Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 37 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Sedekiya agisha inama Yeremiya

1 Sedekiya mwene Yoziya, yasimbuye Koniyahu mwene Yoyakimu ku ntebe y’ubwami, ari we Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yari yarimitse mu gihugu cya Yuda.

2 Ariko, ari we, ari abagaragu be, ari n’abaturage b’icyo gihugu, bari barimye amatwi amagambo Uhoraho yavuze yifashishije umuhanuzi Yeremiya wari waratorewe uwo murimo.

3 Umwami Sedekiya yohereza Yukali mwene Shelemiya n’umuherezabitambo Sefaniyahu mwene Maseya, abatuma kuri Yeremiya kumubwira bati «Ndakwinginze, dutakambire kuri Uhoraho Imana yacu!»

4 Icyo gihe Yeremiya yarishyiraga akizana mu muryango we; yari atarafungwa.

5 Icyo gihe, ingabo za Farawo zari zihagurutse mu Misiri; nuko Abakalideya bari bagose Yeruzalemu, bamenye iyo nkuru, bajya kubatanga imbere.

6 Uhoraho ni ko kubwira umuhanuzi Yeremiya, ati

7 «Uhoraho, Imana ya Israheli avuze atya: Umwami wa Yuda wabohereje ngo mungishe inama, muzamubwire muti ’Ingabo za Farawo zahagurutse mu Misiri zije kubatabara, zizasubira mu gihugu cyazo cya Misiri.

8 Abakalideya bazagaruka gutera uyu mugi, bawufate maze bawutwike.

9 Uhoraho avuze atya: «Ntimwibeshye mukeka ko Abakalideya bavuye iwanyu ubutazagaruka; nta ho bagiye.

10 N’iyo mwaba mwatsembye ingabo z’Abakalideya zibugarije, inkomere zarokoka zava mu mahema yazo, zigatwika uyu mugi.’»


Yeremiya aregwa kuba umugambanyi

11 Igihe ingabo z’Abakalideya zavaga mu mugi wa Yeruzalemu zikanze iza Farawo,

12 Yeremiya yasohotse i Yeruzalemu ashaka kujya mu gihugu cya Benyamini, azinduwe no guhabwa umunani mu muryango we.

13 Ageze ku irembo rya Benyamini, ahasanga umutware w’abarinzi witwaga Yiriya mwene Shelemiya wa Hananiya. Uwo murinzi yataye muri yombi umuhanuzi Yeremiya, agira ati «Ugiye mu Bakalideya!»

14 Yeremiya arasubiza ati «Urabeshya, singiye mu Bakalideya!» Nyamara ariko Yiriya ntiyashaka kumwumva, ahubwo aramufata amujyana imbere y’abatware.

15 Abo batware baramurakarira, baramukubita, maze bamufungira mu nzu y’umunyamabanga Yehonatani yari yarahinduwemo uburoko.

16 Ubwo rero Yeremiya afungirwa mu nzu iri hasi y’izindi, amaramo igihe kirekire.


Sedekiya abonana na Yeremiya mu ibanga

17 Hanyuma, umwami Sedekiya ategeka ko bamumuzanira. Nuko amujyana iwe rwihishwa, aramubaza ati «Hari ijambo Uhoraho yakubwiye?» Yeremiya arasubiza ati «Rirahari», ndetse yongeraho ati «Ugiye kuzatabwa mu maboko y’umwami w’i Babiloni.»

18 Yeremiya arongera abwira Sedekiya, ati «Ni ikihe cyaha nagukoreye wowe, n’abagaragu bawe, n’umuryango wawe, kugira ngo mube mwarandoshye mu buroko?

19 Ese ba bahanuzi banyu bari he, bamwe bababwiraga ko mwebwe n’igihugu cyanyu mutagomba kwikanga igitero cy’umwami w’i Babiloni?

20 None rero, mwami, mutegetsi wanjye, wumve neza icyo ngusaba: ntunsubize mu nzu y’umunyamabanga Yehonatani, ntava aho mpapfira.»

21 Umwami Sedekiya ategeka ko bafungira Yeremiya mu gikari cy’inzu y’imbohe, kandi bakajya buri munsi bamuha umugati uguzwe ku muhanda w’abayikora; kugeza ubwo imigati izashira mu mugi. Nguko uko Yeremiya yagumye mu gikari cy’imbohe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan