sareseri umujyanama mukuru, n’abandi batware b’imitwe y’ingabo bose.

4 Sedekiya, umwami wa Yuda, n’ingabo ze zose bababonye barahunga, basohoka mu mugi nijoro, banyura mu irembo riri hagati y’inkike zombi, hafi y’umurima w’Umwami, bagenda berekeje iy’Araba.

5 Nyamara ingabo z’Abakalideya zirabakurikirana, zifatira Sedekiya mu kibaya cy’i Yeriko. Nuko zimuta muri yombi zimushyira Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, aho yari i Ribula mu gihugu cya Hamati, kugira ngo amucire urubanza.

6 Umwami w’i Babiloni yica abahungu ba Sedekiya abyirebera, yica kandi n’abanyacyubahiro bose ba Yuda.

7 Hanyuma, anogoramo amaso ya Sedekiya, amubohesha umunyururu w’inyabubiri w’umuringa, maze bamujyana i Babiloni.

8 Hanyuma Abakalideya batwika ingoro y’umwami n’amazu y’abaturage, inkike za Yeruzalemu barazisenyagura.

9 Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, ajyana bunyago i Babiloni abaturage bari basigaye mu mugi, n’ingabo zari zaganjwe zikishyira mu maboko ye, hamwe n’abanyabukorikori bari bahasigaye.

10 Ariko mu gihugu cya Yuda ahasiga abakene gusa batari bafite icyo batunze, nuko asiga abahaye imizabibu n’imirima.

11 Naho ku byerekeye Yeremiya, Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yari yihanangirije Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami, agira ati

12 «Umwishingire, umwiteho, ntumugirire nabi, kandi umugenzereze uko abishaka.»

13 Nebuzaradani umukuru w’abarinda umwami, Nebushazibani umukuru w’abagaragu b’ibwami, na Nerigali‐Sareseri umujyanama mukuru, hamwe n’abandi batware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni,

14 bohereza abantu kuvana Yeremiya mu gikari cy’inzu y’imbohe, bamushinga Gedaliyahu mwene Ahikamu wa Shafani, ngo amucumbikire. Yeremiya aguma atyo rwagati muri rubanda.


Ebedi Meleki azarokoka

15 Igihe Yeremiya yari afungiye mu gikari cy’inzu y’imbohe, Uhoraho yaramubwiye ati

16 «Genda ubwire Ebedi Meleki w’Umunyakushi uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye kurangiriza kuri uyu mugi amagambo yanjye yose nawuvugiyeho, awuteze ibyago aho kuwuha guhirwa. Icyo gihe kandi uzaba ubyirebera.

17 Kuri uwo munsi, nzagutabara — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta bwo uzagwa mu maboko y’abagukangaranya.

18 Nzagukiza, ntuzicishwa inkota: nunyiringira uzashimishwa n’uko ubuzima bwawe burokotse — uwo ni Uhoraho ubivuze!’»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan