Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 35 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Urugero rwa bene Rekabu

1 Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya ku ngoma ya Yoyakimu, mwene Yoziya, umwami wa Yuda:

2 «Jya mu muryango wa Bene Rekabu, uganire na bo, ubazane mu Ngoro y’Uhoraho mu cyumba kimwe, maze ubazimanire divayi banywe.»

3 Ubwo nafashe Yazaniya, mwene Yirimuyahu wa Habakiniya, abavandimwe be bose n’abahungu be bose, mbese umuryango wose w’Abarekabu.

4 Nuko mbajyana mu Ngoro y’Uhoraho, mu cyumba cya Mwene Yohanani mwene Yigidaliyahu, umuntu w’Imana, iruhande rw’icyumba cy’abatware, hejuru y’icya Maseya, mwene Shalumi, umurinzi w’ingoro.

5 Ntereka imbere y’umuryango w’Abarekabu utunoga twuzuye divayi, mbaha ibikombe maze ndababwira nti «Nimunywe divayi.»

6 Ariko bo, baransubiza bati «Ntitunywa divayi kuko umukurambere wacu Yonadabu mwene Rekabu yabitubujije, agira ati ’Mwebwe n’abana banyu, ntimuzigere munywa divayi;

7 ntimuzubake inzu, ntimuzabibe imbuto cyangwa ngo muhinge imizabibu, muri ibyo byose ntimuzagire icyo mutungamo; ahubwo muzature mu mahema igihe cyose muzaba mukiriho kugira ngo muzashobore kuramba muri iki gihugu mutuyemo.’

8 Twumviye itegeko twasigiwe n’umukurambere wacu Yonadabu mwene Rekabu; ntitwanywa divayi na rimwe, ari twe ubwacu, abagore bacu, abahungu n’abakobwa bacu;

9 ntitwubatse amazu yo guturamo, ntitwigeze dutunga imizabibu, imirima cyangwa imbuto ziribwa;

10 ahubwo twemeye gutura mu mahema. Twarumviye, dukora icyo umukurambere wacu Yonadabu yadutegetse.

11 Cyakora, igihe Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yateraga iki gihugu, ni ho twagize tuti ’Nimuze twinjire muri Yeruzalemu, maze duhunge ingabo z’Abakalideya n’iz’Abaramu!’ Nguko uko twatuye i Yeruzalemu.»

12 Nuko, Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo:

13 «Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Genda ubwire abantu ba Yuda n’abatuye Yeruzalemu uti ’Ese muzageza ubwo mwemera kandi mugatega amatwi amagambo yanjye? Uwo ni Uhoraho ubivuga.

14 Yonadabu mwene Rekabu yasize abujije abana be kunywa divayi, barabyubahiriza. Bumviye amabwiriza y’umukurambere wabo, ntibigera na rimwe banywa divayi kugeza na n’ubu. Nyamara jyewe wakomeje kubabwira mbihanangiriza ubudahwema, ntimwigeze munyumvira.

15 Sinahwemye kubatumaho abagaragu banjye b’abahanuzi, ngira nti ’Buri wese nareke imyifatire ye mibi, muvugurure imikorere yanyu, maze mwoye kwiruka inyuma y’izindi mana ngo muzikorere, bityo muzaramba ku butaka nabahaye, mwebwe n’abasokuruza banyu!’ Ariko, ntimwanteze amatwi, ntimwanyumvise.

16 Bene Yonadabu bubahirije amabwiriza basigiwe n’umukurambere wabo, ariko uyu muryango wo, wanze kunyumvira.

17 Ni yo mpamvu Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli agize ati ’Ubu, ngiye guteza Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu ibyago byose nabageneye, kuko nababwiye ntibanyumve, nanabahamagara ntibanyitabe.’»

18 Nuko Yeremiya abwira umuryango wa Bene Rekabu, ati «Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Kubera ko mwubahirije amabwiriza y’umukurambere wanyu Yonadabu, mugakurikiza amategeko ye yose, kandi mugashyira mu bikorwa ibyo yari yabasabye byose,

19 kubera iyo mpamvu, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Muri bene Yonadabu mwene Rekabu, nta na rimwe hazabura abazakomeza gutura kuri iyi si, bagahora imbere yanjye.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan