Yeremiya 36 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIV. IMIBABARO YA YEREMIYA Ubutumwa bwa Yeremiya bwandikwa 1 Mu mwaka wa kane Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda ari ku ngoma, Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: 2 «Fata umuzingo w’igitabo, wandikemo amagambo nakubwiye yose, yerekeye Yeruzalemu, Yuda n’andi mahanga yose kuva umunsi natangiye kukuvugisha, uhereye ku ngoma ya Yoziya, kugeza ubu. 3 Ahari abo mu muryango wa Yuda, nibumva ibibi byose niyemeje kubagirira, bizabatera kugaruka, buri muntu areke imyifatire ye mibi; bityo nzashobore kubababarira ubugome bwabo n’ibyaha byabo.» 4 Nuko Yeremiya yiyambaza Baruki mwene Neriya, akamubwira na we akandika mu gitabo amagambo yose Uhoraho yari yaramubwiye. 5 Hanyuma, Yeremiya yinginga Baruki, ati «Mfite impamvu, sinemerewe kwinjira mu Ngoro y’Uhoraho. 6 Genda wowe ubwawe, amagambo y’Uhoraho ari muri icyo gitabo nakwandikishije; uyasomere imbaga mu Ngoro ku munsi wo gusiba kurya, uyasomere kandi n’abantu bose bo mu gihugu cya Yuda baturutse mu migi yabo. 7 Ahari wenda byabatera kwinginga Uhoraho, maze buri wese akareka imyifatire ye mibi, kuko uburakari n’umujinya Uhoraho afitiye uyu muryango, birengeje urugero.» 8 Baruki mwene Neriya akorana umutima mwiza ibyo umuhanuzi Yeremiya yari yamusabye byose; asomera mu Ngoro cya gitabo cyarimo amagambo y’Uhoraho. 9 Mu kwezi kwa cyenda k’umwaka wa gatanu Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda ari ku ngoma, bahamagaza abantu bose b’i Yeruzalemu n’abo mu migi ya Yuda bazaga i Yeruzalemu, kugira ngo basibe kurya imbere y’Uhoraho. 10 Nuko Baruki asoma mu gitabo amagambo ya Yeremiya. Bari mu ngoro, mu cyumba cya Gemariyahu mwene Shafani umunyacyubahiro, mu nkike ya ruguru, ahagana mu mwinjiro w’Umuryango Mushya w’Ingoro y’Uhoraho. Rubanda rwose rwashoboraga kumva. 11 Mikayehu mwene Gemariyahu wa Shafani, amaze kumva amagambo y’Uhoraho yanditse mu gitabo, 12 yaramanutse ajya mu ngoro y’umwami, mu cyumba cy’ubwanditsi, asanga abanyacyubahiro bose ari ho bateraniye. Hari umwanditsi Elishama, Delayahu mwene Shemayahu, Elinatani mwene Akibori, Gemariyahu mwene Shafani, Sedekiya mwene Hananiya, n’abandi banyacyubahiro bose. 13 Mikayehu yabamenyesheje amagambo yose yari yumvise igihe Baruki yayasomeraga rubanda. 14 Nuko abo banyacyubahiro bose batuma kuri Baruki, bamwoherezaho Yehudi mwene Netaya, na Shelemiya mwene Kushi, kumubwira bati «Fata icyo gitabo wasomeye rubanda, maze uze.» Baruki, mwene Neriya, afata icyo gitabo, maze arabasanga. 15 Baramubwira bati «Icara, maze uyadusomere twumve.» Nuko Baruki arayabasomera. 16 Bamaze kumva amagambo yose, bashya ubwoba, bararebana. Hanyuma babwira Baruki bati «Aya magambo yose tugomba kuyabwira umwami.» 17 Nuko bamwinginga bagira bati «Tubwire ukuntu wanditse aya magambo yose.» 18 Baruki arabasubiza ati «Ni Yeremiya wayambwiraga yose, nanjye nkayandikisha wino muri iki gitabo.» 19 Nuko abo bategetsi babwira Baruki, bati «Genda wihishe, wowe na Yeremiya, ntihagire umuntu umenya aho muri.» 20 Nuko babika icyo gitabo mu cyumba cy’umunyamabanga Elishama, hanyuma basanga umwami iwe, bamutekerereza ibyari byabaye byose. 21 Umwami yohereje Yehudi gushaka icyo gitabo, akizana agikuye mu cyumba cy’umunyamabanga Elishama, maze agisomera umwami n’abatware bose bari bahagaze bamukikije. 22 Umwami yari yicaye mu nzu yabagamo mu gihe cy’itumba; ubwo hari mu kwezi kwa cyenda, imbere ye hakaba hacanye umuriro mu cyotezo. 23 Uko Yehudi yamaraga gusoma ibice nka bitatu cyangwa bine, umwami yabikegeteshaga akuma k’abanditsi, akabijugunya mu muriro hejuru y’icyotezo, kugeza ubwo igitabo cyose gikongotse. 24 Ubwo kandi, ari umwami, ari n’abagaragu be, bumvise ayo magambo yose, ntibagira ubwoba cyangwa ngo bashishimure imyambaro yabo. 25 Nyamara ariko, Elinatani, Delayahu na Gemaliyahu binginze umwami ngo asigeho gutwika icyo gitabo, ariko abima amatwi. 26 Nuko umwami ategeka igikomangoma Yerahameyeli, Serayahu mwene Aziriyeli na Shelemiyahu mwene Abudeyeli ngo bafate umwanditsi Baruki n’umuhanuzi Yeremiya. Uhoraho ariko yari yabahishe. 27 Umwami amaze gutwika igitabo cyarimo amagambo Baruki yari yanditse ayabwiwe na Yeremiya, Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: 28 «Fata ikindi gitabo, wandikemo amagambo yose yari yanditse muri cya gitabo cya mbere, Yoyakimu, umwami wa Yuda yatwitse. 29 Naho Yoyakimu, umubwire uti ’Uhoraho avuze atya: Wowe watwitse cya gitabo unshinja ko nanditsemo ngo umwami w’i Babiloni azaza kuyogoza iki gihugu, atsembe abantu n’inyamaswa! 30 Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya kuri Yoyakimu, umwami wa Yuda: Ntazagira umusimbura ku ntebe y’ubwami bwa Dawudi, n’umurambo we uzanama ku nkuba y’izuba ry’amanywa n’imbeho y’ijoro. 31 We ubwe, abamukomokaho n’abagaragu be, nzabahanira ibyaha byabo; maze bo ubwabo, abaturage ba Yeruzalemu n’aba Yuda, nzabateze ibyago bikomeye byose nakomeje kubakangisha, ariko bakanga kunyumva.’» 32 Nuko Yeremiya ashaka ikindi gitabo, agiha umwanditsi Baruki mwene Neriya, na we yandikamo ya magambo yose yari mu gitabo cyatwitswe na Yoyakimu, umwami wa Yuda, ayabwirwa na Yeremiya. Haje kandi kongerwaho andi amagambo menshi ateye nk’ayo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda